Yashyizweho kuri 21 July, 2016 | 10:55

Ruswa n’igitutu mu kwimura abantu ku bw’inyungu rusange

Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’abatanga ubufasha mu by’ amategeko (Legal Aid Forum) mu mwaka wa 2015 buragaragaza ko hakiri ibibazo bikomeye bibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko agena kwimura abantu ku bw’ibikorwa by’inyungu rusange. Bimwe muri ibyo bibazo harimo ruswa, igitutu gishyirwa ku bagena agaciro k’imitungo y’ abaturage ndetse no kutubahiriza ibyo amategeko avuga.

Nk’uko ubu bushakashatsi bwabigaragaje, ruswa ngo igaragara mu nzego zitandukanye zirimo inzego z’ibanze zivugwa ku kigero cya 50%, abagenagaciro ku kigereranyo cya 26% ndetse ngo n’abashinzwe kwishyura nabo ngo baka ruswa mu rwego rwo kugira ngo bihutishe iyi gahunda.

Umuturage witwa Ernest utuye mu karere ka Muhanga, nawe yemeza ko ruswa ari ikibazo gikomeye muri iki gikorwa cyo kwimura abantu ku bw’inyungu rusange. agira ati “iyo baje kutubarira, iyo ufite akantu ubahereza ako kanya bakubarira neza bakaguha amafaranga menshi. Ariko iyo basanze ntacyo uri bubahereze bakubarira uko bashatse, ukazasanga umuntu urusha ubutaka nk’incuro ebyiri ahubwo we agukubye kabiri mu mafaranga.”

Uretse iyi ruswa ivugwa mu baza kubarura imitungo y’abaturage, kenshi bavuga ko baba biganjemo abayobozi mu nzego z’ibanze cyangwa abakozi b’imirenge n’ uturere, ruswa inavugwa no ku bagenagaciro. Ubu bushakashatsi buvuga ko aba bo ruswa ibavugwaho iri ku kigero cya 26% bakayihabwa n’abaturage babarurirwa imitungo yabo kugira ngo ihabwe agaciro kari hejuru y’ako ikwiriye.

Bashyirwaho igitutu kugira ngo bagabanye ibiciro

Mu gihe abaturage baba batanga ruswa ngo abagenagaciro bazamure agaciro k’ imitungo yabo, ubushakshatsi bugaragaza ko ahubwo ku ruhande rw’inzego zaba iza Leta cyangwa se urundi rwego runaka rushaka kwimura abantu ku bw’inyungu rusange, ngo usanga bashyira igitutu kuri aba bashinzwe kugena agaciro ku mitungo y’abaturage bazimura kugira ngo bayihe agaciro kari hasi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ihuriro ry’abafasha mu by’amategeko, bwana Frank Mugisha agira ati “Hari abagenagaciro batubwiye bati ‘hari ibigo bimwe na bimwe bidusaba guha agaciro gato imitungo y’abaturage’ Kenshi ngo ibyo biterwa nuko ibigo bimwe na bimwe biba byarakoze igenamigambi ridakwiye bakazasanga amafaranga bagomba kwishyura abaturage ari menshi ugereranije n’ayo bateganyije mu ngengo y’imari.”

Mugisha akomeza asobanura ko kenshi icyo gihe usanga ibyo bigo ndetse n’uturere bisaba abashinzwe kugena agaciro k’imitungo y’abaturage kubikora bashingiye ku mafaranga icyo gikorwa cyateganyirijwe aho kugira ngo bishingire ku gaciro nyako k’umutungo w’umuturage.

Ishyirwamubikorwa ry’amategeko ridasobanutse

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abatanga ubufasha mu by’amategeko, Andrews Kananga avuga ko bakoze ubu bushakashatsi bagamije kureba uburyo iri tegeko rishyirwa mu bikorwa ndetse n’ingaruka bigira ku baturage. Kananga avuga ko hari abaturage bamara kubarirwa agaciro k’imitungo yabo bakamara imyaka n’imyaka bategereje amafaranga kandi iki gihe bategereje bakaba batemererwa kuvugurura cyangwa kugira ikindi gikorwa kirambye bakora.

Gusa kuri ubu, itegeko rishya ryo mu mwaka wa 2015 rigena kwimura abantu ku bw’inyungu rusange mu ngingo yaryo ya 36 riha uburenganzira abaturage bakererewe kwimurwa ku bw’ inyungu rusange nyuma yo kubarirwa, kuba bagira ibindi bikorwa bahakorera.

Iyo ngingo igira iti “Indishyi ikwiye yemejwe yishyurwa mu gihe kitarenze iminsi ijana na makumyabiri (120) uhereye igihe iyo ndishyi ikwiye yemerejwe n’inama njyanama ku rwego rw’akarere, ku rwego rw’ umujyi wa Kigali cyangwa Minisiteri bireba. Iyo igihe kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kirenze, iyimurwa riba ritaye agaciro keretse uwimurwa n’uwimura babyumvikanyeho. Nyuma yo kwakira indishyi ikwiye, uwimurwa afite igihe kitarenze iminsi ijana na makumyabiri (120) ngo abe yimutse. Icyakora ku mirimo y’ubuhinzi ntiyemerewe guhinga ibihingwa birenza iminsi ijana na makumyabiri (120) mu murima we.”

Imibare itangwa n’ ubu bushakashatsi igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2007 iki gikorwa cyatangira, muri rusange, igihe cyashiraga kuva umuntu abariwe kugeza ahawe ingurane ari amezi 16. Ariko mu 2014 kwishyura ngo byarihuse ku buryo butangaje, ku buryo byakorwaga hafi nyuma y’iminsi 87 iri munsi y’iminsi ijana na makumyabiri iteganywa mu itegeko.

Mu rwego rw’amategeko, aba bashakashatsi bavuga ko yanditse neza ariko ibijyanye n’inzira bicamo ngo umuturage yishyurwe akaba aribyo bigomba gusobanuka.Ubu bushakashatsi bugaragaza ko n’ibiciro abantu bahabwa bitandukanye ugasanga bamwe babahaye menshi abandi babahaye make.
Ubu bushakashatsi bushimangira ko hakwiye kuvugururwa inyigo z’imishinga no guha agaciro ibizishyurwa, kumenyesha abagenerwabikorwa no kubaha umwanya uhagije bakagira uruhare mu bibakorerwa, gufasha imiryango yimuwe guhangana n’ingaruka z’ibikurikira no kurushaho gukorera mu mucyo kandi buri wese agakora nk’uwikorera.

Umuhire Valentin


Tanga igitecyerezo

Who are you?