Yashyizweho kuri 23 August, 2016 | 16:03

Nyange: Inzego z’abunzi zagabanyije umubare w’abajyaga mu nkiko

Itegeko ngenga ryo mu mwaka wa 2015 rigena imiterere n’imikorere bya Komite z’abunzi riha ububasha izi Komite bwo kwakira ibibazo bivutse hagati y’abaturage bifite agaciro katarengeje amafranga miliyoni eshanu z’amanyarwanda kandi by’imbonezamubano , Izi Komote zikabicoca hagamijwe kubibonera igisubizo kinogeye impande zombi.

Bamwe mu batuye umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru mu kiganiro cyabahuje n’abayobozi babo cyari cyateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PAX PRESS bagaragaje ko kuva komite z’abunzi batoye zatangira gukora byatumye ibibazo byagezwaga ku nkiko ndetse no ku nzego z’ibanze umubare wabyo waragabanutse.

Umwe mu baturage Kabera Jean Baptiste utuye mu kagali ka Ninda, mu mudugudu wa Gisigwa atanga ubuhamya agaragaza akamaro ka Komite z’abunzi. Ati” aba bunzi barakora neza kandi kuko aritwe twabatoye tubazi nk’inyangamugayo bituma ibibazo tugirana hagati yacu babikemura mu buryo bwa kivandimwe” . Ibi bishimangirwa n’undi muturage witwa Sebikari Pascal nawe utuye mu kagali ka Ninda. Nawe ati” Hano iwacu I Nyange Komite z’abunzi zitarajyaho, hari ibibazo bikomeye byo kwimura imbago aho wasangaga giteza amakimbirane n’amahane mu miryango, ariko ubu kuva twabatora ibi bibazo byarakemutse”.

Mu murenge wa Nyange Komite z’abunzi ziterana kabiri mu Cyumweru. Ni ukuvuga kuwa Gatatu no kuwa Kane. Perezida w’abunzi ku rwego rw’ubujurire mu murenge wa Nyange Bwana Batanyurwa Gregoire yabwiye PAX PRESS ko ibibazo byiganjemo: Ubuhemu, ubwambuzi, kwimura imbago, amasambu,no kwimura imbago usanga aribyo byiganjemo bikemurwa na Komite z’abunzi , ibi ngo ahanini biterwa n’imiterere y’aka gace gafite ubutaka bwera cyane aho ngo abaturage bafite ubutaka baba babukomeyeho nk’umutungo w’ibanze ubatunze.

Nta bibazo bikiza ku buyobozi

Munyamasoko Epimaque Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kabeza avuga ko nk’ubuyobozi bw’akagali, Komite z’abunzi zabafashije cyane mu bijyanye no kugabanya ibibazo by’abaturage bagirana hagati yabo. Wasangaga ubuyobozi aribyo buhugiyemo, kuruta guhugira mu zindi gahunda z’iterambere rusange. Ati” Nko mu kagali kanjye ka Kabeza, wasangaga abaturage nakira mu biro, barabaga bazanywe n’ibirego byiganjemo iby’urugomo rushamikiye ku makimbirane akomoka ku butaka, akenshi nkahugira mu guca imanza akandi kazi nkagakora nyuma cg se rimwe na rimwe ugasanga akazi ka gitifu kahindutse ako gukemura ibibazo gusa”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange Nteziryayo Emmanuel yifashishije imibare yagaragaje ko nk’ubuyobozi bw’umurenge hari ibibazo bajyaba bagezwaho bagasanga bitari mu bubasha bwabo hanyuma bikaba ngombwa ko abaturage bagirwa inama yo kubishyikiriza inkiko, ibintu avuga ko byagoranaga haba ku ruhande rw’umuturage ndetse no kuruhande rw’ubuyobozi. Nteziryayo avuga ko ubu ku rwego rw’umurenge nta kibazo na kimwe kikihazanwa n’umuturage ngo umurenge abe ariwo ugikemura. Umuyobozi w’umurenge akaba nawe atajya kure y’abashima imikorere y’izi Komite z’abunzi aho yagize ati” Komite z’abunzi rwose zatanze kandi zikomeje gutanga umusanzu ukomeye mu kubanisha no kumvikanisha abanyarwanda”.

Taliki ya 28 Nyakanga 2016, Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye Ubwo yari mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite agaragaza impamvu zo kuvugurura itegeko rishyiraho rikanaha ububasha Komite z’abunzi nawe yagaragaje ko ibibazo birenga 45% byagezwaga mu nkiko ubu bishigaye bishyikirizwa Komite z’abunzi kandi bigakemuka mu buryo bunogeye impande zombi.

Nizeyimana Elias


Tanga igitecyerezo

Who are you?