Yashyizweho kuri 30 November, 2017 | 12:39

Nyarugenge: Umubare w’abagore bahohoterwa uracyari munini ugereranyije n’uw’abagabo

Abaturage batuye mu Murenge wa Nyarugenge, mu karere ka Bugesera batangaza ko hakigaragara ihohoterwa rikorerwa abagore. Abagabo n’ abagore bitana ba mwana mu guhohoterana. Imibare yerekanwa n’ubuyobozi abagore baracyahohoterwa ugereranyije n’ abagabo bikaba intandaro y’ubuzima bubi abagore n’abakobwa bagihura nabwo kugeza ubu.

Iminsi cumi n’itandatu (16) yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera abaturage batangiye n’ urugendo bagana ku kibuga cy’amashuri cya Kamabare.Mu kiganiro urubuga rw’abaturage n’abayobozi cyateguwe n’umuryango wabanyamakuru baharanira amahoro (PAX PRESS) cyahuriranye n’uwo munsi hagaragaye ko abagore bagikorerwa ihohoterwa ugereranyije n’abagabo.

Twizeyimana Marie ni umubyeyi w’abana babiri (2). Agira ati ‘’Nashatse umugabo mfite imyaka cumi n’ine (14)bitewe n’ababyeyi banjye bashakaga kushyingira uwo ntakunda ,bituma mpita nijyana k’ uwo nakundaga icyo gihe .Twabanye tudasezeranye byemewe n’amategeko nawe aza kuntana abana ubu mbarera njyenyine.’’Nyirangirimana Tasiyana nawe ni umubyeyi ukuze wubatse urugo. We avuga ko abagabo ahanini babahohotera banyweye inzoga.Ati’’ Abagabo bava mu kabari basinze mu rwego rwo kwihagararaho ngo hatagira icyo babazwa bakaza bavuga nabi badukubita kuko baba bakoresheje amafaranga batabyumvikanyeho n’abagore.’’

Nyamara abagabo bo bavuga ko ihohoterwa bakorerwa ari uko batakibasha kugurisha amatungo bafite mu ngo zabo cyangwa imirima uko babishatse kuko ubu batakibikora batabanje kubyumvikanaho n’ abagore babo.Ibi bitangazwa na Semana Felesiyani.Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Bugesera Uwiragiye Priscilla atangaza ko hari gukorwa ubukangurambaga ku baturage ryo kurwanya ihohoterwa. Avuga ko ugereranyije n’imyaka yahise imibare igenda igabanuka . Ati « Hari aho amatsinda agenda afasha imiryango igaragaramo ihohoterwa ,nk’inshuti z’umuryango, zikaba ar’ingamba zafashwe kugirango bihere hasi mu miryango dore ko ariho rigaragara cyane ».

Umubare w’abagore ukiri hejuru

Niragire Venansiya yungirije umuyobozi w’itsinda Twiyubake Nyarugenge. Rifasha imiryango mu guhindura imyumvire. Batangiye muri Gicurasi umwaka ushize wa 2016. Agaragaza ko mu bibazo ijana na makumyabiri na bitatu ( 123) bamaze kwakira mirongo icyenda na bitandatu (96) ari iby’abagore naho makumyabiri na birindwi (27) ni iby ‘abagabo. Ati « Urebye umubare w’ abagore uracyari hejuru cyane kubera ko aribo ahanini twakira».

Ibi bigaragaza ko abagore bagihohoterwa kurusha abagabo. Yongeyeho ko ubwitabire bw’abagabo na bwo bukiri hasi mu kugirwa inama zo kurwanya ihohoterwa, iyi nayo ikaba imbogamizi.
Umuyobozi uhagarariye Isange One Stop Center mu Karere ka Bugesera Wekereya Kanuni imibare agaragaza y’abantu bakorewe ihohoterwa, uw’ abagore n’abakobwa nawo uracyari hejuru .Muri Nzeri bakiriye mirongo itanu n’umwe (51) makumyabiri n’umwe (21) ni abagore bakuze, makumyabiri n’icyenda(29) ni abakobwa ,n’umwana umwe w’umuhungu. Mu kwakira, bakiriye abagore cumi na babiri (12) bakuze abana b’ abakobwa makumyabiri n’umunani (28), abagabo bakuze babiri(2)n’umwana w’umuhungu umwe(1).

Umulisa Angelique, ukorta muri PROFEMME TWESE HAMWE agira inama abaturage ba Nyarugenge ko batagomba kurwanya ihohoterwa ry’abagore n’abakobwa gusa, ahubwo ihohoterwa iryo ariryo ryose ryakorerwa ikiremwamuntu.

Umurenge wa Nyarugenge ni umwe mu Mirenge 15 igize Akarere ka Bugesera .Ufite Utugari 5, Imidugudu 39. Utuwe n’abaturage ibihumbi makumyabiri, muri bo 52% ni abagore.

Ndayisenga Clarice


Tanga igitecyerezo

Who are you?