Yashyizweho kuri 13 June, 2017 | 13:27

Njyanama zisobanukiwe n’inshingano zazo zikebura nyobozi

Ubutegetsi bw’abaturage, bushyirwaho n’abaturage, bukorera abaturage! Iyi ni yo ntego n’inshingano za gahunda y’igihugu yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, itangira mu mwaka wa 2001. Inama njyanama, nk’urwego rutorwa n’abaturage ngo rube umuyoboro w’ibitekerezo byabo, ni na rwo gipimo cy’ukuri cy’ubuyobozi bubabereye.

Sebashyitsi Samson umuturage wo mu murenge wa Nyamirambo ahangayikishijwe n’ikibazo cy’imikorere y’irondo no kuba, mu mudugudu we, abarikora hari igihe badahembwa kandi abaturage batanze amafaranga y’umutekano. Ibi ngo biterwa n’uko amafaranga yose akusanyirizwa ku murenge, ari na wo uyasaranganya n’imidugudu yayatanze nabi. N’akababaro kenshi, Sebashyitsi asanga Inama Njyanama y’akagari ke ibagishije inama byahinduka. Agira ati “buri mudugudu wahoranye konti kuri Sacco y’akagari, maze tukihembera abantu bacu. Impamvu byahindutse, abajyanama bacu ntibigeze bayitubwira, niba na bo bayizi!”.

Ikibazo nk’iki ubwo cyaganirwagaho mu mudugudu wa Shema, umuturage umwe yagize ati “iki kibazo gifite ingaruka nyinshi. Abakoze bashobora kudahembwa ahubwo hagahembwa za baringa, kuko hatagenderwa kuri raporo z’imidugudu. Ikindi ni uko umuntu udahemba adaha agaciro n’igitsure wamushyiraho!”
Usibye kuri uru rwego rw’akagari n’umurenge, n’abaturage ba Nemba muri Gakenke na Munini muri Nyaruguru bagiye bagaragaza ingaruka zo kutagishwa inama ku bibazo bibareba. Niba Abaturage bazahigura gute imihigo batagizemo uruhare mu guhiga? Ni uko abanyagakenke batungaga agatoki ubuyobozi bwabo nyuma y’uko Gakenke ibaye iya nyuma mu mihigo. Kwimurwa n’icyayi bya ‘mbuze uko ngira’, guhungabanywa ku bya ngombwa byo gutwika amakara no gusarura amashyamba yabo, muri Nyaruguru na bo bati “ntitugishwa inama”!

Mu bushakashatsi sosiyete sivile yakoze mu mwaka wa 2014, umuturage wo muri Muhanga yagize ati “Bagiye baha umuturage umwanya mu itegurwa ry’imihigo, byatuma ikigero cyo kuyesa kizamuka kurushaho, ariko usanga abayobozi bajya hariya bakabyihererana ari nabyo rimwe na rimwe bituma uturere tumwe duhora ku myanya ya nyuma”. Nubwo abaturage akenshi baba batunga agatoki ba gitifu b’utugari, imirenge cyangwa se b’Uturere, ba Meya n’abandi bakozi banyuranye, by’ubutamenya abenshi ntibaba bazi ko Njyanama bitoreye ari yo igomba kubavugira no kubarenganura. Nka moteri y’imiyoborere! Byapfa, ikabigayirwa, byaba byiza ikaba yujuje inshingano.

Gukorera mu mucyo

Haseguriwe ibiteganywa n’itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage ryo mu Igazeti ya Leta no.idasanzwe yo ku 30/10/2013, ku kuba ishobora gutera mu muhezo, ku busanzwe Inama Njyanama igomba (ingingo ya 46) guterana mu ruhame iyo ku murongo w’ibyigwa hateganyijwe ingengo y’imari, ibirebana n’amahoro,inguzanyo cyangwa amafaranga ari kuri konti, kimwe n’ikoreshwa ry’umutungo. Ibi birasobanura ko, usibye no kuba abaturage ari bo bavomwamo ibizigwa mu nama, bafite n’uburenganzira bwo kujya kumva uko biganirwaho. Umuturage Gaston N. wo mu murenge wa Rwezamenyo muri Nyarugenge asanga ibi bintu ari bishya kuri we, kuko nta wigeze abimusobanurira. Ariko na none, n’urwenya rwinshi, agira ati “n’abayobozi batabiduhisha nkana, ni uko na bo batabizi!”

Usibye uku gukorera mu mucyo gutuma umuturage atagira urwikekwe, mu nshingano za njyanama harimo no kujya inama n’izindi nzego nka Nyobozi, no gufata ibyemezo ku bireba gahunda n’ubuzima rusange bw’umuturage. Ni yo mpamvu, muri buri Njyanama haba harimo 1° Komisiyo y’imari n’iterambere ry’ubukungu 2° Komisiyo y’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage; na 3° Komisiyo y’imiyoborere myiza. Ni ukuvuga ko kuva ku buzima bw’umuturage kugera ku bikorwaremezo, umujyanama ibyo akijije birakira, ibyo arangayemo bigapfa. Cyane cyane ko Inama Njyanama ishobora no gushyiraho Komisiyo zidasanzwe ziga ikibazo cyihariye, zikarangiza manda yazo zimaze kugitangaho raporo.

Njyanama na nyobozi si abakeba

Ingingo ya 2 y’iri tegeko iteganya ko inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage ari Umujyi wa Kigali, Uturere, Imirenge, Utugari n’Imidugudu. Izi nzego ziyoborwa n’Inama Njyanama. Ni ukuvuga ko urwego rwa Nyobozi rugizwe na Meya na ba Visi-meya be, n’urwego rwa tekiniki rukuriwe na Gitifu, bose bagenzurwa na Njyanama bakanayiha raporo. Imikoranire nk’iyi hagati y’izi nzego ni yo yubahirizwa kugera ku rwego ku rwego rw’akagari, aho njyanama ari yo iyobora urwego ruyoborwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa.

Kuri manda zishize, henshi mu turere hagiye hakunda kuvugwa abayobozi begujwe, bamwe muri bo bagahita batabwa muri yombi bagashyikirizwa ubutabera. Umwe mu bari ba Meya, utarashatse kwiteranya na bagenzi be yameza ko ibyo biri mu biranga uturere aho imikorere mibi ya Nyobozi iba yahuriranye n’uko Njyanama iba ari “baringa”; cyangwa se aho izi nzego zombi zikora zihanganye nk’abakeba. Agira ati “iyo mu bayobozi barimo abafite imikorere idahwitse, bashimishwa n’uko njyanama igira intege nke. Akarere n’abaturage bakahababarira, ariko na bo bakarangiza nabi. Iyo njyanama ifite igitsure izi n’inshingano, haba kujya inama, ibintu bikajya mu buryo”.
Imikorere nk’iyi ni yo Habyarimana Jean Baptiste, wari perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Burera, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe, mu mpera z’umwaka wa 2015 ubwo mu gihugu hose ziriya nzego zasoga manda yazo y’imyaka 5.Yagize ati “muri iyi manda yacu mu gihe habonekaga ikosa, twahitaga turikosora; rimwe na rimwe uwakoze ikosa tukarimubwira tudategereje ko bigera mu nama (…) Icyo twashyize imbere ni ukwirinda ko njyanama na komite nyobozi biba abakeba, kandi tugomba gutahiriza umugozi umwe dushakira iterambere Akarere kacu.”

Musonera Sosthène


Tanga igitecyerezo

Who are you?