Yashyizweho kuri 2 November, 2020 | 17:01

RUSIZI: Bifuza kubona ababahekuye baburanishirizwa mu Rwanda aho kuburanira hanze

Bamwe mu barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Mururu, mu Karere ka Rusizi bavuga ko hari ubutabera bacyifuza. Kuko batoroherwa no gukurikirana imanza z’ababakoreye ibyaha, mu gihe ziburanishirizwa hanze y’Igihugu.

Ibi ngo babiterwa n’uko baba bifuza no kongera kubona imbonankubone ababahekuye, bakamenya uburemere baha ibyaha bakoze nk’uko byagendaga mu Nkiko za Gacaca.

Kampire Donatille, utuye mu Kagali ka Kagarama, agira ati “Si ukwikunda rwose, ariko jye hari aho ncyumva ntarabohoka! Nk’urubanza rwa Theodore Rukeratabaro sinavuga ko narukurikiranye usibye kumva nk’imyanzuro n’ifungwa, usanga rero hakiri ikibazo muri twe abapfakazi n’imfubyi yahekuye kuko ari izo ndishyi ntazo duhabwa ari n’uwaba yarasigaranye ubundi bumuga wumva ko we iyo yitabwaho n’umuryango ntibidushimisha. Ntibyumvikana kumva umuntu nka we wari umujandarume, ngo afatwa nk’utishoboye mu rubanza!”Yongeraho ko byakabaye byiza imanza nk’izo zigiye zikurikiranirwa aho ibyaha byabereye, cyangwa se hakabaho ubundi buryo abaregera indishyi bagenerwa ubwishyu.

Bagaruka ku mbogamizi bahura nazo mu kubona ubutabera, nk’uko Mugabo Sylvere yabisobanuye. Ati “Numva ubutabera bwuzuye bwakagaragajwe no kongera guhuza abantu, ntaw’usigarana intugunda hagati y’uregwa n’abamushinja. Iyo bitabaye bityo usanga n’imbabazi hari ubwo ziba ari izo ku rurimi, cyangwa nk’uko umuntu yemererwa n’Urukiko kuzahabwa indishyi ntiziboneke ahora abitekerezaho kurenga ibyabaye ntibimworohere.”

Ntampuhwe Juvens, umuhuzabikorwa w’Umuryango RCN Justice et Democratie, yasobanuye impamvu zitera kuburanishirizwa hanze, bamwe mu baba bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994. Agira ati “Impamvu zishobora kuba nyinshi ariko hari ihame ry’ingenzi rigenderwaho mu butabera mpuzamahanga rivuga ko ‘ugomba kohereza umuntu ucyekwaho icyaha mu Gihugu gishaka kumuburanisha, cyangwa se wowe ukamuburanisha!’ Ni ihame rigamije kuba nta muntu wakora icyaha hakabaho impamvu yatuma atagikurikiranwaho ari naryo rishingirwaho ku bacyekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi baba bari mu bindi bihugu. Irindi hame ni iryitwa ‘la competence universelle cyangwa se ububasha mpuzamahanga’ riha ububasha bwo kuburanisha umuntu ukurikiranweho icyaha mpuzamahanga, ku gihugu kimufite hatitawe ku bwenegihugu bwe cyangwa ubw’uwakorewe icyaha ndetse n’ikindi icyo ari cyo cyose.”

Yongeraho ko Rukeratabaro Theodore wakurikiraniwe mu Gihugu cya Suède yafatiwemo, hashingiwe ku kuba yari yaramaze guhabwa ubwenegihugu bwaho bityo yaburanishijwe nk’Umunyasuede. Ati “Mu mategeko y’Ibihugu hafi ya byose no mu Rwanda, bivuga ko igihugu kitohereza umwenegihugu wacyo ngo ajye kuburanishirizwa mu kindi Gihugu.”

Umurenge wa Mururu ni umwe muri 18 igize Akarere ka Rusizi, akaba ari n’aho Rukeratabaro Theodore yavukiye (ahahoze ari muri Komini ya Cyimbogo). Yahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akatirwa gufungwa burundu n’urukiko rw’I Stokcholm muri Suède ku wa 27 Kamena 2018. Yakatiwe kubera guhamywa ibyaha by’ubufatanyaha mu bwicanyi, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, gushimuta Abatutsi ndetse no gutegura, gushishikariza no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

UMUBYEYI Nadine Evelyne


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo