Yashyizweho kuri 16 May, 2016 | 08:21

Ubufaransa:Amakenga mu rubanza rw’abanyarwanda babiri baregwa jenoside

Ubwo haburaga iminsi mike ngo, mu gihugu cy’ Ubufaransa, hatangire kuri uyu wa kabiri urubanza rw’abanyarwanda babiri bakekwaho jenoside, umwe mu bashinjacyaha yivanye mu rubanza. Hirya y’impamvu ativugiye, ukundi kuri kwaba ari nyirabayazana kwatangiye gushyirwa ahagaragara.

Kuri uyu wa kabiri taliki 10 Gicurasi ni bwo, mu gihugu cy’Ubufaransa hatangiye urubanza rw’abanyarwanda, Ngenzi Octavien na Barahira Tito, bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Bombi baregwa « jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu », « ibikorwa bigamije kurimbura imbaga no gucura umugambi wo kurimbura ubwoko bw’abatutsi ». Ibi byaha bikaba byarakozwe ubwo ibihumbi by’abatutsi bicirwaga kuri kiliziya ya Kabarondo, aho bari bahungiye.

Habura icyumweru ngo uru rubanza rutangire, uwari umushinjacyaha wungirije, Aurélia Devos,yaratunguranye arwikuramo ku buryo kubera « impamvu (ze) bwite ». Harakibazwa byinshi, cyane cyane ko yari yaragaragaye mu byiciro byose bitegura urubanza rw’aba bagabo babaye bombi ba burugumesitiri ba komini Kabarondo.
Gusa nk’uko bigaragara mu nyandiko yasohowe na Liberation, igitangazamakuru cyandika cyo mu Bufaransa gisohoka no kuri interineti, hari abashakira nyirabayazana y’ukwegura kwe ku makenga ku mikoranire yaba hagati ye na Philippe Courroye, ukuriye ubushinjacyaha muri uru rubanza.

Baringa ya Habyarimana

Kimwe n’undi muntu wese wifite, Bwana Philippe Courroye afite umwunganizi mu by’amategeko mu bibazo bye byose. Uwo munyamategeko, Me Jean-Yves Dupeux, azwiho kugaragara cyane mu bibazo bya benshi mu banyarwanda bakekwaho jenoside mu Bufaransa. Uretse n’abanyarwanda, uyu mugabo ni we wunganiye umwanditsi w’umufaransa, Pierre Péan, waregwaga icyaha cyo « guhakana no gupfobya jenoside » n’icy ‘ « urwango rushingiye ku bwoko » yaba yaragagaje mu gitabo « Noires fureurs blancs menteurs » yanditse kuri jenoside yakorewe abatutsi.
By’umwihariko ariko, uyu mwunganizi mu by’amategeko wa Philippe Courroye ni na we wunganira benshi mu bana b’uwahoze ari perezida Yuvenali Habyarimana. Umupfakazi wa Habyarimana, Agata Kanziga, ukurikiranyweho na we icyaha cy’ « ubufatanyacyaha muri jenoside » na we afite umunyamategeko umwunganira mu kibazo cye. Uwo mwunganizi, si uwo ari we wese ! Me Philippe Meilhac ni we wunganira Ngenzi Octavien, umwe muri bariya bagabo baregwa mu rubanza rutangira kuri uyu wa kabiri taliki ya 10 Gicurasi kugera ku ya mbere Nyakanga 2016. Kwikura mu rubanza kwa Aurélia Devos kwaba se ari ukwikanga cyangwa amaze kubona baringa ya Habyarimana muri uru rubanza ?
Byaba byo bitaba byo, uyu mushinjacyaha usanzwe ukuriye ishami ry’ibyaha byibasiye inyokomuntu mu bushinjacyaha bw’i Paris ngo afite ubunararibonye buhagije ku kibazo cya jenoside yakorewe abatutsi. Ibyo bikaba ari na byo byatumye ari we uhagararira ubushinjacyaha mu rubanza rumwe rukumbi rumaze kuburanwa mu gihugu cy’Ubufaransa : urubanza rwa Kapiteni Pascal Simbikangwa.

Kuri benshi mu bacitse ku icumu rya jenoside, kuba ba avoka muri uru rubanza baba ikiraro cy’amasano hagati y’ababuranyi bombi, umushinjacyaha n’abo arega, ngo biteye amakenga. Kuva mu rubanza kwe ngo gushobora gutera icyuho. Nubwo benshi bemeza ko kwikura, ku munota wa nyuma, mu rubanza yamaze igihe ategura byatera icyuho, hari abasanga ariko« yaba yarokejwe igitutu n’imbaraga zirimo iza politiki »; « yaba se yarahisemo kudahangana mu rubanza ku bibazo afite uko yemera »
Umwe mu bacitse ku icumu rya jenoside, Sindambiwe Yeremiya, utuye mu nkengero za Kabarondo asanga kuba hari umushinjacyaha na avoka bafitanye isano n’umuryango wa Habyarimana bizasaba imbaraga zidasanzwe kugira ngo umucamanza abone aho ahera afata umwanzuro w’ubutabera. Agira ati « umushinjacyaha iyo adatanze ibimenyetso simusiga bidashobora gushidikanywaho, uregwa abyungukiramo akitwa umwere ». Undi na we ukora muri Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG), utifuje ko izina rye ritangazwa, asanga kugira ngo hazabemo « ubutabera ni hamana. Iyo urega n’uwo arega biganye urubanza, haba hari cyizere ki ? Umucamanza aba ari uw’umurimbo ! »

Amateka adatanga icyizere

Ibi bivugwa kuri uru rubanza, biravugwa benshi babishingiye ku mateka yakunze kuba igitotsi hagati ya Leta y’u Rwanda n’Ubufaransa kuva nyuma ya jenoside. Nko hagati ya 2006 na 2009 ibi bihugu byombi byacanye umubano. Usibye no kuba iki gihugu gicumbikiye benshi mu bakekwaho uruhare muri jenoside, Kigali yemeza ko hari na bamwe mu basirikare n’abayobozi bacyo bayigizemo uruhare rutaziguye.
Nyuma y’urubanza rwa Capt Pascal Simbikangwa umaze imyaka 2 akatiwe 25 kubera ibyaha bya jenoside, uru rubanza ni urwa kabiri nyuma y’imyaka 22 jenoside ibaye, no mu birego 30 bimaze igihe mu butabera bw’u Bufaransa. Gusa usibye n’uko kugenda biguruntege kw’ubutabera bw’icyo gihugu, mu mwaka ushize bwatangaje ko « nta mpamvu » zo gukurikirana padiri Wenceslas Munyeshyaka bwari bwasabwe kuburanisha n’Urukiko mpanabyahaa mpuzamahangaa rwashyiriweho u Rwanda (TPIR).

Ibi byagarutsweho na perezida Paul Kagame ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe abatutsi. Yifuje ko u Bufaransa bukwiye kugaragaza aho buhagaze ku kibazo cy’u Rwanda, cyane ku kuba « hari abakoze jenoside bahaweyo ubuhungiro, bafatwa hanyuma bakarekurwa, inkiko zisanga ngo nta mpamvu yo kubakurikirana, baburanisha biguruntege », kandi banga kubohereza aho bakoreye ibyaha.
Sehene Ruvugiro


Tanga igitecyerezo

Who are you?