Yashyizweho kuri 20 March, 2017 | 11:18

Ngoma : Bacibwa inzoga z’abagabo ngo bakemurirwe ibibazo

Abaturage bo mu midugudu ya Munini I na Munini II, mu kagari ka Bugera umurenge wa Remera baravuga ko babangamiwe n’amafaranga y’inzoga z’abagabo basabwa gutanga mu midugudu yabo kugira ngo bakemurirwe ikibazo. Ni mafaranga atandukana bitewe n’ubushobozi bw’ufite ikibazo, abarwa uhereye ku bihumbi 2 by’amafaranga y’u Rwanda kuzamura. Abatayafite bahitamo guceceka ntibagaragaze ibibazo byabo.

Gukemurirwa ikibazo si ubuntu mu midugudu imwe n’imwe igize umurenge wa Remera, akarere ka Ngoma i Burasirazuba.Bisaba gutanga inzoga z’abagabo. Izo abatuye Bugera bagaragaza ko zibabangamiye, ni amafaranga acibwa uwatsinzwe urubanza cyangwa mu gihe habaye guhuza impande ebyiri z’abantu bafitanye ikibazo; uwagaragayeho amakosa niwe utanga inzoga z’abagabo.
Ahandi abatuye Bugera bavuga ko basabwa gutanga inzoga z’abagabo ni igihe umuntu yaguze cyangwa yagurishije isambu/ ubutaka, agakenera abo bita ‘abagabo’ bo kumusinyira.

Abaturage bavuga ko gutanga inzoga z’abagabo buri uko bakemuriwe ikibazo, bibabangamira nkuko bivugwa na Nshimiyimana Emmanuel wo mu kagari ka Bugera Ati “gutanga inzoga z’abagabo biratubangamira cyane, kuko ayo mafaranga hari ubwo binagusaba kugurisha akantu wari ufite cyangwa ukaguza, ukajya mu ideni”. Akomeza avuga ko bibera mu mudugudu abumvise ikibazo cyawe bakakwaka inzoga. Ushobora kubabwira wenda ko amafaranga urabona ari ibihumbi 5, bakubwira ko ari make bati ‘waba udusuzugiye cyane’! Noneho bakagereranye niba ari abantu 10, bagakora nibura ku buryo utanga ibihumbi 10, buri muntu wagize uruhare mu gukemura ikibazo agatwara igihumbi. Ukayabaha buri wese akajya kugura icyo ashoboye.

Mu kugena ingano y’amafaranga y’inzoga z’abagabo, abatuye Bugera bavuga ko habaho kugereranya ndetse n’igisa n’ubwumvikanye hagati y’uwakemuriwe ikibazo n’abaturage bagikemuye hagendewe ku bushobozi bw’uwakemuriwe ikibazo.
Umubyeyi umwe witwa Mukeshimana Emerita na we utuye Bugera avuga ko abafite ubushobozi buke ndetse n’abagize imiryango bamwe bo mu midugudu ya Munini ya mbere n’iya Kabiri, bashobora guhohoterwa ariko bagaceceka ntibabibwire ubuyobozi; kuko baba bazi ko ibibazo byabo ntacyo byakorwaho nta nzoga z’abagabo bafite. Ati “ino aha amafaranga y’inzoga z’abagabo atabonetse nta n’ubwo ibibazo byakemurwa! Nk’umugore ushobora kugirana n’umugabo ikibazo, wajya kukivuga umukuru w’umudugudu akakubaza ati ‘ufitemo ibihumbi 2 by’inzoga z’abagabo? Iyo ntayo ufite arakureka. No mu rugo ushobora kugirana amakimbirane n’umugabo kubera ko nta mafaranga ukicecekera…Twe tubona ari ikibazo, kuko iyo urebye ubona nta mukene ugira ijambo mu mudugudu iwacu.”

Ikindi abatuye Bugera bagaragaza nuko bazi ko izo nzoga z’abagabo bacibwa zitemewe mu Rwanda, ariko ngo mu gace ka Munini batuyemo ho bisa n’ibyabaye umuco, kuko buri wese aba azi ko mu gihe yakemuriwe ikibazo agomba gutanga inzoga z’abagabo. Ibi bivugwa na Kagabo Forodourd na we utuye Munini II. Gusa, kimwe na bagenzi be asaba ko ubuyobozi bubishinzwe bwabafasha inzoga z’abagabo bacibwa zikavanwaho. Ati “inzoga z’abagabo ziza no mu ruhare rwo kugura, kugurisha imirima, mu bibazo runaka aho naho zizamo. Ntabwo ushobora kubikora udafite inzoga z’abagabo ngo mu mudugudu bagusinyire. Kuko barakubwira bati ‘ejo nimushwana uzaza kutubwira tuze kubakiza’. Mbese urebye ni nk’aho isinya yabo uba uyiguze. Ariko ku giti cyanjye numva inzoga z’abagabo zavaho.”

Nsanzuwera Michel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera avuga ko inzoga z’abagabo zitemewe ndetse ko kuzitanga bidatandukanye no gutanga cyangwa kwakira ruswa. Ati “inzoga z’abagabo ntizemewe, ni ruswa mu zindi. Ababikora baba babikoreshwa no kutamenya. Gahunda yemewe nuko ibibazo bikemurirwa mu nteko z’abaturage, twe mu murenge wacu, iba ku wa kane. Ikibazo kirumvwa kandi kigakemurwa nta nzoga z’abagabo zitanzwe”. Agira inama abaturage kumenya ko inzoga z’abagabo zitemewe n’uzazibasaba azaba ari ruswa, ahubwo ko bakagombye kubitangaho amakuru uwayatse agakurikiranwa. Kuri we, inzoga z’abagabo ntizakwa n’abayobozi, ahubwo zakwa n’abaturage baje kubafasha gukemura icyo kibazo. Gusa ngo ibyo nabyo ntabwo byemewe.”

Ikindi avuga ni uko kugura no kugurisha ubutaka bidakorerwa mu midugudu, ahubwo ubugure bwemewe ari ubukorerwa imbere y’umukozi w’umurenge ubishinzwe kandi ntibisaba abagabo; ahubwo bisaba gusa abanditse ku byangombwa by’ubutaka.
Ingingo ya 634, mu gitabo cy’urwunge rw’amategko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ku bijyanye no gusaba no kwakira indonke kugira ngo umurimo ukorwe; Iteganya ko umuntu wese usaba, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo abone kugira icyo akora kiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye; ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’ amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatswe.

M.N


Tanga igitecyerezo

Who are you?