Yashyizweho kuri 24 May, 2017 | 16:38

NEC, inzego z’ibanze n’abashaka kuba abakandida bigenga baritana bamwana ku buryo bwemewe bwo kubonamo ababasinyira

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) irasaba abayobozi mu nzego zitandukanye n’abakandida bashaka guhatanira kuyobora igihugu guharanira kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga amatora kugira ngo amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Kanama uyu mwaka azagende neza. Abakandida nabo ariko baragaragaza ko bafite inzitizi zibagonga kandi igihe bafite ari gito.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iri kuganiriza abafatanyabikorwa bayo batandukanye barimo ubuyobozi bwite bwa Leta n’abavuga rikijyana mu byiciro bitandukanye ku kugenda neza kw’amatora ategerejwe muri Kanama uyu mwaka. Kugira ngo amatora azagende neza, NEC irasaba abayobozi b’inzego zinyuranye kudatandukira ngo babe bakora ibikorwa bishobora kubangamira no kutorohereza abakandida ku mwanya wa perezida wa republika mu bikorwa byabo byo kwiyamamaza.

Ariko se ni iki kigaragaza ko umuyobozi yivanze? Prof. Kalisa Mbanda Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ati, “Iyo atanga amabwiriza ayaha abayobora amatora, iyo atanga amabwiriza ayaha abatora kandi atari we bireba; icyo gihe ntabwo biba ari byiza.” Yunzemo ati “Ubundi umuyobozi akwiriye kureba ko bigenda neza ariko yitaruye, ari kure y’ibikorwa kugira ngo aze gufasha igihe haramutse habaye ikintu gisaba ubufasha bwe ariko ntabwo akwiriye kubyivangamo.”

Prof. Mbanda yavuze ko bariya bakandida bose bagaragaje imyitwarire itari myiza mu bikorwa bibanzirira amatora birimo gushakisha imikono y’abantu 600 bo mu turere twose tw’igihugu bagomba gusinyira buri mukandida. Ati “Nk’uwo Philippe[Mpayimana] (umukandida kuri uyu mwanya Ndlr) avuga ko agomba kugenda aho ashaka atiyanjuje mu nzego z’ibanze.ibi bifatwa nko kutubaha inzego zashyizweho n’ubuyobozi ndetse n’abatura.Uwo mukobwa Diane Rwigara we atanga amafaranga, tukamubwira tuti ‘ntabwo bikwiriye gutanga amafaranga’ ati ‘rwose abantu baransinyira nkabona ko bangiriye neza kandi ndeba bakennye ngashaka kubafasha kubakura mu bukene nkabaha amafaranga’.”

Prof. Mbanda akomeza avuga ko uwitwa Mwenedata Gilbert we yiyemerera kuba atazatsinda amatora gusa ku bwe icyo agambiriye ni ugusuzuma imikorere ya komisiyo y’amatora niba itera imbere cyangwa iguma ku rwego yahozeho mu matora ashize. Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora asaba abakandida bigenga bashaka guhatanira kuyobora u Rwanda guharanira kubahiriza amategeko agenga ibyo kwiyamamaza mu Rwanda agasaba kandi n’abayobozi kuborohereza. Ati “Ntabwo bagomba kujya mu maresitora, mu ma bar, ntibagomba gutanga amafaranga;bagomba kwimenyekanisha. Namwe[abayobozi] mubyifatemo neza muborohereze, akenshi aba ari abasoresore nabo bazavamo Abanyarwanda bameze neza mu minsi iri imbere.”

Abasinyisha baragaragaza inzitizi

Abasinyisha bo ariko bavuga ko bahura n’imbogamizi z’uko hari aho batazwi bakaba batabona ababasinyira, ahandi bakavuga ko bananizwa n’inzego z’ibanze, kubera ko nta makuru ahagije babifiteho. Izindi mbogamizi bafite ziterwa kuba inzego zibanze zitemera ubutumwa batanga binyuze mu ikoranabuhanga, kuba abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze bataramenyeshejwe ko iki gikorwa kiri kuba n’akamaro kacyo, ndetse no kuba nta hantu ho gukorera (bureau) muri buri karere bafite.

Harerimana Gaspard, ushinzwe gusinyishiriza Mpayimana Philippe mu karere ka Rulindo, avuga ko muri rusange igikorwa kiri kugenda neza, ariko kuba uwo ahagarariye atari azwi cyane n’abaturage byaramugoye.“Mu karere kanjye maze kubona 7 gusa, biransaba gukora cyane nta kuruhuka. Abaturage urababona ariko wababwira ko ari ukwerekana indangamuntu na nomero ya telefoni bakifata.” Prof Kalisa Mbanda, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu ntara y’amajyaruguru, avuga ko iki gihe atari icyo kwimenyekanisha ku baturage. Mpayimana Philippe avuga ko iki gikorwa cyagenda neza abaturage abaturage bakimenyeshejwe. “N’inzego z’ibanze hari aho ugera ugasanga nta makuru bagifiteho, bigasaba inzira ndende kandi abayobozi ku karere baba babyemeye.” Maguru Nassoro uhagarariye Komisiyo y’amatora mu karere ka Rubavu avuga ko uwaje asaba aho azakorera yarahahawe nta ngorane. “Tumaze kwakira umwe usaba aho gukorera icyo gikorwa kandi cyagenze neza. Ntawamuhutaje.” Iki gikorwa cyo gusinyisha kizarangira kuwa 11 Kamena 2017, aho buri wese ushaka kwiyamamaza asabwa kubaza afite nibura abantu 12 bamusinyiye muri buri karere, mu rwego rw’igihugu akaba asabwa imikono 600.

Kugera magingo aya abakandida bigenga bamaze kwakirirwa kandidatire ni batatu barimo Mpayimana Philippe, Diane Shima Rwigara na Mwenedata Gilbert.
Biteganyijwe ko amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba ku itariki ya 04 Kanama 2017, uretse aba bakandida batatu bigenga bamaze kugaragaza ko baziyamamaza, Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije(DGPR) naryo ryamaze gutanga Frank Habineza usanzwe uriyobora ngo abe ari we uzarihagararira muri ayo matora.

Umukobwa Aisha na Musonera Sosthѐne


Tanga igitecyerezo

Who are you?