Yashyizweho kuri 8 August, 2018 | 17:20

Ngenzi na Barahira: Urubanza rusize ibyuho bidasibanganye

Taliki ya 6 Nyakanga, ni bwo urukiko rw’ubujurire rwa Paris mu Bufaransa rwashimangiye igihano cy’igifungo cya burundu kuri Ngenzi Octavien na Barahira Tito, kubera ibyaha bya jenoside bakoreye muri komini Kabarondo, bombi babereye abayobozi. Benshi barabyishimiye. Nyamara ku bireba « ukuri » n’ « ubwiyunge », hari abasanga hari ibyuho ubutabera butashoboye kuziba!

Iyo uhagaze ku Kagari ka Kabura, uba witegeye i Nyabikenke ya 2 iwabo wa Ngenzi na Gasharu y’umutwe w’Abarinda byemejwe ko Ngenzi yifashishije muri jenoside. Kimwe n’ahandi muri Kabarondo, mu nama yateraniye muri aka kagari ka Kabura, umurenge wa Kabarondo w’Akarere ka Kayonza, abaturage bavuga ko bishimiye ubutabera bwatanzwe n’Abafaransa. Mu nama nk’iyi, imvugo rusange ni imwe: « twamenye kandi twishimiye igihano bahawe ! ». Uyu muturanyi w’umuryango wa Ngenzi, we byamurenze agaragaza amarira ku maso agira ati: « twarishimye pe. Kuba amaraso bamennye hano, yarabafatiye i Burayi…Ni ikintu gikomeye ! »
Nyamara hirya y’inama n’imvugo rusange, hirya y’ibishimishije, hari abasanga hari ibyuho bikomeye uru rubanza rurangiye rudasibye. Nk’uko bivugwa na Ryaka Jovit, umwe mu bahohotewe: « kuba [Ngenzi na Barahira] barayoboye jenoside, ni ukuri kudashidikanywaho! Ariko hirya yo guhakana kwabo, hari ukuri kutavugwa, kandi ari icyomoro ku bahohotewe ».

Harabura ukuri nk’icyomoro!

Mu mvugo y’urwenya, umusore umwe asanga Ngenzi na Barahira ngo baremejwe n’« imigeri nka moto ». Imigeri ngo ni ibyemezo by’urukiko Ngenzi na Barahira badashobora kuvuguruza. Ni ibimenyetso bidashidikanywaho by’abatangabuhamya barimo abafatanyacyaha babo muri jenoside n’ abahohotewe. Nyamara, nk’uko binagaragara mu mwanzuro w’urukiko, hari ibibazo urukiko na rwo rutashoboye kweyuraho igihu. « Cyeretse Ngenzi na Barahira, nk’ipfundo ry’ukuri, batoboye bakavuga », nk’uko bivugwa na Muteteri Christine wakurikiye kandi wababajwe n’imyiregurire y’abaregwa.
Ni nde wishe François Ntirushwamaboko ? Ukuri kutavuzwe ni ukuhe ku bitero byo ku Kiliziya, ku kigo nderabuzima na IGA bya Kabarondo ? Uruhare rwa buri wese muri byo ni uruhe ? Abatutsi bakuwe kwa Umutesi Médiatrice, abari bihishe kwa Ngenzi biciwe he, imibiri yabo yajugunywe he? Barimo umuryango wa Oscar Kajanage, inshuti ya Ngenzi kuva mu bwana. Uretse Ngenzi ubwe nta wundi ubizi ! Ryaka Jovit asanga ukutavugisha ukuri kwa Ngenzi, « bifungirana abahohotewe mu gahinda kadashira ko kutamenya urupfu rw’ababo no kutabashyingura».

