Yashyizweho kuri 28 December, 2017 | 14:05

Gusebanya byakuwe mu gitabo cy’amategeko ahana nk’uko byifujwe n’abanyamakuru

Perezida wa Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’igihugu, Kayiranga Alfred, yatangaje ko ingingo ivuga ku gusebanya yakuwe mu mushinga w’ibyaha bihanwa n’amategeko mu Rwanda.

Kwemeza umushinga w’itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange byakozwe kuri uyu wa 28 Ukuboza 2017 mu Nteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko.
Depite Kayiranga wagejeje ku Nteko rusange raporo ku mushinga w’itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri Rusange, yavuze ko ‘hari ingingo zakuwe mu mushinga w’itegeko kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba abagize komisiyo barasanze ibitekerezo bikubiyemo bigomba gushyirwa mu yandi mategeko yihariye. Yavuze ko hari ibitekerezo bigaragara mu zindi ngingo z’umushinga w’itegeko, atanga urugero rw’icyaha cyo kwihekura; ibikorwa biteganywa muri izo ngingo zidakwiye kwitwa icyaha, "urugero icyaha cyo gusebanya twagikuye muri uyu mushinga w’itegeko.”

Ibihano bishya byateganyaga ko umuntu wese, yitwaje ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo yemererwa na Leta agasebya mugenzi we, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya 3.000.000 Frw ariko itarenze 5.000.000 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Nyamara mu gitabo cy’amategeko ahana cyo mu 2012 kigikoreshwa n’ubu, umuntu usebanyije ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu kuva kuri 1,000,000 Frw kugeza kuri 5,000,000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Nubwo gusebanya byakuwe mu mushinga , Depite Mudidi Emmanuel yabigizeho impungenge ati “Mu byo Perezida wa Komisiyo yavuze ko gusebanya byavuyemo mu itegeko, gusebanya tubitekereje mu ngaruka zabyo zishobora kuba ari ingaruka zikomeye cyane, tukavuga ko tutabifata nk’icyaha kiremereye njyewe nibwira ko byaba ari ukurengera; gusebanya ni icyaha gikomeye cyane ahantu hose kuko cyangiza byinshi. Sinzi ngira ngo bakongera bakabitekereza kuko ndumva kugikuraho ari icyuho gikomeye cyane.”

Impamvu za politiki n’inyungu

Perezida wa Komisiyo yahise asobanurira Depite Mudidi impamvu bikwiye ko gusebanya bikurwamo, ati “ Depite avuga ko mu itegeko ntabirimo kuko avuga ati ‘ni icyaha gikomeye’, nta n’uwahakana ko ari ikintu gikomeye, ariko hari ibintu twagiye tureka kubera impamvu za politiki ariko tukabigiramo inyungu zitandukanye. Hari ibihano bimwe byagiye biva mu mategeko y’u Rwanda ingero ni nyinshi, n’iki rero ni umurongo wa politiki kandi ni no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.Ntibivuze ko ibyo byaha bitazahanwa kuko bizubahirizwa mu mategeko mbonezamubano cyangwa se mu mategeko agenga itangazamakuru; icyabaye ni ukubikura muri iri tegeko ariko ntibivuze ko bitazahanwa, bizakurikiranwa kandi bihanwe ku bundi buryo. Bitavuze ko rero twirengagije amateka y’igihugu cyacu ariko bitanavuze ko igihe tubona bishobora kubyara inyungu z’igihugu kandi tutirengagije guhana nabyo ko byakorwa.”

Ku rwego rw’itangazamakuru hari ingingo ivuga ku gusebanya yari yamaganywe na benshi bavuga ko yaba ibangamiye ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.
Igihe.com dukesha iyi nkuru itangaza ko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru, Gonzague Muganwa, yari aherutse gutangaza ko mu mwuga w’itangazamakuru gusebanya bitemewe, “ndetse ingingo ya kabiri y’amahame awugenga arabibuza kandi arabihanira.”
Gusa ngo politiki y’itangazamakuru u Rwanda rwashyizeho yemera ko amakosa abereye mu itangazamakuru adakabije, adahanishwa igifungo.

Abanyamakuru bari baramaganye iyi ngingo

Tariki 5 Ukuboza 2017 muri Diplomat Hotel abanyamakuru bakorera ibigo bitandukanye, bahuriye mu nama batanga ibitekerezo bizohererezwa Inteko Ishinga Amategeko n’izindi nzego, basaba ko ingingo zifatwa nk’izibangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo gutanga ibitekerezo muri rusange, zakurwamo mu mushinga w’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano. Iki gikorwa cyari cyateguwe n’Urwego rw’Abanyamakuru rwigenzura (RMC) ku bufatanye n’ Ishyirahamwe ry’abanyamakuru (ARJ) hamwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press.

Abitabiriye iyi nama basuzumye ngingo ku ngingo bahera ku ya 254 ivuga ku gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu. Ivuga ko umuntu ukoza isoni mu magambo, mu bimenyetso cyangwa ibikangisho, inyandiko cyangwa ibishushanyo, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, umwe mu bagize Guverinoma, abashinzwe umutekano cyangwa undi wese ushinzwe umurimo rusange w’igihugu mu gihe akora umurimo ashinzwe, aba akoze icyaha.
Abenshi mu bitabiriye iyo nama bavuze ko gusebanya (Defamation)bidafite ibimenyetso kuko umuntu ashobora kurakaza undi kubera inkuru umuvugwaho akabyita gusebanya akakurega bakagufunga ukazajya kwiregura amezi ashize ari menshi kandi ari uko bamwanditseho inkuru ishobora kuba ifitiye rubanda akamaro.
Ikindi abandi bavugaga ko abarimo gushaka guhindura iri tegeko bashakaka kurikaza bashaka guhunga inshingano zabo kugira ngo babone uko bazajya bakora ibyo bashatse ntawe ubabaza impamvu zabyo .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura, Mugisha Emmanuel yavuze ko uru rwego rusanzwe rufite inshingano zo gukemura ibibazo bashyikirizwa bijyanye n’isebanya kandi babikora neza.

Nta gushidikanya ko gukura iyi ngingo mu gitabo cy’amategeko ahana ari intambwe mu bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru. Gusa na none si urwitwazo ku itangazamakuru ngo urubuga bafite rube urwo kwandikiraho ibitandukanye n’amabwiriza n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru.

Pax Press


Tanga igitecyerezo

Who are you?