Yashyizweho kuri 17 May, 2016 | 08:12

Mu gihugu hose, abaturage basaga ½ ntibazi Njyanama

Bamwe mu baturage bavuga ko batazi akamaro ka Njyanama, nyamara ni rwo rwego ruhuza abaturage n’inzego z’ibanze kandi rukabakorera ubuvugizi. Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gishinzwe Imiyoborere (RGB), bwagaragaje ko abaturage batagera no kuri ½ ari bo bazi Njyanama n’akamaro kayo.

Mu isuzuma ry’uko abaturage babona imiyoborere ibabereye n’imitangirwe ya serivise mu nzego zibegereye (Citizen Report Card/CRC), rikorwa n’Ikigo gishinzwe Imiyoborere (RGB), nta karere na kamwe abaturage bashima imikorere ya Njyanama byibura kugera ku gipimo cya 50%. Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu kuboza 2015 bugaragaza ko abaturage bavuga ko batazi Njyanama y’Akarere ku kigero cya 76.7%, batazi iy’umurenge ku kigero cya 63.2%, n’iyo ku kagali ku kigero cya 54.3%. Ku bigaragara uko inzego zigenda zimanuka ariko abaturage bagenda bamenya Njyanama yo kuri buri rwego.

Nubwo batazi Njyanama ariko, benshi bishimira uburyo guhabwa serivisi zitandukanye mu nzego z’ibanze byashyizwemo imbaraga.

Abaturage bishimiye uko bafashwa n’inzego z’ibanze

Muri ubu bushakashatsi, abaturage babajijwe uko bishimiye serivisi bahabwa n’inzego z’ibanze. Muri rusange, ababajijwe bagaragaje ko bishimiye izi serivisi ku gipimo cya 74.3%.

Mu turere 16, abaturage bagaragaje ko bishimiye imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze ku gipimo kiri hejuru ya 75%, naho mu turere 14 bo bagaragaza ko bazishimiye hagati ya 50 na 75%.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko serivisi ya mbere abaturage bishimira ari iyo kubasobanurira gahunda za Leta ku kigero cya 89.7%, hagakurikiraho guhabwa ibyangombwa bitangwa mu nzego z’ibanze kuri 87.5%, kwegera abaturage kuri 85.8%, kwakirana urugwiro abaturage kuri 85.6%, gukemura ibibazo by’abaturage kuri 83.9% no kugaragariza abaturage ibibakorerwa ku kiigero cya 81.6%.

Abanenga izi serivise ni bacye cyane, bigaragaza icyizere abaturage barushaho kugirira inzego zibayobora.

Byose si shyashya

Nubwo byinshi bishimwa, abaturage bagaragaza ko hakiriho ibyo gukosora. Mu biganiro byo mu matsinda RGB yagiranye n’abashinzwe gutanga serivise, ndetse no mu gikorwa cyo gutangaza ibyavuye muri ubu bushakashatsi, hari abatanze inama z’ibikwiye gukorwa kugira ngo abaturage barusheho kwishimira serivisi bahabwa mu nzego z’ibanze.

Abenshi bagarutse ku bikorwaremezo n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bikwiye kongerwa mu nzego z’ibanze cyane cyane ku kagali no ku mudugudu; gushyiraho uburyo bwo korohereza ingendo abakozi bo ku nzego z’ibanze (akagali n’umudugudu); gushyiraho ingamba zo guca burundu ruswa n’akarengane mu nzego z’ibanze, no gushyiraho uburyo bwatuma abaturage barushaho kumenya urwego rwa Njyanama n’imikorere yarwo.

Safi Emmanuel


Tanga igitecyerezo

Who are you?