Yashyizweho kuri 17 February, 2017 | 14:02

Mu Nteko Ishinga Amategeko bashashe inzobe ku kibazo cya Ruswa

Mu Nteko Ishinga Amategeko harabera ibiganiro n’inzego zifitanye isano no ku rwanya ruswa. hagaragajwe uburyo bwinshi itangwamo , ariko hanaburirwa abayitanga n’abayifata.

Inkuru PAx Press ikesha urubuga umuseke.rw iravuga ko mu kiganiro cya mbere mu nama ihuje inzego zifitanye isano no kurwanya ruswa ihera mu Nteko Nshingamategeko, ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi yavuze amayeri menshi ariho mu kurya ruswa mu nzego nyinshi z’igihugu. We kimwe n’abandi bemeza ko ruswa mu Rwanda ihari kandi amayeri yo kuyitangamo afata intera. Avuga ko bibabaje kuba abayobozi bamwe bazi ayo mayeri kandi bakarebera.

Mu kiganiro ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi yatanze yerekanye ko amayeri yo gutanga ruswa agenda ahinduka kandi ikibabaje bikaba biri mu nzego zose z’igihugu, mu z’ibanze no mu nzego nkuru. Yavuze ko hari ubushake bwa politiki uhereye ku magambo Perezida Paul Kagame ahora avuga asaba abaturage gufatanya n’inzego mu kurwanya ruswa kugira ngo igihugu kitazasubira inyuma. Yavuze ko ruswa iri mu Rwanda ishingiye ku gutanga amafaranga, inzoga, impano, ishimishamubiri, icyenewabo…

Ubwo bwoko bwa ruswa, butangwa mu nzego zose nk’uko Mbonyumuvunyi abivuga, ndetse no muri Polisi aho akora iyo ruswa ngo irahari nubwo ingamba ari nyinshi. Yavuze ko hari aho usanga lisiti z’ahakorerwa ikizamini cy’impushya zo gutwara ibinyabiziga, iz’abakoze zitandukana n’izisohoka igihe ikizamini cyakosowe.Ahandi muri Polisi habonekamo icyuho cya ruswa mu buryo ubu cyangwa buriya ni ahatangirwa impapuro zemeza ko ikinyabuziga nta bibazo bya techinique bifite.

Aha ho ngo n’abaturage babigiramo uruhare hakaba ikosa ryo kurebera, aho imodoka zikora impanuka, wareba ugasanga bafite impapuro zerekana ko babonye clearance ya control technique kuri uwo munsi impanuka yabereyeho ariko ugasanga nyiri iyo modoka yari yatiye ibyuma by’indi modoka agamije gusa gushaka iyo clearance.

ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi avuga ko hari imishinga ya Leta irimo amafaranga menshi yigwa nabi, wareba ugasanga si ubuswa bw’abayize ahubwo ni uburyo bwo kuzayisaruramo amafaranga mu buryo butemewe.Ati “Abiga imishinga ififitse ntugire ngo ni abaswa, haba harimo indonke…imishinga yahombeje igihugu ni myinshi. Twubatse negative solidality (ishyiramwe ry’ubugizi bwa nabi) kugira ngo dusangire iyo myanda (amafaranga ava muri ruswa)…”

Ntiyavuze abantu ku giti cyabo, ariko ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi avuga ko babafite imanza barimo bagenza z’abantu bahisha amafaranga menshi kuri konti bafunguje mabanki yo hanze y’u Rwanda. Ruswa ngo isigaye itangwa binyuze muri mobile money, aho umuntu aba afite telefoni zitabarika zimwe akajya azikoresha mu kwakira ayo mafaranga atemewe.

Hari abatsindira amasoko kandi batari babyemerewe kubera amadeni bafite, ariko ugasanga babonye impapuro z’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro ko nta madeni bafite, kandi amadeni yabo bafashijwe kuyasiba. Ati “Birakorwa turaho twambaye imyenda ya Leta, Turagenda mu mamodoka meza, bikaba tubireba.”

Ikindi kigiye kwica u Rwanda ngo ni amafaranga y’umusogongero wa Leta atangwa mu masoko ya Leta akomeye, aho benekuyatanga baka amafaranga abayapiganira kugira ngo bihutishe dosiye zabo. Ruswa y’igitsina nayo mu Rwanda ngo irahari nta gushidikanya gusa hagoranye kumenya aho yatanzwe kuko abakobwa b’u Rwanda uvuze ko yasambanye byamugora kubona umugabo.

ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi ati “Ruswa y’igitsina mu Rwanda irahari, kandi kuyitangaza biragoye, umunsi umwe tuzaboga runono tubafate tubamurike ku karubanda.”

Urugero rw’uwafashwe mpiri

Uyu mupolisi ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi avuga ko yari yarayogoje abamotari buri moto ayaka amafaranga. Ngo ntiyarebaga icyo umuhaye, n’uwari kuzinga agapapuri gato yari gukeka ko ari inote akakakira.

Polisi imenye amakuru yahaye abamotari amafaranga yabanje kuyafotora, ubundi wa mupolisi bose agenda ayabaka, Polisi iza kumufata, bamubajije aho yakuye ayo mafaranga , ati “nayakuye mu rugo” bati “kuki wayazingazinze gutyo?” …..Baramutwara bamwereka ko ayo mafaranga ari aya Polisi yanafotowe mbere… Ati “Abarya ruswa bagira amayeri menshi natwe tukagira ayandi ariko ruswa iraribwa, ariko Ntabwo twakwicara turebera ngo igihugu cyacu kibe icyamunzwe na ruswa.”

Ubushinjacyaha na bwo ngo bukora akazi kabwo ariko haracyari inzitizi. Mu cyegeranyo gito Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko mu myaka itatu kuva 2013-14 hakiriwe imanza 117 zijyanye na ruswa, muri 2014-15 bakira 395 naho muri 2015-16bakira 315. Ati “Si ukuvuga ko byacice, ahubwo umubare wazamuwe n’uko ubukangurambaga bwo gutangaza ahakekwa ruswa bwazamutse.”

Yavuze ko Dosiye 827 zijyanye na ruswa ari zo zinjijwe mu Bushinjacyaha mu myaka itatu ishize, izifitanye isano no kunyereza ibya Leta zari 527, naho izo kurya amafaranga ya koperative zari 132, kkwambura no kwiba bank zari 128. Gusa, Jean Bosco Mutangana avuga ko itegeko ririho ryirengagije guhana abacunga nabi ibya Leta, kuko ngo rireba abanyereza imitungo y’amashyirahamwe n’ibigo by’imari byigenga, mu gukurikirana abanyereje ibya Leta hakabura (responsabilite penale).

Amafaranga ya Leta aranyerezwa

Mu manza 14 zijyanye no kunyereza imisoro Ubushinjacyaha bwakurikiranye zifite agaciro ka miliyari 16,7 z’amafaranga y’u Rwanda. Imanza zo Kunyereza ibya Leta, 321 zifite agaciro k’amafaranga miliyari 6, 4. Imanza z’amasoko yatanzwe nabi 24, zifite agaciro ka miliyari 5,9.

Iyo nzitizi yiyongeraho kuba amakuru adatangwa n’inzego z’ibanze n’abaturage bitew en’uko usanga ruswa bayisangira. Itegeko ngo rihanisha uwanyereje umusoro igihano kitarengeje amezi atandatu, ndetse akenshi ntafungwe kubera ko igihano kitarengeje imyaka ibiri, gishobora kuba insubika gifungo.

Ibi bihano ni na byo Hon Nkusi Juvenal uyobora Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’Imari ya Leta mu Nteko Nshingamategeko asabira abanyereza ibya Leta. Avuga ko hakwiye kuvugura amategeko ajyanye n’imitegurire n’amakontaro y’amasoko mu nzego za Leta. Ngo usanga mu masoko ya Leta habamo ibyitwa addendum (kongererwa igihe isoko rizamara), ahanini kubera inyungu iba iri ku waritanze kuko aba yaratse ruswa urikora. Ahandi gukerereza uwatsindiye amasoko bika biba umuco kugira ngo yibwirize (atange akantu).

Ikindi kitumvikana ngo ni uburyo usanga umuntu umwe ari we ubona amasoko mu nzego zitandukanye nk’aho ari we wenyine ubifitiye ubushobozi, ugasanga amasoko acibwamo ibice byinshi kugira ngo abantu b’abo bayategura bahabwe amahirwe yo kuyatsindira. Muri Leta ngo usanga ibikoresho by’ubwoko bumwe birimo imodoka n’ibindi bigurwa amafaranga atandukanye ndetse kuri bimwe ugasanga ikinyuranyo ni umurengera.

Nkusi yavuz eko ruswa iri mu bucamanza, aho usanga Abacamanza bakoresha Abavoka nk’abakomisiyoneri bo kubakirira ruswa. Ati “Gukomeza gutongera abantu ntibizabuza abantu kureka gufata ruswa, hakwiye ibihano bikomeye.”

Hon Dr Iyamuremye Augustin wo mu Urwego rw’Inararibonye ngishwanama, asanga inzego zimwe na zimwe zishyirwaho, imiterere yazo ikaba ituma zirya ruswa. Urugero ngo ni mu butabera na Polisi ngo hakwiye kujyaho uburyo bwimbitse bwo kuzigenzura.

Pax Press


Tanga igitecyerezo

Who are you?