Yashyizweho kuri 22 September, 2017 | 15:25

RBA yahaye umyanya ungana abakandida mu matora ya Perezida wa Repubulika

Raporo yakozwe n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) mu cyobita "monitoring" iragaragaza ko ibitangazamakuru bya Leta (RBA) byashoboye guha umwanya hafi ungana ku bakandida bahataniraga kwiyamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, haba mu biganiro cyangwa mu nkuru.

Ibi ni ibyishimiwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ubwo ku wa 21 Nzeli 2007 RMC yamurikaga raporo yayo ya "monitoring" ku bitangazamakuru bya Leta (RBA) mu guha abakandida umwanya ungana haba kuri Televisiyo, Radio Rwanda na Radio z’abaturage. Iki gikorwa cyakozwe mu gihe cy’iminsi 20 uhereye ku itariki ya 14 Nyakanga 2017, ubwo ukwiyamamaza kw’abakandida kwari gutangiye.

Raporo igaragaza ko RMC yakurikiranye inkuru n’ibiganiro byanyujijwe mw’itangazamakuru rya Leta bingana na 525, kandi ko buri mukandida yahawe uburenganzira bwe bwo kuvuga imigabo n’imigambi afitiye Abanyarwanda. Ikigaragara ni uko, ubushobozi bwa bamwe buke, bwatumye batagaragara cyane muri byo bitangazamakuru, aribyo byateye RBA idahuza neza umwanya bari wabagenewe.

Raporo yerekana ko umukandida Paul Kagame n’ishyaka rye rya FPR bahawe umwanya ungana na 35,43%, Frank Habineza w’ishyaka rya Green Party ahabwa 33,71% naho Mpayima Philippe wari umukandida wigenga ahabwa 30,86%.
Raporo igaragaza na none ko amajwi n’amashusho yamamaza abakandida, atakorewe igihe kimwe, bigatuma bamwe mu bakandida bumvikana cyane kurusha abandi mu bitangazamakuru bya Leta. Abatinze kuzana ibihangano byabo byamamaza, nabo ngo bashoboye kubigeza kuri RBA, bahabwa uburenganzira bwabo.

Umuyobozi mukuru wa RMC Cléophasi Barore yashimye cyane RBA kuba yakoze aho bwabaga kugira ngo yubahirize amabwiriza ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu guha abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repuburika umwanya ungana wo kuvuga gahunda bafitiye Abanyarwanda. Yanashimye abafatanyabikorwa ba RMC mu kubafasha guhabwa ibikoresho bya monitoring, ati "Dukurikije uko byari bimeze muri 2003, ubwo u Rwanda rwateguraga amatora ya Perezida wa Repuburika, hagaragaye amajwi amwe n’amwe yerekana ibogama ry’ibitangazamakuru bya Leta. Ubu, icyo kinyu cyarakosowe kubera ubufatanye bwa RMC n’abafatanyabikorwa bayo".

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof Kalisa Mbanda, yashimye by’umwihariko RBA yashoboye kwerekana ubunyamyuga muguha abakandida umwanya ungana mu bitangazamakuru byayo, ati "Biragaragara ko RBA itandukanye n’iyahoze ari ORINFOR". Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) mu izina rya Prof Kalisa Mbanda, yasabye RMC kunoza inyandiko za raporo no kugaragaza ikinyuranyo kiri hagati y’umwanya abakandida bahawe mu bitangazamakuru bya Leta. Gusa nubwo batanze umwanya ungana, umuyobozi wa RBA Arthur Asiimwe, yifuje ko haba ibiganiro byimbitse hagati ya NEC na RBA kubyerekeye guha abakandida umwanya ungana mu bitangazamakuru bya Leta. Ati "Ese tugize abakandida benshi cyane nko muri aya matora y’abadepite azaba umwaka utaha, RBA yabyifatamo gute?"

Safari Byuma


Tanga igitecyerezo

Who are you?