Yashyizweho kuri 16 March, 2018 | 08:06

Ruswa n’ubukomisiyoneri mu gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inkiko

Ingabire Marie Immaculee, umuyobozi wa Transparency International Rwanda asanga ko hakwiye gushirwa imbaraga mu kurwanya ruswa ikorwa na bamwe mu bahesha b’inkiko babigize umwuga, bafatanyije n’abakomisiyoneri mu gihe cyo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inkiko.

Ingabire Marie Immaculee, umuyobozi wa Transparency International Rwanda, avuga ko Leta ikwiye kurwanya ruswa n’akarengane bikorwa na bamwe mu bahesha b’inkiko babigize umwuga, kenshi na kenshi bifashisha abakomisiyoneri mu gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inkiko, ati ″ Iyo ruswa iteza igihombo abaturage, aho usanga bafata umutungo w’umuntu ufite agaciro kari hejuru ya miliyoni ijana, bakawugurisha ku gaciro gato cyane kugira ngo bibonere amaronko yabo bemererwa n’itegeko. »

Abahesha b’inkiko babigize umwuga n’abatarabigize umwuga bifashisha amategeko abiri, itegeko nimero 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, izubucuruzi, iz’umurimo n’ubutegetsi, Itegeko nimero 12/2013 ryo kuwa 22/03/2013 rigenga umurimo w’abahesha b’inkiko.
Ingabire akomeza avuga ko, biteye ubwoba n’agahinda, aho usanga umuntu afite inzu i Nyarutarama, abahesha b’inkiko babigize umwuga ugasanga bayishyize kuri miliyoni 700, kandi n’ikibanza cyaho atariko kigura, bagamije kugurisha kugira ngo byitwe ko barangije urubanza kandi baba bagamije gukuramo ayabo.”

Ngendahimana Emmanuel ni umuturage utuye mu murenge wa Kimironko, akarere ka Gasabo. Avuga ko yagiriwe akarengane na bamwe mu bahesha b’inkiko babigize umwuga. Ngo umutungo we wagurishizwe amafaranga make ugereranyije n’agaciro wari ufite, cyane ko abashinzwe igenagaciro ku mutungo, bari baramubwiye agaciro k’inzu ye, ariko nyuma ya cyamunara, nta n’icyakabiri cy’agaciro yabonye.
Ngendahimana Emmanuel, ati ″Umuhesha w’inkiko wabigize umwuga yaraje agurisha amazu yanjye atatu yari mu kibanza kimwe, kandi mu rukiko twaburanaga inzu imwe gusa. Mbajije, babwira ko itegeko ribitangaza, ko iyo iby’umuburanyi yatsindiye bitujuje agaciro k’ibyo yatsindiye, byose bigurishwa kugira ngo haragizwe urubanza.

Emmanuel, akomeza avuga ko ubutabera bwari bukwiye kujya bubanza gushishoza, kuko uburyo abahesha b’inkiko babigize umwuga bashyira mu bikorwa ibyarangijwe n’inkiko haba hari ruswa ibyihishemo.

Maitre Habimana Umuyobozi w’urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga, yavuze ko, ba nyiri imitungo aribo bafite ikibazo, kuko batarangiza kwishyura ubwishyu hakurikijwe ibyasinyiwe. Ati ″Abahesha b’inkiko bashinzwe kurangiza imanza, ntabwo baburanisha. Icyo bakora ni ugushyira mubikorwa ibyavuye mu butabera gusa !″
Maitre Habimana Vedaste akomeza avuga ko hatangwa amatangazo mu bitangazamakuru kugira ngo ubyifuza wese aze gupiganwa utsinda ariwe wegukana uwo mutungo uba washyizwe kw’isoko. Asobanura ko ibyo byose bibera mu ruhame ku byuryo ntawe uhezwa, kandi n’abanyiri imitungo itezwa cyamunara baba bahari.

Habimana Vedaste, ati ″Ba nyiri imitungo bategereza ko urukiko ruca urubanza, aho gukemura ibibazo byabo vuba, hataratangwa ikirego mu nkiko, bityo bikarangira babihombeyemo cyane. Ubundi iyo urukiko rutegetse, biba itegeko, umuhesha w’inkiko agakora akazi ke.″

Safi Nkongori Emmanuel


Tanga igitecyerezo

Who are you?