Inzitizi y’ubwiyunge

« Nta gikuba cyacitse, ngo abantu bananirwe kurya no kunywa, ngo bagize ibyago !». Uku ni ko M.L, umuturanyi w’umuryango wa Ngenzi, asobanura uko uyu muryango wakiriye inkuru y’isomwa ry’urubanza. Ngo ubuzima n’umugenderano n’abaturanyi byakomeje uko bisanzwe, dore ko na « mushiki we muto twari kumwe dusangira nk’uko bisanzwe. Na bo ntacyabatunguye ». Ahubwo ngo aho bumviye ko hari “ubusabe bwo gusesa icyemezo cy’urukiko”, babyise “ ugutarataza”.
Mu gihe i Kabarondo ho bemeza ko imibanire hagati y’abacitse ku icumu rya jenoside, abatangabuhamya bashinja n’imiryango ya Ngenzi na Barahira bakomokamo nta cyasha cyajemo kubera uru rubanza, bamwe mu batangabuhamya bageze mu rubanza rw’i Paris, bemeza ko urubanza rwasibye burundu inzira y’ubwiyunge n’imiryango bwite y’abaregwa.

Uretse gutsimbarara ku kinyoma n’imvugo ipfobya jenoside, abaregwa n’imiryango yabo ngo bakunze kugaragaza ubushyamirane n’urukundo ruke. Umwe mu batangabuhamya asobanura ko mu rukiko basabaga Ngenzi kureka gufungirana umuryango we mu kinyoma no kubaha umurage mubi. Kugeza ngo n’aho “twageraga hanze abana babo bakatureba ay’ingwe. Mu nzira y’ubwiyunge bo ntitubafite!” Kuri we urubanza rurangiye “imbere y’abana babo, ari twe b’abagome”. Uretse ubu bwiyunge hagati y’abakoze jenoside n’imiryango biciye n’abahohotewe, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo, Bwana Dusingizumukiza Alfred, asanga hari abakoze ibyaha baba bakeneye no kwiyunga n’umutimanama wabo.

Intambara n’umutimanama

Mu nyandiko isobanura icyemezo cy’urukiko, umucamanza avuga ko abaregwa bakomeje kwitirira ibyo bashinjwa “ikinyoma”, “akagambane” k’ubutegetsi bw’u Rwanda. By’umwihariko, Octavien Ngenzi, uretse guhakana, asanga uruhare akurikiranyweho ngo rwashakirwa ku “bitero by’abatutsi byagabwe ku bahutu mbere ya jenoside na gahunda ya Leta y’ubu y’u Rwanda”. Kuba ibi byiyongeraho ko nyirubwite atinda ku kugaragaza akababaro ke muri jenoside, ngo biragaragaza “ukudaha agaciro ubugome bwakorerwaga abatutsi” na gahunda yo “gushaka gucika ubutabera”. Urukiko rusobanura abaregwa bahawe inzira zose ngo bavugishe ukuri ariko ntibabyitabire.
Muri urwo rwego, abatangabuhamya ngo mu rubanza hagati bagiye basabwa guha abaregwa ubutumwa bwihariye. Aya magambo umutangabuhamya umwe yabwiye Ngenzi ubwo yari asabwe n’urukiko kugira icyo amubwira nk’umuntu yitaga umuvandimwe we, akubiyemo ubutumwa bwinshi ku rugendo rw’ubwiyunge, n’ubwiyunge n’umutimanama by’umwihariko.
“Ngenzi baza umutimanama wawe ku iherezo ry’ubuzima bwawe…Niba utaragiriye impuhwe so wa batisimu ngo arokore nibura akana kamwe, niba warahunze usize nyoko ukubyara, Imana izakurokora? Girira impuhwe abana bawe. Ibyo wakoze ubikomora kuri so wishe se wa Kajanage muri 1959. Nyamara, we yakomeje kukubera umuvandimwe no gufasha umuryango udahari. Nk’inyiturano, wicishije abana be n’umugore we. Bwira ukuri abana bawe ! Maze baze mu Rwanda, tubane na bo mu mahoro”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo asanga usibye kuba ukuri gutuma abantu babana mu mahoro, “kunaruhura umutimanama w’abemera ibyaha bakoze, n’uw’imiryango yabo akenshi baba barafungiranye mu kinyoma ko babeshyerwa”. Ibi ngo bituma mu mwanya w’ubwiyunge, haba inzigo idashira.

Sehene Ruvugiro Emmanuel


Tanga igitecyerezo

Who are you?