Yashyizweho kuri 11 October, 2016 | 07:35

TI_Rwanda ntiyemeranya na RGB ku mwanya u Rwanda rwahawe n’umuryango Mo Ibrahim

Umuyobozi mukuru wa Transparency International Rwanda Ingabire Marie Immaculée aratangaza ko kuba u Rwanda rwarashyizwe ku mwanya wa kabiri mu gukorera mu mucyo n’umuryango Mo Ibrahim ari ukurwibira kuko hakiri abayobozi batifuza ko ibyo bakora bijya ahagaragara. Nyamara RGB yo igaragaza ko uwo mwanya u Rwanda ruwukwiye kuko igihugu cyashyiriyeho umuturage inzira nyinshi zo gukemura ibibazo.

Ingabire yabivuze kuri uyu wa 08 Ukwakira 2016, mu kiganiro na Radio Rwanda ubwo hasesengurwaga Raporo y’umuryango Mo Ibrahim iheruka gusohoka igaragaza uko ibihugu bya Afurika bihagaze mu bijyanye n’imiyoborere.
Nk’uko urubuga www.imirasire.rw dukesha iyi nkuru rubitangaza, muri rusange iki cyegeranyo gishyira u Rwanda ku mwanya wa 15 mu bihugu 54 bigize Afurika, rukaba urwa mbere mu karere.

Gusa abatumirwa bavuze ko ku mutekano iyi Raporo yabogamye ikarushyira ku mwanya wa 45 kandi hari umutekano usesuye. Gusa ku bijyanye n’imiyoborere no gukorera mu mucyo (Accountability) u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa kabiri n’amanota 69,1 nubwo Ingabire avuga ko aho ho barwibiye.
Kuri iki kijyanye no gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano (Accountability), Ingabire yagaragaje ko atemeranya na Dr. Usengumukiza Felicien, Umuyobozi wungirije w’Ikigo Gishinzwe Imiyoborere aho we avuga ko u Rwanda rwari ruyakwiye, naho Ingabire akavuga ko mu gihe abaturage badashobora kubaza umuyobozi inshingano mu nzego z’ibanze urugendo rukiri rurerure.
Ku bijyanye no gukorera mu mucyo( Accountability) u Rwanda ni urwa kabiri n’amanota 69,1 aho rwazamutseho imyanya 15, Kenya ni iya 15 n’amanota 44,Tanzaniya ni iya 25 n’amanota 35, Uganda ni iya 32 n’amanota 31,Burundi ni 42 n’amanota 20,9.

Ingabire avuga ko iyi Raporo yacuritse ibintu kuko ku mutekano u Rwanda ari ntagereranywa , kugendera ku mategeko bimeze neza, ariko gukorera mu mucyo no kubazwa ibyo abayobozi bashinzwe ( Accountability) bikiri ikibazo.
Ati “Hoya hariya baduhaye menshi cyane, batugize aba kabiri tutari tubikwiye, ahubwo barangije bagera ahandi nko ku kugendera ku mategeko, umutekano n’ibindi badushyira kure”.

Hari inzira nyinshi zo kubaza abayobozi

Dr Felicien Usengumukiza wari uhagarariye RGB muri iki kiganiro, avuga ko umwanya wa kabiri u Rwanda rukwiye uyu mwanya kuko abaturage bashyiriweho inzira nyinshi zo kubaza abayobozi inshingano harimo ukwezi kw’imiyoborere, umushyikirano n’ibindi ku buryo hatagenderwa ku kantu kamwe ngo bavuge ko mu Rwanda abaturage batabaza abayobozi ibyo babashyiriyeho.
Ingabire yavuze ko Umushyikirano udakemura icyo kibazo kuko Perezida wa Repubulika n’Abaminisitiri aribo bahita babazwa ibibazo izindi nzego zitakemuye.
Yagize ati “Ndashaka ko bituruka hasi abaturage bakagera igihe babaza umuyobozi ibya ruswa, iby’umutekano ndetse byaba ngombwa bakamukuraho”.
Dr Usengumukiza yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe ikomenye ku kuba u Rwanda rwarashyizeho inzego zitandukanye usanga zitaba no mu bindi bihugu harimo n’ibituranye n’u Rwanda.

Ingabire yahise avuga ko atajya akunda kwigusha neza cyangwa kumva ko hari aho yageze ibintu bitaragera aho yifuza, ndetse avuga ko atajya akunda kugereranya u Rwanda n’ibindi bihugu, aho kuba wafata u Rwanda ukarugereranya n’u Burundi ari ukurutuka kandi adakunda gutuka u Rwanda. Ati “Njyewe sinshaka kugereranya u Rwanda n’ibindi bihugu kuko kuba nicaye hano nkaba nagereranya imiyoborere y’u Rwanda n’iy’u Burundi naba ndimo ntuka u Rwanda. Kandi ntabwo nshaka kurutuka. Hari abantu ntaba nshaka rwose no kugereranya kuko hari nubwo nshaka icyo naheraho nkakibura.” Dr Usengumukiza yavuze ko n’ubundi kugereranya u Rwanda n’ibindi bihugu atari cyo kiba kigambiriwe, ariko avuga ko iyo bihawe agaciro bitera ingufu ababigizemo uruhare kuko uwakoze neza agomba gushimirwa.

Basoje bose bemeranyije ko ibihugu by’Afurika biri mu kaga gakomeye, babihera ku kuba igihugu kiri ku mwanya wa kabiri ariko kidafite byibuze amanota 70%.

Pax Press


Tanga igitecyerezo

Who are you?