Yashyizweho kuri 11 June, 2018 | 08:05

Mu bujurire Ngenzi na Barahira barita ibyo bashinjwa "itekinika n’akagambane"

Mu rukiko rw’i Paris mu gihugu cy’ubufaransa ruburanisha ibyaha mpuzamahanga, urubanza ruburanishwamo abanyarwanda 2, Ngenzi Octavien na Barahira Tito, rurakomeje. Aba bagabo basimburanye ku buyobozi bwa Komini Kabarondo baregwa icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, cyane cyane iyicwa ry’abatutsi barenga 2000 biciwe ku Kiliziya cya Kabarondo kuri 13 mata 1994 no mu nkengero zayo. Kugea ubu ibyo baregwa babyita akagamabane n’itekinika

Kuri uyu wa gatanu ku munsi warwo wa 21, ku batangabuhamya 5 bari bategerejwe, humviswe abatangabuhamya 4 barimo 3 bahohotewe baregera indishyi n’umwe watanzwe n’abaregwa.

Bwana Ruhumuriza Anakeleti, umucuruzi wari muramu wa Col. Rwagafirita P.Celesitini, banavuka ku musozi umwe wa Rubira kimwe na Ngenzi, mu buhamya bwe asobanura ko, taliki ya 16 mata 1994, Ngenzi yamwiyambaje kimwe n’abandi bacuruzi mu kuzana mu modoka Umutwe w’Abarinda, abahigi b’i Rubira, ngo bahambe abatutsi bari bariciwe ku Kiliziya. Ngo yumvise ko nyuma bishe n’inkomere z’abatutsi n’abandi bari bihishe ku kigo nderabuzima. Yemeza ko icyo gihe hari abareze Ngenzi guhisha abatutsi iwe mu rugo, abasirikare bakamujyanana na bo kubicira i Kibungo, maze Ngenzi akabacika. Uyu mugabo wakatiwe burundu y’umwihariko, nta nterahamwe azi, nta n’uruhare rwa Ngenzi na Barahira muri jenoside. Yemeza ariko ko Col. Rwagafirita ari we watumye bahabwa kuyobora Komini Kabarondo, nubwo bo bakibihakana. Abajijwe na Perezida w’urukiko igihe yumva azafungurirwa, ati “ntegereje Imana ni yo izabigena!”

Iri jambo “Imana” ryakoreshejwe n’abatangabuhamya uko ari 4 bose, by’umwihariko abahohotewe 3 mu butumwa basabwe guha abo barega. Bose ni urungano rw’abaregwa. Kuri bo, ubucuti bwa hafi, ubumwe buturuka ku gusabana abageni n’ibindi bumvaga byaba igihango cyatuma barwana ku bavandimwe babo aho kubatanga.

Mu butumwa bwihariye Perezida w’urukiko yamusabye kubwira Ngenzi, Ryaka Jovite bakuranye, yagize ati“Ngenzi, umutima wawe ukugire inama. Nurangiza ubuzima bwawe ku isi, utaragiriye impuhwe na so wakubyaye muri batisimu, nta muntu n’umwe wahishe, warahunze ugasiga na nyoko ukubyara,urumva Imana yo izakubabarira?

Pelajiya Uwagirinka, mukuru wa Kankuyu Dativa wiciwe i Kibungo ajyanywe na Ngenzi, ntiyumva ukuntu abaregwa batamwimanye bombi baramukoresheje kuri komini, ari umuturanyi n’inshuti ya Ngenzi, ariko cyane cyane n’igihango cyo kuba Barahira ari we wari umukwe mukuru mu bukwe bwa murumuna we “wakomeje kumufata nka sebukwe”. “Numvaga nta cyo murumuna wanjye yaba ari hamwe na sebukwe” nkurikije ko twe uwaturokoye yabikoreye ijerikani ya lisansi umugabo wanjye yigeze kumuha. “Imana izabibabaza!

Iki cyumweru cyagaragayemo abatangabuhamya banyuranye bashinja n’abashinjura ku “inama yo ku kibuga cya Cyinzovu” iregwa Barahira ku kuba yarabaye imbarutso y’ubwicanyi, no ku bwicanyi bwo ku Kiliziya cya Kabarondo ahiciwe abatutsi babarwa hagati ya 2000 na 3000. Abaregwa kimwe no mu rwego rwa mbere bari bakatiwe gufungwa burundu, abaregwa bahakana ibyaha bose. Kuri Ngenzi Octavien ubwiregure bwe bukubiye mu ijambo “GUTEKINIKA”, byaba bikoreshwa mu kwikiza abahoze ari abayobozi bose, mu gihe Barahira we abyita “AKAGAMBANE”!

Nk’igisubizo, Madamu Uwagirinka avuga ko nyuma y’uru rubanza rwo ku isi bavuga ko babeshyerwamo, “nyuma…hari urundi batazabeshyerwamo”
Mu cyumweru gitaha, urubanza ruzakomeza urukiko rwumva impande zombi ku bimenyetso n’ubwicanyi bwabereye ku Kigo nderabuzima no kuri IGA ya Kabarondo.

Sehene Ruvugiro


Inkuru ku rubanza mu bujurire rwa Tito Barahira na Octavien Ngenzi, PAX PRESS, Umuryango nyarwanda w’abanyamakuru baharanira amahoro urarukurikirana umunsi ku munsi, binyuze ku munyamakuru ukorana na PAX PRESS, SEHENE Ruvugiro Emmanuel, uri I Paris mu Bufaransa.


Tanga igitecyerezo

Who are you?