Yashyizweho kuri 2 February, 2017 | 07:47

RDC: Etienne Tshisekedi yaguye mu Bubuligi

Etienne Tshisekedi wari ku isonga mu barwanya ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yaguye mu gihugu cy’u Bubiligi kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gashyantare 2017.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko Etienne Tshisekedi yaguye mu mujyi wa Buruseli mu Bubiligi aho yari amaze igihe gito yivuriza, akaba yapfuye afite imyaka 84 y’amavuko.

Tshisekedi yari amaze igihe kirekire ari impirimbanyi ya demokarasi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, akaba yaratangiye guhagurukira ubutegetsi bw’iki gihugu mu gihe cyayoborwaga na Mobutu Sese Seko kigifite izina rya Zaire, mbere y’uko uyu munyagitugu ahirikwa ku butegetsi.

Etienne Tshisekedi kandi yarwanyije ubutegetsi bwa Laurent Desiré Kabila wasimbuye Mobutu, na nyuma yo kwicwa kwe akomeza kurwanya ubutegetsi bw’umuhungu we Joseph Kabila ukiri Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuva muri 2001 kugeza n’ubu.

Etienne Tshisekedi kandi yabaye Minisitiri w’Intebe mu gihe cya Mobutu mbere yo kwitandukanya nawe mu 1982 agahita ashinga ishyaka riharanira demokarasi n’iterambere ry’abaturage.

Etienne Tshisekedi kandi yari umwe mu bagombaga guhabwa umwanya ukomeye muri Guverinoma y’inzibacyuho ya Perezida Joseph Kabila warangije manda yari yemerewe mu mpera z’umwaka ushize, akaba yaravuye mu gihugu cye mu cyumweru gishize agiye kwivuza mu Bubiligi ari naho yaguye.

Pax Press


Tanga igitecyerezo

Who are you?