Yashyizweho kuri 8 November, 2016 | 07:50

Muhanga: Iminzani yaciwe ikomeje guhendesha abaguzi

Bamwe mu baguzi bo mu murenge wa Nyamabuye, mu karere ka Muhanga bakomeje gutaka guhendwa na bamwe mu bacuruzi bagikoresha iminzani itujuje ubiziranenge.Kuri iki kibazo, MINICOM ishinja abaguzi kudatanga amakuru ku bacuruzi bagikoresha iyo minzani.Abaguzi na bo bakavuga ko kuba MINICOM itagira inzego zayo hirya no hino mu gihugu bituma babura aho batangira ayo makuru.

Hari mu kwezi kwa cyenda 2012 ubwo hatangazwaga itegeko nomero 036/2012 rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi.Mu minsi yakurikiyeho, habayeho kugaragaza imbaraga mu gufata ingamba zitandukanye mu bucuruzi, hagamijwe gufasha umuguzi guhabwa serivisi nziza kandi uburenganzira bwe bukarengerwa. Ni muri urwo rwego hari iminzani yaciwe mu bucuruzi ndetse hashyirwaho n’ibihano ku bayikoresha.Byarashyushye cyane icyo gihe, n’abacuruzi bose bategekwa kugura iminzani yujuje ubuziranenge no kuyikoresha. Nyamara, ayo matwara meza ntiyateye kabiri, kuko abari baraguze iyo minzani ngo bamwe bayitaye bakisubirira ku ya kera, abandi bari batarayigura baterera agati mu ryinyo kugeza na n’ubu. Muri ibyo byose uhababarira ni umuguzi ukomeje guhendwa n’abacuruzi bamuha ibitujuje ingero ashaka.

Muyobozi Donatien, wo mu kagali ka Gahogo, umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga avuga ko gukoresha iminzani yujuje ubuziranenge yari gahunda nziza kuko iyo minzani idapfa ngo itume umuguzi ahendwa. Ati “byatumaga umuntu ahabwa ibiro byuzuye kuko iyo minzani idapfa kwicwa na ba bacuruzi bagira amanyanga!”Akaba akomeza avuga ko nubwo iyi minzani itagikoreshwa, abenshi mu bacuruzi baba bayifite hafi ku buryo ngo nk’iyo bikanze igenzura rya MINICOM bahita bagaragaza ko ari yo bakoresha bagira ngo bajijishe.Guhendwa n’abacuruzi bakoresha iminzani yapfuye biravugwa cyane kandi n’abaguzi bahaha imyaka ahitwa mu “Kivoka” cyo mu mujyi wa Muhanga. Aba baguzi bakaba bavuga ko abacuruzi benshi bagikoresha ya minzani yaciwe kugira ngo babone uko babaha ibiro bituzuye.

Uwamahoro Yohani, ati “ujya kugura ibiro bitanu by’ibirayi ugasanga baguhaye ibiro bine gusa!”Undi muguzi na we uhahira aho mu Kivoka asanga hari aho abashinzwe kugenzura basa nk’aho batitaye ku muguzi watereranywe mu kanwa k’umucuruzi usonzeye kuzamuka vuba. Ati “ Ubu natwe twayobewe icyo abashinzwe kuturengera bakora!Muri iri guriro uhasanga iminzani bita isaha, na yo yakozwe mbere y’ubwigenge, ukongeraho iyo bita isahani, runyereri, n’iy’amabuye ishaje cyane. Mbese wagira ngo ntabwo abacuruzi bacu bumva neza akamaro k’umuguzi!”

Ubufatanye n’abaguzi mu gukemura ikibazo

Robert OPIRAH, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) avuga ko bazi neza ko hari abacuruzi bakoresha iminzani ishaje, iminzani yaciwe cyangwa iminzani ipfuye. Cyakora ngo iyo bakoze igenzura ntibajya bashobora kubafata. Ati “ ahubwo abaguzi nibaduhe amakuru, ubonye umucuruzi ukoresha umunzani utujuje ubuziranenge cyangwa waciwe adutungire agatoki”. Akomeza avuga ko umucuruzi ufashwe akoresha umunzani uhendesha abaguzi abihanirwa, gusa ngo ikibazo kiracyari mu kubona amakuru atuma bafatwa.

Ariko ku rundi ruhande, abaguzi bo bavuga ko kuba nta hantu mu gihugu wapfa gusanga umukozi wa MINICOM uretse i Kigali bikiri imbogamizi mu gutanga amakuru ku mucuruzi ugaragayeho guhenda abaturage akoresheje iminzani ishaje. Muhashyi Yohani, uhahira mu kivoka,hafi y’isoko rya Muhanga abisobanura muri aya magambo, ati “ ese umuntu wibereye iriya mu giturage kitumva ingoma ,azatanga amakuru he?”Ikindi abaguzi bavuga ni uko buri muturage adashobora kumenya niba umucuruzi akoresheje umunzani mubi cyangwa mwiza kuko hari igihe ataba abisobanukiwe. Bakaba basanga MINICOM yakongera imbaraga mu gukora ubugenzuzi.

Robert OPIRAH, avuga ko hari uburyo bushoboka bwo kubagezaho amakuru kandi ngo iyo bayabonye bakurikirana ikibazo. Ati “abaguzi bashobora kunyura ku bakuru b’abacuruzi bari hirya no hino mu gihugu cyangwa bakaza kutureba hano i Kigali.”Akomeza atangaza ko hari benshi bagiye babagezaho ibibazo nk’ibi byo guhendwa n’abaguzi kandi ko bagiye babikurikirana bikarangira umuguzi ahawe uburenganzira bwe. Ikindi kandi ngo ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge RSB, hari ubwo bakora igenzura mu maduka. Ati “dukorana n’inzego z’ibanze, tugirana inama n’abaturage n’amashyirahamwe y’abaguzi kugira ngo baturangire abacuruzi bakora ibyo.”

RSB ntiyicaye ubusa

Zimurinda Philbert, umuyobozi w’ishami rishinzwe ibipimo muri RSB avuga ko mu kazi kabo ka buri munsi bakora ubugenzuzi ku minzani ikoreshwa mu bucuruzi. Cyakora ngo nubwo bakora uko bashoboye ngo abaguzi badatsikamirwa n’abacuruzi, kuba mu Rwanda nta mategeko agenga ibipimo ngenderwaho bituma bazitirwa muri iryo genzura.Ati “nubwo dukora igenzura, ubu ntiharajyaho itegeko ribigenga “methodology” (uko bikorwa), ntihari hashobora kujyaho “regulation” (amabwiriza/amategeko)”. Akaba asanga ibi bituma haba icyuho, abacuruzi bacamo, bakaba bakwiba ababagana cyangwa nabo bakiyiba kubera kutubahiriza amabwiriza agenga ibipimo.Ati “Ubu turacyakoresha amategeko arengera umuguzi .”

Kaberuka Telesphore


Tanga igitecyerezo

Who are you?