Yashyizweho kuri 6 September, 2018 | 08:10

Shyogwe: Ntibitabira ibarura ry’amajwi y’itora kuko muri ayo masaha baba bari ku murimo

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga bitabiriye amatora y’abadepite yo ku wa 03 nzeri 2018 bavuga ko isaha igikorwa cy’ibarura ry’amajwi kiberaho ibabangamira bigatuma batacyitabira.

Kuba benshi baba bazindutse cyane baba bashaka no gutaha kare kandi bafite ibindi bikorwa bashaka kwitabira by’akazi, bituma benshi mu baturage bagorwa no kugaruka kuri site y’itora saa cyenda gukurikirana ibarura ry’amajwi. Hitimana Yohani atuye mu mugudugu wa Muremberi mu kagari ka Mbare. Kuva aho atuye agana kuri site y’itora yo ku mashuri abanza ya Rubugurizo, bimusaba gukora urugendo rw’isaha n’amaguru. Kuri we ngo kuzinduka ni byo bimufasha cyane. Ati “ mba nizinduye, saa moya nahageze kugira ngo nindangiza gutora nkomereze mu yindi mirimo yanjye. Kongera gukora urugendo rw’isaha mvuye mu kazi ngaruka kureba uko amajwi abarurwa ndumva nta bibonera umwanya.”

Iki kibazo kandi agisangiye n’abandi barimo Uwimana Pascal wo mu mudugu wa Vunga. Uyu we yibaza impamvu isaha y’ibarura ry’amajwi itakwigizwa imbere. Abisobanura avuga ati “ ese n’ubundi ko mba mbona abantu benshi bazinduka ku buryo mu mu saa yine, saa tanu tuba twarangije ni kuki hatahita habaho ibarura ry’amajwi, tukahava tuzi neza ko birangiye?”

Ku masaha ya saa yine, igice kinini cy’abagomba gutora kiba cyamaze kubikora ku buryo usanga ababa bategerejwe atari benshi cyane. Aha ni ho Nduwayezu Evode wo mu kagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe ahera yibaza niba abashinzwe amatora batashyiraho isaha y’imbere ya saa sita ku buryo binashoboka abantu bose bajya bava kuri site ibarura ry’amajwi rirangiye. Ati “n’ubundi abantu baza nyuma ya sita baba ari mbarwa ku buryo abatoresha usanga basa n’abarambiwe bategereje abantu batazi niba banaza. Kandi koko binarangira abenshi bataje”.
Si itegeko ko abantu bose bitabira igikorwa cy’ibarura ry’amajwi y’ibyavuye mu itora, ariko komisiyo iteganya ko uwabishobora yabikora. Nyamara aba baturage bo mu murenge wa Shyogwe bakaba babona harimo imbogamizi z’amasaha kuko uwaje gutora saa moya ntaho yahuriza n’uwaje saa cyenda. Ikindi kandi ngo kuba ibyumba by’itora usanga ari byinshi, bituma nta mirongo miremire igaragara ku buryo byasaba gutegereza igihe kinini. Ku bwabo bakaba bibaza niba abarangije mbere batahita batangira ku barura.

Itegeko Ngenga N° 004/2018.OL. ryo ku wa 21/06/2018 rigenga amatora, mu ngingo yaryo ya 44 rigena ko itora rimara umunsi umwe kuri buri cyiciro cy’itora. Icyakora iyo habaye impamvu ituma risubikwa, Komisiyo igena ukundi byagenda. Mu itora ritaziguye, itora ritangira saa moya za mu gitondo (7h00) rigasoza saa cyenda z’igicamunsi (15h00). Mu itora riziguye, isaha itora ritangirira n’igihe risorezwa igenwa n’amabwiriza ya Komisiyo.

Igihe hari impamvu ituma itora ridatangirira igihe cyangwa ridasorezwa igihe, komite itoresha ishobora guhindura isaha yo gutangira no gusoza itora nyuma yo kubimenyesha no kugisha inama Perezida wa Komisiyo. Isaha itora ryatangiriyeho n’iyo ryarangiriyeho bishyirwa mu nyandikomvugo igaragaza uko amatora yagenze.
Ingingo ya 55 y’iri tegeko ngenga iteganya ko igikorwa cy’ibarura ry’amajwi gitangira ako kanya nyuma y’isaha yo guhagarika itora iteganywa mu ngingo ya 44 y’iri tegeko ngenga kandi kikabera muri buri cyumba cy’itora. Ibikorwa by’ibarura bikorwa mu ruhame n’abaseseri batoresheje, imbere y’abaturage, indorerezi z’itora n’abahagarariye abakandida iyo bahari.

Ingingo ya 56 igena uko ibikorwa by’ibarura ry’amajwi bibanzirizwa no kwemeza umubare w’abatoye bari ku ilisiti y’itora no kuwutangaza; gufungura agasanduku k’itora mu ruhame, kubarura impapuro zatoreweho zirimo no gutangaza umubare wazo.

Abaturage bo mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga bavutswa kubahiriza ibivugwa mu ngingo ya 55 n’iya 56 n’uko bose badashobora guhuza amasaha, abazindutse bakaba batategereza abaza ku munota wa nyuma. Bituma abaseseri n’indorerezi ari bo bisanga bonyine mu gikorwa cy’ibarura ry’amajwi.

Kaberuka Telesphore


Tanga igitecyerezo

Who are you?