Yashyizweho kuri 13 March, 2017 | 10:42

Ubushobozi bw’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga mu kurangiza imanza burakemangwa

Urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga rusanga bidakwiye ko abatarize amategeko bahabwa inshingano zikomeye zo gushyira akadomo ku myanzuro y’ubutabera, kuko ngo bashobora kubuvangira.

Urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga rusanga bidakwiye ko abatarize amategeko bahabwa inshingano zikomeye zo gushyira akadomo ku myanzuro y’ubutabera, kuko ngo bashobora kubuvangira. Umuhesha w’Inkiko ni umuntu wese wemerewe gukora umurimo wo gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko n’izindi nyandiko mpesha ziriho inyandiko mpuruza, no gukora indi mirimo ijyanye n’ububasha bwe.

Kuba iyo mirimo ikomeye yakorwa n’abatarize amategeko bibonwa nk’imbogamizi zikomeye ku iyubahirizwa ry’ubutabera mu Rwanda.Mu kiganiro biravugwa gitambuka kuri Radio Isango Star giterwa inkunga na Pax Press, Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro, abatumiwa n’abagikurikiye ntibumvikanye kuri bene abo bahesha b’inkiko batari ab’umwuga. Ubusanzwe abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bagizwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Ubutari, Imirenge n’Uturere, Abungirije abayobozi b’Ibiro by’Ubutabera bishinzwe kugira inama abaturage,Umukozi wa Minisiteri ufite mu nshingano gukurikirana irangizwa ry’imanza, Umuyobozi wa gereza n’abandi babihererwa ububasha n’itegeko.

Uwitwa Gasake yavuze ko abo usanga bafite akazi kenshi ku buryo kubifatanya no kurangiza imanza rimwe zibasaba kujya kure y’ibiro byabo bikiri imbogamizi ku kazi ndetse no ku butabera.Ati “Ku karere buri muyobozi usanga afite nimero ya gitifu w’Akagari, ariko si urundi rukundo ni ukugirango amuhe raporo, baraka raporo gitifu w’akagari nawe arayaka abakuru b’imidugudu badahembwa, arayibaka bagatekinika, na we akagenda akabeshya hejuru, uwo muntu umbwire ukuntu azava muri ibyo bintu byose asabwa birimo inama ziba nka gatatu mu cyumweru, akajya ahari ibibazo hitaruye ibiro kujya kurangizayo imanza.”Yakomeje agira ati “Basabwa byinshi gushyira abantu muri mituweli, ubudehe, kurangiza imanza atarigeze yiga amategeko biragoye.”

Abaturage hirya no hino bavuga ko hari igihe bajya gushaka abo bayobozi ngo babarangirize imanza bagasanga bari mu kandi kazi katabemerera kubakemurira icyo kibazo. Gasake yongera kubikomozaho ati “ Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga, abenshi usanga bibereye mu bindi(akazi kabo ka buri munsi) bituma umuturage atabona akamaro k’ ubutabera kuko rimwe babikemura batinze, bivamo n’amakimbirane ugasanga abantu barahanganye.”

Urugaga n’abaturage bakemanga kurangiza imanza kw’abahesha batari ab’umwuga
Gasake asanga politiki y’igihugu ikurikizwa mu rwego rwo kunoza ihame ry’uburezi ikwiye gutanga isomo no mu nzego z’ubutabera. Ati “Ubu bari kwirukana abatarize ubwarimu, none se umuntu utarize amategeko umugira ute umuhesha w’inkiko.”

Ku ruhande rw’abahesha b’inkiko b’umwuga nabo ngo basanga icyo ari kibazo gikomeye , leta yari ikwiye gukemura. Umwe muri bo witwa Kamana Kalinijabo Jean Pierre agaragaza ko badakora ako kazi kinyamwuga, kuko baba basabwa kukabangikanya n’zindi nshingano avuga ko ari nyinshi bafite. Ati “Si akazi kabo, baba bafite agahoraho umunsi ku wundi, bituma batihutisha akazi kandi bafite inzego zibakuriye zibasaba za raporo , bigatuma atanoza akazi ke, ugasanga akavanze no kurangiza imanza adakora neza kuko nta burambe muri byo afite.”

Akomeza avuga ko kurangiza imanza ubusanzwe ari akazi k’abanyamategeko babyigiye , babikora mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyemezo byabaye amategeko. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’umwuga, Anastase Balinda na we asanga bidakwiye ko abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bahabwa amahugurwa ngo bakore akazi yita agakomeye. Ati “Aho ibihe bigeze aho tugeze nta muntu ukwiye gukora umwuga atigiye. Ntekereza ko mu bijyanye no kurangiza imanza, niba abacamanza ari abantu bize amategeko, abarangiza imanza nabo bakwiye kuba ari abantu bize amategeko, ni ko mbibona.”

Ku bijyanye no kuba bafite indi mirimo bashinzwe babangikanya no kurangiza imanza nabyo ngo abibinamo ikibazo. Ati “Uko guhugira muri iyo mirimo,Uwo nguwo nawo erega ni umurimo, ni inshingano iyongera ku murimo we, nubwo atabihemberwa ariko ni inshingano Leta yamuhaye.”

Kurangiza imanza ngo ni akazi gafite uburemere budakwiye kwirengagizwa. Balinda ati “Niba kurangiza imanza ariryo herezo ry’inzira y’ubutabera itari na ngufi, iryo herezo siryo rikwiye gukorwa n’abantu batize amategeko ku bwanjye. Ni igitekerezo cy’urugaga tubiganira n’inzego zitandukanye , twebwe dushyigikiye ko uko urugaga rugenda rugira imbaraga abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bagenda bavamo, bakagenda bagabanuka kugeza igihe batagikora uwo mwuga, bakita ku bindi kuko nabyo biragaragara ko ari byinshi bibategereje, bagomba gutunganya.”

Yongeyeho ati “Sintekereza ko uyu mwuga ukwiye gushingira ku mahugurwa, ukwiye gushingira ku bumenyi umuntu yakuye muri kaminuza, noneho amahugurwa akaza akarishya bwa bumenyi, ariko ntusange umuntu wize ubuhinzi, kuvura amatungo kubera ko ari mu buyobozi bw’akagari ugasanga ashinzwe no kurangiza imanza ni ibintu rwose bihabanye.”

Abahesha b’Inkiko batari ab’umwuga usanga barangiza imanza ziba zaciwe n’abunzi, bivugwa ko ari nyinshi. Kugeza ubu mu Rwanda hari abahesha b’inkiko b’umwuga basaga 400 bagomba gutungwa n’ako kazi.

Abahesha b’Inkiko batari ab’umwuga ni abakozi ba Leta bafite imirimo bashinzwe bahabwa n’itegeko,bahabwa ubwo bubasha bagishyirwa mu myanya y’akazi ibubahesha kandi bamaze kubirahirira, bakabutakaza igihe bayivuyeho.
Umuhesha w’inkiko w’umwuga warangije urubanza agenerwa igihembo cy’amafaranga ibihumbi 500 gitangwa n’uwatsinzwe mu rubanza agakomeza kugora ubutabera.

Ntakirutimana Deus


Tanga igitecyerezo

Who are you?