Yashyizweho kuri 6 December, 2016 | 11:28

Paxpress irashimirwa uruhare igira mu iterambere ry’igihugu

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda arashima uruhare umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro, Paxpress ugira mu iterambere ry’igihugu. Kimwe n’abandi bafatanyabikorwa, akaba asanga gukoresha ibiganiro bihuza abaturage n’abayobozi ari uburyo bwo guha buri wese umwanya wo kugira uruhare mu buzima bw’igihugu.

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyateguwe na Paxpress, ku bibazo bijyanye n’umukamo w’amata, cyabereye muri Hoteli Lemigo ku wa 1 Ukubuza 2016, Peacemaker Mbungiramihigo ntiyariye amagambo mu kugaragaza ko atewe ishema n’uburyo Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro, Paxpress ufasha abanyamakuru, abaturage n’abayobozi kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu biciye mu bikorwa bigamije iterambere ry’itangazamakuru.

Akaba yakuriye ingofero uburyo bwo kugera ku makuru hakoreshejwe ibiganiro hagati y’abaturage n’abayobozi. Ati “muri ibi biganiro, umunyamakuru agera ku makuru ashaka, umuturage agatanga ibitekerezo bye n’umuyobozi agahabwa umwanya wo kugira ibyo agaragaza”. Akomeza avuga ko itangazamakuru rikorwa na Paxpress ari itangazamakuru riha umwanya umuturage kugira ngo agaragaze icyo inzego zigena za politiki zitandukanye zigomba kuba zishingiraho ku buryo n’umuturage azibonamo. Ati “umurongo wa Paxpress uhura neza n’uruhare leta y’u Rwanda yifuza ko itangazamakuru ryagira mu iterambere ry’igihugu.”

Ku ruhande rwe,Uwumukiza Beatrice, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI, Ushinzwe ubugenzuzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, asanga ibyagaragajwe n’aborozi n’abagize aho bahuriye n’uruhererekane rw’amata bose binyuze mu biganiro “urubuga rw’abaturage n’abayobozi” byakozwe na Paxpress bizafasha minisiteri kunoza ibijyanye n’umusaruro w’amata ndetse n’imicururize yayo. Ntashidikanya ko amakuru yagaragajwe na Paxpress yizewe kuko yatanzwe n’abaturage n’abayobozi bari hamwe. Ati “nka Minisiteri, azadufasha kurushaho kunoza ibitagenda, tureba icyo abaturage dukorera badushakaho.”

Mu bandi bashima uburyo Paxpress ihuza abaturage n’abayobozi hagamijwe gukusanya amakuru y’ingirakamaro mu iterambere ry’igihugu barimo na bamwe mu borozi, amakoperative y’aborozi n’abacuruza amata.Bati “dusanga uburyo Paxpress ikoresha mu guhuza abaturage n’abayobozi mu biganironk’ibi bufasha buri ruhande kumenya neza ibyo rugomba gukora.” Bakaba basaba ariko ko igihe babigenera cyakongerwa ku buryo buri wese abona umwanya wo gutanga ibitekerezo bye neza.
Ikiganiro “urubuga rw’abaturage n’abayobozi” ni bumwe mu buryo busanzwe bukoreshwa n’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, Paxpress. Bukaba buha urubuga abaturage n’abayobozi mu kugaragaza ibibafasha gutera imbere.

Kaberuka Telesphore


Tanga igitecyerezo

Who are you?