Yashyizweho kuri 19 June, 2019 | 07:14

Rukeratabaro : Abahohotewe bafite uburenganzira bwo kuregera indishyi mu Rwanda

Umubare w’abategereje indishyi ku rubanza rwa Theodore Rukeratabaro, wakatiwe igifungo cya burundu n’ubutabera bwa Suede, uruta kure abazitsindiye muri uru rubanza. Amategeko abemerera kuregera indishyi mu nkiko zo mu Rwanda.

Hitayezu Domitien ni umuturage usanzwe wo mu Kagari ka Karemereye, mu murenge wa Gashonga. Kimwe na bagenzi bacitse ku icumu rya jenoside b’i Mibirizi, yitabiriye ikiganiro cya RCN na PAX PRESS n’indi miryango bihuriye ku mushinga Ubutabera no kubungabunga amateka [Justice et Memoire] kugira ngo bahabwe amakuru ku rubanza rwa Rukeratabaro. Kimwe n’abandi, Hitayezu yishimira igihano yahawe. Nyamara kuri we, ngo ubutabera buracagase kubera ko nta ndishyi ku bahohotewe.

Mu makuru atangwa kuri uru rubanza rwa Rukeratabaro Theodore, ni uko ku bantu 30 bivugwa ko baregeye indishyi , 16 gusa arimo urukiko rwa Svea, muri Suede rwanzuye ko ari bo bazahabwa indishyi ziri hagati ya miliyoni 2 na 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Barasazana akarengane!

Yitonze cyane kandi mu ijwi rituje, Bwana Hitayezu agira ati “Jye hari ibintu byinshi njya ntekereza. Hari imanza zaciriwe mu Rwanda, hari izaburanishirijwe mu bihugu byo hanze, biragaragara ko zicibwa abantu bagahanwa; ariko hari ikindi cyakagombye gukurikiraho, kugira ngo habeho ubutabera bwuzuye: indishyi!”
We na bagenzi be, barimo n’abo mu murenge wa Mururu, bose bagaruka kuri iki kibazo cy’indishyi, uyu muturage we agaragaza nk’icyuho gikomeye asanisha no kuba ari akarengane. Asobanura ko “nk’umuntu jenoside yabaye ari hejuru y’imyaka nka 60, abakiriho ni mbarwa! Baragenda basaza batabonye ubutabera bwuzuye, ibyo amategeko ateganya bitabagezeho uko bikwiye. Bagapfana akarengane, bava ku isi bajyanye n’akarengane n’ubundi”. Ngo nyuma y’imyaka 25 jenoside irangiye, abahamwe n’ibyaha bakagombye gutanga n’indishyi ku bo bakoreye ibyaha. Asanga igisubizo nyacyo, byaba ku manza zaciriwe hanze cyangwa mu Rwanda, ari uko haba ubuvugizi maze “Leta y’u Rwanda, ibihugu by’amahanga, ndetse n’umuryango w’Abibumbye n’ibihugu byabigizemo uruhare, bagakemura icyo kibazo cy’indishyi”
Bwana Ndagijimana Laurent, umuyobozi ukunze kugaruka ku kibazo cy’indishyi asanga nubwo byaba ikimenyetso, ariko kikaba indishyi byaba bifite icyo bivuze. Ngo kuko mu busanzwe kuregera indishyi no kuzihabwa ku muntu wahemukiwe, ari uburenganzira bwe busesuye. Gusa igitangaje ni ukubona nk’iryo hame ryirengagizwa kugera no mu Rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR). Agira ati “ku bwanjye mbifata nk’inenge ikomeye mu itangwa ry’ubutabera bwuzuye buhabwa uwahohotewe”.

Abanyamategeko barimo na Bwana Ntampuhwe Juvens uyobora umushinga Ubutabera no kubungabunga amateka [Justice et Memoire] mu muryango RCN J&D bemeza ku rubanza mpanabyaha nk’urwa Rukeratabaro , amategeko yemerera abahohotewe kwifashisha imyanzuro yafashwe n’inkiko zo hanze, maze bakaregera indishyi mu nkiko zo mu Rwanda. Iryo hame ry’ubutabera ryitwa Exequatur.

Abunganizi mu by’amategeko, Musonera Alexis na mugenzi we Munyawera Alfred bavuga ko Urukiko Rukuru ari rwo rwonyine rufite ububasha bwo kwemeza ko iryo hame ryakurikizwa ku rubanza uru n’uru. Bagira bati “ushyikiriza urukiko kopi y’urwo rubanza, ukandika urusaba ko ibijyanye n’indishyi wabiregera mu nkiko za hano mu Rwanda”. Iyo ubusabe bwemewe, uwahohotewe aba afite icyo ashingiraho akaregera indishyi mu Rukiko Rwisumbuye.

Umwe mu bakozi bo mu rwego rw’Ubushinjacyaha bukuru atangazwa no kuba muri TPIR ikibazo cy’indishyi kitarigeze giteganywa mu mategeko y’imikorere y’uru rukiko. Kuri we ni inenge ikomeye afata nk’“ivangura ritabonerwa izina ryakorewe abanyarwanda”, cyane cyane ko ngo mu nkiko zavutse nyuma, akenshi zinareba ubwicanyi busanzwe nka CPI, Urukiko rwashyiriweho Sierra Leone, urwashyiriweho Centrafrika, zose ziteganya indishyi ku bahohotewe.

SEHENE RUVUGIRO Emmanuel


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo