Yashyizweho kuri 23 August, 2016 | 10:57

Nyange :Babangamiwe no kuba abunzi badatanga ubutabera bwuzuye

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze , Intara y’Amajyaruguru baravuga ko nubwo abunzi bagerageza gukemura ibibazo byabo ahanini bishingiye ku makimbirane , badatanga ubutabera bwuzuye .Aba baturage bavuga ko hari ibibazo bimwe na bimwe abunzi baba badafitiye ububasha bwo kurenganura umuturage ku buryo bwuzuye , bitewe n’ imiterere y’akazi kabo n’ amategeko abagenga .

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze , Intara y’Amajyaruguru baravuga ko nubwo abunzi bagerageza gukemura ibibazo byabo ahanini bishingiye ku makimbirane , badatanga ubutabera bwuzuye .Aba baturage bavuga ko hari ibibazo bimwe na bimwe abunzi baba badafitiye ububasha bwo kurenganura umuturage ku buryo bwuzuye , bitewe n’ imiterere y’akazi kabo n’ amategeko abagenga .

Umwe muribo agira ati “nk’ubu umuntu iyo akwambuye amafaranga menshi kandi akaba ayamaranye igihe , abunzi icyo bashobora ni ukugaruza ya mafaranga yawe ariko nta burenganzira bagira bwo kuba bategeka uwakwambuye kukwishyura indishyi z’ubukererwe ukurikije imyaka amaranye amafaranga yawe “.

Munyarugendo Aloys perezida w’abunzi mu kagari ka Ninda umurenge wa Nyange avuga ko akazi k’abunzi atari ubucamanza bityo ko nta bubasha bafite bwo kuba bakwaka umuntu indishyi y’ubukererwe .Agira ati “ twe turi abunzi ntituri abacamanza .Akazi kacu kaba kagambiriye guhuza abafitanye ikibazo ariko mbere na mbere icyo tuba tugamije ni ukubumvikanisha bagakemura ikibazo bafitanye biturutse ku bwumvikane bwabo.”

Munyarugendo ariko akomeza avuga ko nubwo babanza kumvikanisha abafitanye ikibazo bitababuza ko iyo ubwumvikane bunaniranye komite y’abunzi yiherera igafata umwanzuro ari nawo uherwaho mu gukemura ikibazo .

Itegeko ribagenga riracyabangamye

Nubwo hategerejwe itegeko rishya ry’abunzi ryamaze kuvugururwa muri uku kwezi kwa Kanama 2016 ubu rikaba ritegerejwe gusohoka mu igazeti ya Leta nk’ uko bitangazwa na Minisiteri y’ ubutabera , abunzi , abayobozi b’ inzego z’ ibanze ndetse n’abaturage bahuriza ku kuba itegeko ryagengaga abunzi ryo muri Nyakanga umwaka wa 2015 rifite ingingo zimwe na zimwe zibabangamira.

Iri tegeko ribaha ububasha bwo kunga abantu bafitanye ikibazo kitarenze agaciro ka miliyoni eshanu z’amafaranga y’ u Rwanda iyo ikiburanwa kiri mu bibazo by’ imbonezamubano ndetse n’ububasha ku kiburanwa mu bibazo nshinjabyaha ariko nacyo kitarengeje agaciro ka miliyoni eshanu.

Ku nzego z’ibanze ngo aya mafaranga ni menshi ku buryo iyo uwakoze icyaha afashwe akajyanwa mu bunzi bishobora kugira ingaruka nyinshi mu muryango birimo no kuba abunzi bamwe na bamwe bagwa mu mutego wa ruswa. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagari ka Kivugizi Munyaneza Eugène avuga ko niyo bafashe bene abo “banyabyaha” bakabashyikiriza polisi ihita ibarekura .Agira ati “ umuntu ariba bakaza kukuregera twamuta muri yombi twamugeza kuri polisi mu kanya nk’ako guhumbya akaba ari kwidegembya mu mudugudu ! Munyaneza avuga ko ibi bigira ingaruka nyinshi zirimo kuba uwakoze icyaha ashobora gutoroka cyangwa se akaba yagirirwa nabi n’uwo yakorewe icyaha ashaka kwihorera. Asanga agaciro k’ ibigenerwa gukemurwa n’abunzi gakwiye gutekerezwaho ku buryo bitababera umutwaro cyangwa se ngo bibe umutwaro w’ ubuyobozi ubwabwo.

Umuhire Valentin


Tanga igitecyerezo

Who are you?