Yashyizweho kuri 16 May, 2018 | 07:33

Mu rubanza rwa Barahira na Ngenzi, uruhare rw’Ubuyobozi muri jenoside rwagarutsweho

Urubanza rwa Tito Barahira na Ngenzi Octavien mu rwego rw’ubujurire rurakomeje i Paris mu bufaransa. Kuri uyu wa mbere humviswe umwe mu batangabuhamya.

Mu isubukurwa ry’ urubanza ruregwamo Tito Barahira na Octavien Ngenzi bombi bakurikiranyweho icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi by’umwihariko mu yahoze ari Komini Kabarondo ,Perefegitura ya Kibungo ; kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Gicurasi hibanzwe ku buhamya bw’ umwe mu bari abakozi b’ umuryango w’ abaganga batagira umupaka (Medecin sans Frontieres) wakoreraga mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’ 1994.
Madame Anne FOUCHARD ushinzwe gukusanya amakuru mu muryango w’ abaganga batagira umupaka ,wanatanzweho umutangabuhamya n’ uruhande rw’ abarega , yabwiye urukiko ko mu mwaka w’ 1994 yari mu Rwanda nk’ umuntu wari ushinzwe itumanaho muri MSF .

Avuga ko tariki ya 19Mata 1994 itsinda ry’ ababiligi bo mu muryango wa MSF ryatangaje ko muri Butare hari kuba Jenoside , nyuma y’ijambo ry’ uwari Perezida w’ ingoma yiyise iy’abatabazi Sindikubwabo Theodore yahavugiye.

Mu ntangiriro z’ ukwezi kwa gatanu 1994 Madame Anne Fouchard yoherejwe mu butumwa bw’ akazi mu Burundi, mu Ntara ya Kirundo nyuma yerekeza mu nkambi ya Benako muri Tanzania.Aha hose umutangabuhamya yabwiye urukiko ko yagiye ahahurira n’ abanyarwanda bahunga. Ababajije impamvu bahunga bakavuga ko bahunga ubwicanyi buri gukorerwa abatutsi mu Rwanda . Aho i Kirundo umutangabuhamya yabwiye urukiko ko yahuye na byinshi biteye agahinda nko kubona abana bapfira mu maboko y’ ababyeyi babo, abafite ibikomere ku mutwe batemaguwe n’ abandi bafite ububabare butandukanye .
Mu nkambi ya Benako muri Tanzania , umutangabuhamya Fouchard yabwiye urukiko ko yasanze iyo nkambi iyobowe neza ndetse hari n’ ibyapa byerekana amakomini baturutsemo.Nyuma ngo nibwo yaje kubona ko hari abavuga ko baje bahunze intambara .Ababajije ngo bamwe muri bo bamubwiye ko bahunga ibyo bakoze ko ngo bishe abantu mu Rwanda babitegetswe n’abayobozi barimo ba burugumesitiri, abanyapolitiki , abasirikare n’abandi bayobozi mu nzego zitanduaknye .

Muri iyi nkambi ya Benako , umutangabuhamya avuga ko hari indi nkambi hafi aho yabagamo abatutsi basaga 1000.Icyo gihe ngo abayobozi ba Tanzania bari bakumiriye abicanyi baje bahungira mu nkambi ya Benako kwinjira muri iyo nkambi ariko ngo nyuma byaranze biba iby’ ubusa barabinjirana .Nyuma yo gukusanya ayo makuru yose umutangabuhamya yavuze ko yaje gukora raporo akayishyikiriza ubuyobozi bwa MSF nabwo bwaje gukora raporo nyayo y’ibyagaragaye mu nkambi bakayishyikiriza akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi.
Umutangabuhamya yabwiye urukiko kandi ko yamaze nibura icyumweru muri buri nkambi ndetse agahamya ko inkambi ya Benako iherereye mu birometero 15 uturutse ku mupaka w’ u Rwanda na Tanzania .Iyo nkambi ikaba yari yashyizweho n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi HCR.

Yongeraho ko umubare w’ abari mu nkambi bawumenyaga bashingiye ku ibarura bakoraga bakingira iseru bityo abasaga ibihumbi 220 bakaba bari mu nkambi ya Benako .Muri bo hari higanjemo abahutu bo mu burasirazuba bw’ u Rwanda cyane ko ngo n’ubuyobozi bw’ inkambi bwashingiraga ku makomini abantu baturutsemo ndetse n’abari abayobozi mu Rwanda mu gihe cya jenoside barimo na ba burugumesitiri bakomeje kuyobora abaturage no mu nkambi. Muri iyi nkambi ya Benako , umutangabuhamya avuga ko abari bayirimo bari bazi neza ko bagize uruhare muri Jenoside kabone nubwo bo bibwiraga ko ari amabwiriza y’ abayobozi bari kubahiriza arimo no kurimbura ubwoko bw’abatutsi.Benshi ngo wasangaga bafite ubwoba bwo kuzakurikiranwa ku byaha by’ubwicanyi basize bakoze .

Mu nkambi ya Benako , umutangabuhamya avuga ko inshuro nyinshi HCR yifashishaga abantu bajijutse nkabashoboraga kuvuga igifaransa mu bikorwa bitandukanye nko gutanga ibiribwa , gucunga umutekano , gukwirakwiza amazi meza ndetse n’ ibikorwa byo gukingira abana .Gusa ngo igitangaje nuko ubutumwa bwakomeje gukwirakwira hagati y’ abayobozi b’ inkambi n’ubuyobozi bwariho mu Rwanda ndetse ngo hari na bamwe mu bayobozi bavaga Benako bakagaruka mu Rwanda bagasubira mu nkambi.

Umutangabuhamya yakomeje abwira urukiko ko abahungiraga Benako batahungaga ubwicanyi ahubwo ko byasaga nkaho ari igikorwa cyateguwe .Akomeza avuga kandi ko ijambo jenoside ryakwirakwijwe vuba kuva tariki ya 19 Mata ndetse ngo abantu bicwaga hakurikijwe liste z’ abatutsi zari zaramaze gukorwa dore ko ngo kumenya ko runaka ari umuhutu cyangwa umututsi byari byoroshye kuko byabaga biri mu ndangamuntu .

Uwunganira abaregwa Maitre BOURGEOT yabajije umutangabuhamya niba yari azi neza ko mu Rwanda hari intambara , amusubiza ko abahungaga mu Rwanda batari bahunze intambara ahubwo ko byari itegeko ry’ ubuyobozi.Yongeraho ko nta mpande ebyiri zari zihanganye mu Rwanda muri icyo gihe abantu bahungaga .Uyu mwunganizi wa Ngenzi na Barahira yakomeje abaza ibibazo umutangabuhamya bisa n’ibyagaragaje guhangana hagati yabo bombi , nkaho umwe yabajije niba abantu batarahunze kubera ihanurwa ry’ indege ya Habyarimana ndtse n’ igitero cya RPF umutangabuhamya akamusubiza ko ari kuvuga ibyo atavuze mu buhamya yatanze.

Undi mwunganizi w’ abaregwa yavuze ko ba burugumesitiri batigeze bashishikariza abantu kwica ahubwo ko ibyo byakorwaga n’ interahame na abasirikare ba FAR. Yavuze ko abayobozi bari baramaze kurengwa n’ubwicanyi bwakorwaga n’ interahamwe na EXFAR kandi ko abishe babikoraga ku itegeko bagamije kurengera ubuzima bwabo kuko babwirwaga ko nibatabikora aribo bicwa .Ibyo rero ngo ntaho bihurirye no kwijandika muri jenoside .

Umuhire Valentin


Tanga igitecyerezo

Who are you?