Yashyizweho kuri 27 December, 2017 | 11:34

Ruswa muri zimwe mu nzego za leta n’abikorera iteye impungenge_ TI-RW

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda uratangaza ko nubwo ingamba zo kurwanya ruswa zikomeje, inzego zitandukanye zisabwa ubufatanye mu guhashya burundu icyaha cya ruswa kuko hari aho ikigaragara mu nzego zitandukanye.

Ni nyuma y’ uko ku italiki ya 12 Ugushyingo, uwo muryango, washyize ahagaragara ubushahakatsi wakoze kuri ruswa ntoya n’ibyaha bya ruswa byagaragaye mu mwaka wa 2017 yiswe, “Rwanda Bribery Index 2017.”

Bamwe mu baturage bakurikiranira hafi iterambere ry’igihugu nabo bemeza ko iterambere u Rwanda rwifuza rishobora gukomwa mu nkokora na zimwe mu nzego zikirangwamo ruswa. Gusa, abaturage bavuganye n’ ikinyamakuru giharanira amahoro Paxpress, bahuriza ku kuvuga ko nubwo hari ingamba leta yashyizeho zo kurwanya ruswa, hari ahandi ikigaragara. Abo baturage twabafashe amajwi, ariko bagarageje kudashako amazina yabo atangazwa kubera impamvu bavuga ko ari iz’ umutekano wabo.

Umwe mu bakobwa w’ imyaka 28 y’amavuko, uhawe izina rya Marie Jeanne [kuko atari irye], yemeza ko mu mu nzego zimwe na zimwe mu Rwanda zikirangwamo ruswa kuko nk’abakobwa cyangwa se abagore bahura n’imbogamizi ikomeye yo kwakwa ruswa y’inshimishamubiri nk’iyo bagiye kwaka akazi ahantu runaka.
Yagize ati: “Akenshi nk’ahantu henshi iyo ugiye gusaba akazi aho kugirango boss aguhe akazi agusaba ruswa y’igitsina kugira ngo ako kazi ukabone.”
Umwe mu bamotari wo mu mugi wa Kigali ufite imyaka 32 y’ amavuko nawe yemeza ko mu nzego zishinzwe umutekao wo mu muhanda nka Polisi harimo abarya ruswa.
Yagize ati: “Ushobora kuba urimo kugenda mu muhanda ibyangombwa byose ubyujuje, wenda kugira ngo Umupolisi akwake iyo ruswa akavuga ngo dore ukuntu warimo ugenda mu muhanda aho kugira ngo akwandikire ayo 25 akakubwira ngo gira vuba urebe ukuntu imbabura zakwaka hose.”
Undi muturage [Umugabo], ufite imyaka 45 wemeye ko dufata amajwi ye ariko amazina ye ntatangazwe yemeje ko mu nzego z’ ibanze zimwe na zimwe nk’izitanga ibyangombwa by’ubutaka naho harangwamo ruswa, ko we ubwe byamubayeho bigakemurwa n’inkiko.
Yagize ati: “Mu nzego z’ibanze naho harangwamo ruswa. Mperutse kugura isambu ahantu I Nyamata mu karere ka Bugesera, Executif waho anyaka amafaranga ibihumbi 50, ndabimwima arangije isambu ayandika ku muturanyi we, najya kurega ngasanga niwe ngiye kuregera. Byaje kurangizwa n’urukiko rwa Nyamata.”

Ubuyobozi bwafashe ingamba zo kurwanya ruswa

Umuyobozi mukuru wungirije wa polisi y’igihugu DIGP Juvenal Marizamunda, avuga ko polisi y’ igihugu isanzwe yarashyizeho ingamba zikarishye zihana icyaha cya ruswa ku mupolisi wese batitaye ku rwego rwe.Yagize ati “Kubufatanye n’izindi nzego zose hamwe n’ abaturage turizera kurandura iki cyago muri polisi yacu, dushyiraho Zero Telerence Policy, kuko ufashwe ntabwo aba akibaye umupolisi w’igihugu ahita yirukanwa ndetse agakurikiranwa mu nkiko.”

Ubushahakatsi bwakozwe kuri ruswa ntoya, bwashyizwe ahagaragara n’umuryango Transparency International Rwanda, ku nshuro ya 8 bwakorewe ku baturage 2,385 bugaragaza ko zimwe mu nzego za leta n’abikorera zagaragayemo ruswa ku buryo buteye impungenge. Zimwe muri izi nzego harimo polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda riza ku mwanya wa mbere rigaragaramo ruswa ku kigero cya 11.67%.

Urwego rushinzwe ingufu z’amashanyarazi ruri ku mwanya wa kabiri ku gipimo cy’ 9.19%. Urwego rw’abikorera ruri ku mwanya wa 3 n’igipimo cy’ 9.6%. Kaminuza zo ziza ku mwanya wa 4 n’igipimo cya 8.22%, zigakurikirwa n’inzego z’ibanze ziza ku mwanya wa 5 ku kigero cya 7.78%.
Ubu bushakashatsi bwa Transparency International Rwanda bugaragaragaza ko 45% by’abagore bagaragaraho ruswa mugihe abagabo bari ku kigero cya 55% bakaba abagabo.

Urwego rw’umuvunyi rwo rutangaza ko n’ubundi mu Rwanda hari ingamba zo kurwanya no guhana icyaha cya ruswa, gusa ngo intego ntiyagerwaho hatabayeho ubufatanye mu nzego zitandukanye. Musangabatware Clement. umuvunyi mukuru w’ungirije yagize ati“Hari abantu bumva bitabareba. gusa mu bukangurambaga dukora nuko twigisha abaturage ko ruswa imunga ubukungu bw’ igihugu. Igihugu kirimo ruswa ntikibamo umutekano kandi ntigishobora kugera kw’iterambere, nk’iyo hagiye kubakwa amashuri, amavuriro, imihanda n’ibindi bikorwaremezo biba bireba buri muturarwanda ntibiba bigishobotse kubera ruswa.”

B.R


Tanga igitecyerezo

Who are you?