Yashyizweho kuri 29 June, 2017 | 14:31

Sosiyete sivile irasaba Leta kwita ku ruhare rw’abaturage mu mihigo

Sosiyete sivile irasanga ibitekerezo by’abaturage bikwiye kwitabwaho kurushaho mu gihe cyo gutegura imihigo no kuyishyira mu bikorwa. Ibi bisabwa ku nyungu z’umuturage kuko imihigo ishingirwaho mu gukora igenamigambi rigamije iterambere ry’umuturage nyamara uruhare rwe rukaba rukiri ruto.

Musabimana Yvonne, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango w’ababumbyi mu Rwanda, COPORWA, agaragaza uburyo abaturage batarumva neza uburyo imihigo ikorwa. Agira ati “Guhiga byahereye ku rwego rwo hejuru. Nubwo abayobozi bagerageza gusobanurira abaturage imihigo, ariko na n’ubu ntabwo irumvikana neza. Ababyumva cyane ni abayobozi muri rusange ariko umuturage wo hasi ntago ayisobanukiwe bityo n’uruhare rwe rukaba ruke.’’

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, mu mwaka wa 2016, muri Raporo izwi ku izina rya ‘’Rwanda Governance Scorecard’’, nabwo bwagaragaje ko ijanisha ry’uruhare rw’abaturage bagira mu itegurwa ry’imihigo ruri ku kigero cya 27.30% gusa. Naho uruhare bagira mu gutegura ingengo y’imari y’akarere n’ibyo izakoreshwa biri ku gipimo cya 7.40% gusa. Ni mu gihe mu ifatwa ry’ibindi byemezo bireba inyungu z’abaturage nabyo biri ku gipimo cya 59%. Imihigo ubusanzwe ni gahunda yashyizweho na guverinoma y’u Rwanda muri 2006, hagamijwe kugena ibikorwa bigamije iterambere ry’abaturage uhereye mu miryango, umudugudu, akagari, umurenge, no ku rwego rw’akarere. Buri rwego rw’imitegekere y’igihugu rwiha inshingano akenshi rwabaga rudasanganwe n’uburyo bushya bwo kuyishyira mu bikorwa, gukora ikurikiranabikorwa n’isuzumabikorwa.

Kuba abaturage badasobanukiwe n’uruhare rwabo mu mihigo bidindiza cyane uruhare rwabo muri yo. Dr Eric Ndushabandi, umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi bugamije Amahoro n’Ubusabane mu Rwanda (IRDP), akaba n’umushakashatsi, avuga ko uruhare rw’umuturage mu mihigo ahanini rugaragarira gusa ku rwego rw’aho ibintu byamaze kwemezwa bigiye gushyirwa mu bikorwa. Kuri we, ubu buryo ntibutanga umusaruro kuko butuma umuturage afata imihigo nk’imivamahanga ntayigire iye.

Akomeza avuga ko ikindi kibazo abona mu mihigo ari uko idashingira ku bushakashatsi. Agira ati ’’mbere y’imihigo hakwiye gukorwa ubushakashatsi nibwo ahanini bugaragaza ibikenewe, noneho abaturage nabo bakegerwa bakagaragaza ibyo bifuza bigahuzwa. Ibi byafasha abaturage kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa y’imihigo mishyashya kuko bazaba bumva agaciro kayo banayigizemo uruhare’’.

Uruhare rwa buri wese rurakenewe mu mihigo

Mu nama yateguwe n’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku byagezweho binyuze mu mihigo yo ku wa 6 Kamena 2017, abari mu nama bagaragaje ko uruhare rw’imiryango itari iya Leta mu mihigo n’abandi bafatanyabikorwa narwo rukiri ruto. Mu gihe imihigo ihuzwa n’intego zo kwihutisha iterambere mu by’imibereho y’abaturage n’ubukungu zikubiye mu Cyerekezo 2020 no muri Gahunda y’Imbaturabukungu igamije kurwanya ubukene (EDPRS II). Izo ntego ntizagerwaho buri wese zireba atabigizemo uruhare rufatika nk’uko, Nyirabagurinzira Jacqueline wahoze ari muri nyobozi y’akarere ka Rutsiro abivuga, ati “Imihigo yategurwa ku bufatanye, yaba umuturage, abafatanyabikorwa bose baturuka hirya no hino ndetse n’ubuyobozi, bose bagategurira hamwe imihigo ndetse no kuyikurikirana bakabikorera hamwe ariko siko bigenda.”

Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe Imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase na we avuga ko hagikenewe kunoza uburyo imihigo ikorwa. Agira ati ‘’Imihigo turimo turayikoresha cyane ugasanga iragaragara cyane ku rwego rw’igihugu. Ariko nyamara n’imihigo iriya yo hasi ku muryango yari ikwiriye gushyirwamo imbaraga kugira ngo duhuze umuhigo na cya cyindi cy’umwimerere ugomba kuba wubakiye ku muturage.”

Avuga ko njyanama zikwiye kugira uruhare rukomeye mu gusobanurira abaturage bo hasi imitegurire n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo. Nyamara ariko njyanama ntizifite ubushobozi bukwiye bwo gukora ako kazi. Umunyamabanga mukuru wa ‘ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA), Egide Rugamba, asanga njyanama n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye gukomeza guhugurwa kugira ngo batange umusaruro. Ariko kugeza ubu ubushobozi bwatuma njyanama ikora neza buracyari buke.

Imihigo ni kimwe mu dushya tw’umwimerere w’u Rwanda. Impuguke, abashakashatsi ndetse n’abasesenguzi bakaba bagaragaza ko ari kimwe mu buryo bufasha mu iterambere ryihuse ry’u Rwanda kuva nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

B.R


Tanga igitecyerezo

Who are you?