Nyuma yo kugaragaza ko aba bagabo bombi “bagize uruhare rutaziguye mu mugambi mushya wo kurimbura abatutsi”, Umushinjacyaha Frederic Bernardo yagize ati “Barahira yatanze amabwiriza yo kwica abatutsi na we ubwe arica. Ibiganza bye byuzuye amaraso. Mu gihe Ngenzi we atishe, ahubwo yatumye abica bica. We ntafite amaraso mu biganza, ayafite ku mutima no mu bwonko”. Mu gusobanura mpamvu za kiriya gihano “kiremereye kuruta ibindi”, umushinjacyaha yagize ati” umwicanyi uzabanyura imbere ejobundi yarishe abantu 8 muzamubwira iki, niba abarimbura imbaga badahanwe by’intangarugero?”
Mu myanzuro y’ubushinjacyaha yatangiye kugezwa imbere y’urukiko ejo hashije nimugoroba ikaba yashojwe uyu munsi, umushinjacya yemeza ko babaye “icyanzu cy’urupfu” rw’abatutsi muri Kabarondo, ikiraro cy’umugambi mubisha wo kurimbura abatutsi. Ikibabaje ariko ngo ni uko na nyuma y’ibimenyetso byinshi, bakomeje kwiregura bavuga ko ari “akagambane”, barangwa no guhakana no gupfobya jenoside.
Ejo ababuranira abahohotewe bari bagarutse ku bugome abaregwa bombi bakoranye jenoside bukaba bukibagaragaraho, kwambura agaciro ikiremwamuntu,… Nk’aho Barahira yivugiye ko umwotsi wa kiliziya ishya, yaketse ko “impunzi zitetse”, kujugunya abantu mu myobo nk’abajugunya umwanda n’ibindi…Cyangwa se kuba, nk’abantu b’abakirisitu, barahambye abantu nta “padiri, imamu, cyangwa se undi munyedini”.
Mu rwego rwa mbere, mu mwaka wa 2016, ku mataliki nk’aya n’ubundi, abaregwa bombi bari bahamwe n’icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu binyuze mu mugambi mubisha wo kurimbura abatutsi, baze bahanishwa igifungo cya burundu.
Ejo hazumvwa imyanzuro y’uwego rw’abunganira abaregwa.Ku wa gatanu, mbere y’uko urukiko rujya kwiherera ngo rubone gufata icyemezo kuri uru rubanza, mu gitondo abaregwa bazabanze basabwe, mu gihe gito gishoboka, kugira icyo bongera ku rubanza rwabo.
Sehene Ruvugiro
Tanga igitecyerezo