Yashyizweho kuri 5 July, 2016 | 12:43

Muhanga: Bafite impungenge ku mikurikiranirwe y’ibibazo bageza ku bayobozi babasura

Inzego zitandukanye z’ubuyobozi hirya no hino mu gihugu zavuye mu biro zongera gahunda zo kwegera abo zikorera bagamije kuganira na bo, kubigisha no kubakemurira ibibazo. Ibi abaturage barabishima kuko bituma babona umwanya wo kwikorera indi mirimo dore ko ngo mbere batakazaga igihe kinini basiragira mu buyobozi.Nyamara bamwe muri bo bafite impungenge ko abayobozi baza kumva ibibazo byabo gusa ntibakurikirane imikemurirwe yabyo.

Ni mu rukerera, saa kumi n’imwe. Isake zirabika, inyoni zabyutse kare ziraririmba isengesho ryazo rya mu gitondo. Abantu bamwe na bo batangiye kwitegura kujya ku murimo cyangwa muri burakeye.Mu kanya gato hadutse ijwi ridasanzwe. Bose baracecetse bateze amatwi. « Ubuyobozi bw’umudugudu buramenyesha abaturage bose ko uyu munsi basurwa n’intumwa za rubanda mu rwego rwo kuganira na bo no kubakemurira ibibazo…… » Bamwe baratunguwe . « Iyi gahunda ko idasanzwe ! Ko dufite ibindi twari twateguye gukora uyu munsi ! » Ariko biyemeje kwitabira iki kiganiro kuko bafite ibibazo bifuza ko bikemurwa n’abo bayobozi babasuye. « Batuvunnye amaguru, ntitwakitesha aya mahirwe. »

Aba baturage bavuga ko mbere hari harabayeho kwegerezwa ibiro by’abayobozi ariko kubabona bikaba bitari byoroshye. Muhashyi Joseph wo mu kagali ka Ruli, umurenge wa Shyogwe ati « turishimira ko nyuma yo kwegerezwa ubuyobozi noneho turi no kwegerezwa abayobozi .»Kimwe n’abandi baturage batari bake, akaba asanga iyi gahunda niba ikomeje izakemura byinshi birimo kubafasha kubana mu mahoro, kubona umwanya wo gukora indi mirimo n’ibindi. Ati « tugize amahirwe iyi gahunda ntiyaba ari « amavamwiherero » nk’uko byagiye biba kuri gahunda zimwe na zimwe zazaga zigaca ibintu ariko ubu zikaba zitakibukwa. » Ku rundi ruhande ariko nubwo benshi bishimira iri haguruka ry’abayobozi nyamara hari abandi bavuga ko usanga ari nko kuza kumva ibibazo byabo, bakibonera za « misiyo » hanyuma bakajya kubibika mu kabati. Gasigwa André wo mu kagali ka Mubuga mu murenge wa Shyogwe abisobanura agira ati « baraza koko bakumva ibibazo, ibishoboka bakabikemura, ariko ibadekemukiye aho ubwo biba birangiye, sinzi niba banabyandika ».

Atanga urugero rw’ikibazo cy’abaturage bangirijwe ibyabo n’umuyoboro w’amazi uva mu murenge wa Shyogwe ujya mu karere ka Kamonyi kimwe n’ibyangijwe ahanyujijwe insinga z’amashanyarazi muri uwo murenge. Ati « kuva muri 2011, abayobozi baraza tukabagezaho iki kibazo ariko na n’ubu nta cyo biratanga. Bakomeza kutubwira ngo mu mu minsi ya vuba kigiye gukemuka, umwaka ugashira undi ugataha ! »

Abayobozi bahaguruka bafite intego

Madamu Uwamariya Beatrice, umuyobozi w’akarere ka Muhanga abamara impungenge avuga ko abayobozi bafite gahunda ihamye yo gukurikirana no gukemura ibyo bibazo.Ati “ ntibahaguruka mu biro byabo badafite gahunda. Ni yo mpamvu n’ibibazo bagezwaho bimwe babikemurira aho, ibindi bakabyohereza mu nzego zibishinzwe kandi bagakurikirana imimikemurirwe yabyo”. Uyu muyobozi asaba abaturage kudatekereza ko ibibazo byabo bititabwaho kuko byose bitakemukira rimwe kuko baba bafite n’akandi kazi. Akavuga ko mu ngendo zakozwe, habanje gukorwa ibarura ry’ibibazo bihari. Ati « tumaze kubarura ibibazo 523, muri byo 415 byahawe umurongo. » Aboneraho kandi gusaba abaturage bamwe kujya banyurwa n’uko ibibazo byabo byakemuwe igihe bigaragara ko nta karengane kabayemo kuko ngo hari abinangira.

Depite Nyirarukundo Ignacienne,wari mu rugendo rw’akazi mu karere ka Muhanga na we ahumuriza abaturage ababwira ko ibibazo byabo byitabwaho.Ati « ku ruhande rwacu ni inshingano zacu gukurikirana uko ibibazo by’abaturage bacu bikemurwa. Ni na yo mpamvu mubona ko twongereye ingendo mu gusura uturere twose no kugera ku baturage benshi bashoboka.Ibibazo tuhasanze turabikemura ibindi tugasaba akarere kubikemura kandi tugaruka gukurikirana uko byagenze. »Yongeraho ariko ko n’abaturage bakeneye kwigishwa uburere mboneragihugu kugira ngo bajye bemera bimwe mu byemezo biba byafashe n’inzego zibifitiye ububasha igihe biciye mu kuri.
Akarere ka Muhanga kamaze gukora ibarura ry’ibibazo byose abaturage bako bafite. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko muri byo 415 byahawe umurongo, hakaba hasigaye 108 bitarakemuka.

Umuhoza Nadine


Tanga igitecyerezo

Who are you?