Yashyizweho kuri 30 May, 2018 | 13:10

Kubura ubushobozi, bituma bamwe mu banyamakuru banyuranya n’amahame y’umwuga mu bihe by’amatora

Mu mahugurwa abanyamakuru bamaze iminsi itatu bahabwa na Pax Press yo gutegura amatora, ku buryo bwo gukora inkuru z’amatora by’umwihariko ay’abadepite mu Rwanda ateganyijwe mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka, abanyamakuru nyuma yo kungurana ibitekerezo basanga bagwa mu mutego wo gukora ibinyuranyije n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru.

Mu matora abera mu Rwanda bamwe mu banyamakuru bakurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza, bambaye imyenda iriho ibirango by’amashyaka, batwarwa mu modoka zifite ibirango by’amashyaka, bamenyerwa ibijyanye n’urugendo byose. Abababona mu isura y’uko bakwiye kuba abanyamwuga, babanenga bavuga ko ibyo ari ubunyamwuga buke.

Umwe mu bahawe amahugurwa na Pax Press, Rwanyange René Anthѐre avuga ko bikorwa kubera amaburakindi. Agira ati “kuba umunyamakuru nta bushobozi afite bwo kugera ahantu hose hagiye abiyamamaza cyane cyane, nibyo bituma yemera kwambara ibirango by’ishyaka ariko ni ikibazo gikomereye umwuga wacu.” Akomeza avuga ko ibi bituma ubonye umunyamakuru mu mwambaro w’ishyaka runaka bimugora kumugirira icyizere mu kutabogama.
Malachie Hakizimana wa Kigali Today, nawe abibona nk’ikibazo cy’ingutu gifite ingaruka ku byo batangaza. Agaragaza ikibazo agira ati “ibaze umuntu watwawe mu modoka y’ishyaka runaka, rikamumenyera byose bijyanye n’urugendo? Inkuru azatangaza izaba imeze? Nanayitangaza nta kubogama abamubonye ntibazamwizera. Navuga ibyo ishyaka ryamujyanye ridashaka nabwo ejo ntirizamujyana cyangwa rimute aho ryamujyanye”.

Uretse kandi kuba hari ababikora kubera ubushobozi buke bwo kutabasha kwigezayo, hari n’ababikora kubera indonke cyangwa se kubera ko batanazi ingaruka zabyo neza nk’uko bitangazwa na Albert Baudouin Twizeyimana, umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu wa Pax Press. Albert yungamo ati “amatora ni ibihe bidasanzwe bisaba ubwitonzi kubo areba bose ariko cyane cyane umunyamakuru, ushobora kugwa mu mutego w’abanyapolitiki atabizi. Aya mahugurwa tubaha mbere y’amatora aba ari ukugira ngo twibukiranye inshingano n’uburenganzira bw’umunyamakuru muri ibyo bihe.
Kuri Pascal Habababyeyi, ukorera Radio na TV10, ibi ngo bishobora guhita birangiza ubunyamwuga bw’umunyamakuru. Agira ati “abantu bashobora kumutera icyizere burundu, ntazongere kugira icyo avuga ngo gifatwe nk’ukuri. Ibi binabangamira ubwisanzure bw’umuturage bwo gutanga ibitekerezo bitewe no kwishisha uwo ayaha. Nibiba ku banyamakuru benshi bizatuma bamwe mu baturage batifungurira itangazamakuru”.

Abanyamakuru bitabiriye aya mahugurwa bakibona nk’ikibazo ariko kitabonerwa umuti kandi kimaze igihe. Ibi kandi ni nako Urwego rw’abanyamakuru bigenzura bo mu Rwanda (RMC) rubibona, binyuze mu munyamabanga Nshingwabikorwa barwo.
Mugisha Emmanuel, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC avuga ko ubwo ikibazo cyagaragajwe n’abanyamwuga kizabonerwa umuti. Agira ati “kugikemura bisaba ubufatanye bw’inzego nyinshi ariko cyane cyane iz’itangazamakuru nka Pax Press, RMC, ARJ n’izindi. Tuzakorana nazo kugira ngo gikemuke burundu”.

N’ubwo ariko bimeze bitya, Umuhire Valentin avuga ko bitabujijwe ko umunyamakuru agira ishyaka abamo ariko ngo iyo bigeze igihe cyo gukurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza, umunyamakuru agomba guhitamo icyo aba cyo, hagati y’ubunyamakuru n’uburwanashyaka. Kuri Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora avuga ko niba abanyamakuru babyemera kandi bagiye gukora inkuru kandi abanyamakuru bazi ko binyuranyije n’amahame y’itangazamakuru, icyo ari ikibazo gikomeye ku itangazamakuru ryo mu Rwanda kandi itangazamukuru niryo rikwiye kubyanga.

Abanyamakuru bavuga ko nyuma y’amahugurwa bahawe bagiye kurushaho kunoza ubunyamwuga mu matora y’abadepite ateganyijwe mu Rwanda ku matariki ya kabiri, iya gatatu n’iya kane z’ukwezi kwa cyenda uyu mwaka.

Musonera Sosthène


Tanga igitecyerezo

Who are you?