Yashyizweho kuri 15 June, 2018 | 05:37

Mwarimu wa Ngenzi na Barahira abashinja kumugabaho igitero

Mwalimu wa Ngenzi na Barahira abashinja kumugabaho igitero. Ni murukurikirane rw’ubuhamya mu rubanza rw’ubujurire rukomeje kubera I Paris mu Bufaransa.

Karekezi Osee w’imyaka 76, wabaye suprefe muri Kibungo na Kibuye, kuri uyu wa 14 Kamena 2018 ni umwe mu batanze ubuhamya mu rukiko rw’i Paris ruburanisha Barahira na Ngenzi bahoze ari ba burugumestri b’iyahoze ari Komini Kabarondo.

Karekezi wanayoboye amashuri atandukanye avuga ko azi Barahira na Ngenzi cyane ari abanyeshuri. Barahira mu ishuri ry’i Shyogwe ; naho Ngenzi Octavien, mu ishuri ry’i Gahini n’i Shyira yayoboraga. Karekezi avuga ko ari na we washakiraga Ngenzi amashuri amukuye mu bucuruzi bw’ikarito amaze kurangiza amashuri abanza.

Karekezi avuga ko yatunguwe no kubona Ngenzi amugabaho igitero iwe mu rugo baje kumusaka abatutsi. Ngenzi n’igitero yari ayoboye ngo baje babaza umukobwa wa Karekezi witwa Claire bavugaga ko ari ikitso cy’inkotanyi, bavuga ko yigishaga indirimbo za Kayirebwa. Baje kandi bamusaba kubaha abatutsi yahishe cyane cyane uwitwa Macumu. Ngenzi yari yitwaje pistolet ayitwaye ku itako, bari kumwe n’abasirikari bitwaje imbunda n’interahamwe zifite intwaro gakondo.

Ngenzi ngo akibona Karekezi yaramubajije n’uburakari bwagaraga ku maso ati “ese ubundi wari uri he”? Karekezi, akurikije ubukana yabimubazanyije, akeka ko yashakaga kumubaza impamvu atamubonye mu gitero cyari kivuye kwica abatusi kuri IGA bari bavuyemo, cyangwa se icyo kuri 13 Mata kishe abatutsi ku kiliziya ya Kabarondo. Uyu mutangabuhamya asobanura ko icyo gitero iyo kihasanga Claire na Macumu, cyari kubica nawe n’umuryango we bakagenderamo.

Karekezi ngo yakijijwe n’uko umusirikari yamwatse ibihumbi makumyabiri, amaze kuyamuha wa musirikari yabwiye Ngenzi baragenda. Bahavuye bajya kwa Munyaneza basiga bishe muramu wa Munyaneza.
Mu gihe cya jenoside Karekezi Osee yakoraga kuri superefegitura ya Rwamagana, ari umunyamabaga wa Superefe. Avuka i Kabarondo akaba ari naho atuye.

Nk’abandi batangabuhamya bose, Karekezi yahaswe ibibazo n’impande zinyuranye. Mu rukiko, buri mutangabuhamya araza bakamusaba gutanga ubuhamya bwe, agahabwa umwanya uhagije ntawe umuca mu ijambo. Iyo amaze gutanga ubuhamya ahatwa ibibazo na prezida w’urukiko, akabazwa n’uruhande rwamwiyambaje, byarangira akabazwa n’uruhande ashinja. Impande zose ziba zihagarariwe na ba avoka.

Sehene Ruvugiro Emmanuel na Albert Baudouin Twizeyimana I
Paris


Tanga igitecyerezo

Who are you?