Yashyizweho kuri 3 April, 2018 | 18:46

Mimuli: Ubwinshi bw’abarwayi butuma hari abasubirayo bativuje

Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Mimuli n’ubuyobozi bwacyo bavuga ko ubuke bw’abaganga ari imbogamizi kuko usanga umubare w’abarwayi uri hejuru bigatuma abarwayi bamara igihe kinini bategereje kuvurwa. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko abakozi bagiye kujya bahemberwa icyiciro cya diplôme bafite kugira ngo badasezera ndetse ngo bitarenze ukwezi kwa gatanu ,imyanya itarimo abakozi bazaba bayigezemo.

Nabagize Liberata atuye mu murenge wa Mimuli ,yivuriza ku kigo nderabuzima cya Mimuli. Avuga ko kubera umubare munini w’abivuza hari igihe bamwe bataha bativuje. Yankurije Régine nawe atuye mu murenge wa Mimuli akaba anivuriza muri icyo kigonderabuzima. Ati « batanga numero kugera ku ijana bakarekeraho , barangiza kuvura abo akaba aribwo bavura abandi bake,abandi bakababwira kuzagaruka ku munsi ukurikira. » Ingabire Olive, avuga ko mu mpera z’icyumweru (weekend) bwo kwivuza biba bigoye kurusha mu minsi yo mu mibyizi kuko usuzuma aba ari umwe.

Umubare w’abarwayi uri hejuru, abasuzuma ari bake

Nshimiyimana Jean Baptiste umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mimuli ntahabanya n’abivuriza kuri iki kigo nderabuzima kuko yemeza ko iyo bakiriye abarwayi bake baba ari 120 naho benshi bakaba 180, hatarimo izindi serivise batanga nkizo kuboneza urubyaro, gukingiza, izijyanye n’ubujyanama na gahunda zijyanye nibya SIDA.

Nshimiyimana avuga ko mu isuzumiro ,abasuzuma ari babiri, abafata ibizamini nabo bakaba babiri. Icyo atemera nuko hari abavuga ko bataha batavuwe, gusa ngo hari abatanga ibizamini bagataha batabihawe bakazagaruka ku munsi ukurikira , nk’ikizamini cy’inkari n’icy’umusarani. Kandi ngo urembye we avurwa byihuse.

Uyu muyobozi agaragaza ko kugira inyubako nke ari imbogamizi mu guha serivise nziza abarwayi. Byumwihariko inzu babyarizamo (maternité), kuko hari igihe ababyeyi babiri baryama ku gitanda kimwe.
Yaba abivuriza kuri iki kigo nderabuzima n’ubuyobozi bwacyo burasaba ko hakongerwa umubare w’abaganga ndetse n’inyubako zikiyongera.

Ubufatanye mu gushaka ibisubizo

Kamanzi Elie, Umuyobozi w’Ishami ry’ Ubuzima mu karere ka Nyagatare avuga ko kugira abakozi bake biterwa ahanini n’abakozi batangiye akazi bafite diplôme zo mu cyiciro cya A2 , nyuma bagakomeza amashuri bakagira diplôme za A1 ariko ntibazihemberwe, bigatuma bajya kwishakira ahandi akazi .

Ibi ariko, ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bufatanije minisiteri y’ubuzima babivugutiye umuti , aho bagiye kujya bahemba abakozi bijyanye na diplôme bafite, bityo ntibakomeze gusezera akazi bajya ahandi babahembera diplôme zabo.
Ikindi ngo imyanya yavuyemo abakozi basezeye bitarenze ukwezi kwa gatanu uyu mwaka, izaba yajyiyemo abakozi bashya.

Kukijyanye n’inyubako zidahagije ,Kamanzi yemeza ko biri muri gahunda akarere gafite ko umwaka utaha wa 2019 bazatangira kubaka inzu nini yo kubyarizamo (maternité) kuri iki kigo nderabuzima cya Mimuli. Ndetse ngo nkuko babifite muri gahunda bihaye y’imyaka 6, uhereye 2019 kugeza 2024 ngo bazajya bubaka ibyumba aho bidahagije harimo naza maternités .

Umukunzi Médiatrice


Tanga igitecyerezo

Who are you?