Yashyizweho kuri 13 April, 2018 | 14:42

Nyamirambo: Barasaba urwibutso ku byobo byajugunwemo abatutsi

Mu mihango yo gusoza icyumweru cyahariwe kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Nyarugenge, IBUKA yibukije abatahigwaga kugira ubutwari bwo gushima Inkotanyi: benshi barigupfira muri Zaire, abarokotse bakitwa nabo impunzi. Bashime ingabo zabacyuye bagataha mu rwababyaye, bakiteza n’imbere. IBUKA yanasabye kandi ko ahari ibyobo byajugunwemo abatutsi hashyirwaho urwibutso ruriho amazina yabo.

Mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Nyarugenge; Masengo Gilbert uhagarariye umuryanyo w’abacitse kw’icumu (IBUKA) yasabye abatahigwaga mugihe cya jenoside kugira ubutwari bwo gushima ingabo zabakuye muri Zaire, zikabatahana iwabo. Kw’ishuri rya Kivugiza aho haberaga uwo muhango, yagize ati, "Benshi muribo barikuzira macinya". Masengo Gilbert yerekanye ko indwara zari zitangiye guhitana benshi muribo, ariko kubera ubutwari bw’ingabo, habaho kugarura impunzi z’Abanyarwanda, bataha iwabo mu rwababyaye, none ubu, bakaba biteza imbere nk’abandi Banyarwanda.
Masengo Gilbert yashimiye cyane Inkotanyi zashoboye guhagarika Jenoside mu gihe amahanga yabirebereraga, ntagire icyo akora. Yasabye abacitse kw’icumu gukomeza ubutwari bwo kurwana n’ingaruka za jenoside, barushaho kwiyubaka.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi, Isaac Munyakazi, nawe yashimangiye ubutwari bw’Inkotanyi mu guhosha jenoside, ati "Abanyamahanga basize inzirakarengane mu maboko y’abicanyi, bataha imbwa". Munyakazi yerekanye ko jenoside yakorewe Abatutsi ari iy’Abanyarwanda ubwabo, ko n’ibisubizo ku ngaruka yayo bigomba kuva ku Banyarwanda.

Ibi nibyo byagarutseho mu kiganiro cyatanzwe na Télésphore Karigirwa, aho yavuze k’ubudasa by’u Rwanda n’ibindi bihugu. Yerekanye ko jenoside mu Rwanda yakozwe n’Abanyarwanda ubwabo, ihagarikwa n’abandi Banyarwanda, hanjyaho inkiko nyarwanda "Gacaca" n’izindi gahunda za Leta zidasazwe zo guteza igihugu imbere.
Masengo Gilbert yerekanye ko icyo gikorwa cyo gucyura impunzi zari zahungiye muri Zaïre, nacyo kiri mubikorwa u Rwanda rwishakiyemo igisubizo.

Nzaramba Kayisime umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, yemeye inkunga ishoboka yose kugirango ukwibuka abazize jenoside muri Nyarugenge bihoreho. Yemeye ikifuzo cy’uhagarariye IBUKA cyo gushira ibuye ririho amazina y’abazize jenoside kuri buri cyobo cyatabururuwemo inzirakarengane za jenoside mu karere ka Nyarugenge.

Ku ishuli rya Kivugiza hashyinguwe inzirakarengane zigera kuri 250, muribo harimo abarezi 10 naho abandi ni abana b’abanyeshuri bishwe! Yolande Mukagasana watanze ubuhamya uko jenoside yakozwe muri Nyamirambo, yerekanye ko Interahamwe zishe Abatutsi ba Nyamirambo zirangiwe kuri radiyo RTLM na Noel Hitimana wari utuye Kivugiza.

Ni ku nshuro ya 24 u Rwanda rwibuka abana barwo bazize jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti, "Twibuke abacu bazize jenoside yakorewe Abatutsi twiyubaka".

Safari Byuma Alphonse


Tanga igitecyerezo

Who are you?