Yashyizweho kuri 11 October, 2016 | 09:18

Mahama: Inzu z’amatafari zirasimbura iz’ibiti n’amashitingi

Inzu z’amatafari y’igitaka ziriko zirubakwa ku bwinshi mu rwego rwo kugira ngo impunzi z’Abarundi batuye mur’iyo nkambi bagire imibereho myiza. Izo nzu zikaba zije gusimbura iz’ibiti n’amashitingi izo mpunzi zabagamo.

Ugeze mu nkambi ya Mahama, ubona amazu yubatswe hirya no hino mu buryo bwa kijyambere, mu matafari y’igitaka. Ayo mazu, akaba azasimbura utuzu twubastwe mu mashitigi, n’ayandi mazu yubakishijwe ibiti. « Byagiye bihinduka uko iminsi yagiye ikurikirana kuko twabanje gusanga amashitingi, nyuma tuyja muz’ibiti, none ubu barubaka iz’amatafari » Ibyo bikaba bivugwa na bamwe muri izo mpunzi.

Ngo bagiye gusa n’ababonye agahenge kuko amazi y’imvura yabasangaga aho baryamya akababuza ibitotsi , akonona n’ibiri mu nzu, nk’ibiryo n’ibindi bintu bakoresha. nko ku bana bakiri bato, ayo mazi yatumaga bagira ubuzima bubi biturutse ku ndwara zituruka ku mbeho, nk’umusonga, nkuko nabyo bitangazwa na bamwe muri izo mpunzi.

Isuku iziyongera

Izi mpunzi zivuga ko isuku iitoroshe kubaho mu gihe baba mu tuzu twubakishije amahema, kuko ari duto, tukaba ari two babikamo ibintu byose bafite: Ibiryo, imyenda n’ibindi ariko banararamo. « Izo nzu nizimara kwuzura tukazimukiramo, bizoroha kugira isuku kuko ziragutse kurutaamahema » nk’uko babitangaza.

Muri utwo tuzu babamo babaga bayigana. Akumba kamwe gapima metero eshatu kuri enye kuburyo katarenza abantu batanu. Abagore, abagabo n’abana babana hamwe. Ibi bikaba bibangamiye umuco nubwo nyine bemera ko mu buzima bw’ubuhunzi nta kundi byagenda.

Kwubakirwa amazu akomeye

Igituma izo mpunzi zisaba kwubakirwa amazu akomeye, n’uko bimaze kugaragara ko iyo haguye imvura nyinshi, amazu amwe n’ amwe aguruka. Nkuko bitangazwa na Gilbert Niyongabo ushinzwe kumenyesha amakuru mu nkambi ya Mahama, inzu cumi n’imwe zaragurutse kw’taliki ya gatanu Ukwakira uyu mwaka bituma imiryango itari mike isembera.

Kubwa Gilbert Niyongabo, izo nzu zagurutse kubera zubatswe nabi kuko ibisenge aribyo byagurutse bisobanura ko bitari bikomeye. Asaba amashyirahamwe ashinzwe kwubaka ayo mazu kuyakomeza, cyane cyane ibisenge kuko ari byo bikunda kuguruka iyo haguye imvura nyinshi. Uhagarariye minisiteri y’impunzi n’ibiza muri iyo nkambi, avuga ko bari kwegeranya ibikoresho kugira ngo izo mpunzi zose zubakirwe amazu akomeye.

N.A


Tanga igitecyerezo

Who are you?