Yashyizweho kuri 17 January, 2017 | 07:50

LODA:Asaga miliyari 30 amaze gukoreshwa muri gahunda zo kuvana abantu mu bukene

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z ’ ibanze kiratangaza ko kimaze gutanga asaga miliyari 30 mu Rwanda hose mu bikorwa byo gufasha abakene kubuvamo, binyuze muri gahunda za VUP n’Ubudehe.

Aya mafaranga agenda akoreshwa mu buryo butandukanye,harimo abahabwa inkunga z’ingoboka, abandi bagahabwa imirimo itandukanye yo gukora bagahembwa, abandi nabo bagahabwa inguzanyo z’ amafaranga yo gukoresha mu mishinga iciriritse, igamije kubakura mu bukene.

Hamwe zihabwa abo zitagenewe

Nubwo ngo ziba zigenewe abakene kurusha abandi, siko buri gihe usanga zibageraho uko bikwiriye. Ibi ngo biterwa no kudasobanukirwa neza amabwiriza n’amategeko agenga abagomba guhabwa izi nkunga zo kubafasha kwikura mu bukene.Abashinzwe imibereho myiza y’abaturage ku mirenge no ku turere, ni bamwe mu bashinzwe gukurikirana umunsi ku wundi ikoreshwa ry’aya mafaranga.

Nk’uko bitangazwa na Macumi Jean de Dieu, umuyobozi w’agateganyo wa VUP, ngo wasangaga ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mishinga ritagenda neza, kuko nabo wasangaga batabisobanukiwe neza. Yagize ati«Mu by’ukuri aba nibo badufasha gushyira mu bikorwa izi gahunda, rimwe na rimwe abagenerwabikorwa, aribo baturage bagiye bavuga ko izi gahunda zishyirwaho ariko ntizigaragaze umusaruro wari witezwe.Kuko bishyirwaho aribyo gufasha abakene bababaye cyane, ariko ugasanga hari abo bitagenewe babihabwa turashaka ko bitajya byitirirwa abakire kandi ari ibyabakene».

Bamwe mu baturage batuye mu mirenge y’akarere ka Muhanga ,bavuga ko izi gahunda usanga zitagera kubo zigenewe,bitewe nuko inzego z’ibanze ,zikora amakosa mu gushyira mu bikorwa izi gahunda zigahabwa abifite kandi zigenewe abakene. Bizimana Valens ni umwe muri bo yagize ati«izi gahunda ni nziza ariko zicwa n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bagafata izi gahunda nk’aho zashyiriweho abakire ndetse bakazihabwa aho kugira ngo zihabwe abakene bazigenewe ngo biteze imbere abenshi bavuga ko ufite yongererwa».

Ubudehe nka kimwe mu gisubizo cyo gukura abanyarwanda mu bukene, bwatangijwe mu mwaka wa 2001,butangirizwa mu cyahoze ari perefegitura ya Butare. Nyuma nibwo haje gutekerezwa indi gahunda ya VUP, ikaba imaze gufasha abaturage kuva mu cyiciro bajya mu kindi, LODA ivuga ko mu mwaka wa 2015 imirenge 240 yagejejwemo ibikorwa by’amaboko naho isaga 270 bahabwa inkunga y’amafaranga.

Mu mwaka wa 2017,bitegenyijwe ko imirenge isaga 270 izakorwamo ibikorwa by’amaboko abayikora bishyurwa, isaga 300 igatangwamo amafaranga mu mishinga bateguye,mu ngengo y’imari ya 2016 na 2017, imirenge 30 igakorerwamo ibikorwa by’amaboko.

Gusa muri iyi gahunda ,abaturage bazajya bakorera hafi y’aho batuye,ni ukuvuga bitarengeje muri Kilometero 1,uvuye aho batuye bajya ku mirimo yabo.
Ibi bikaba byaratekerejwe mu rwego rwo korohereza,ababa bafite abantu mu rugo bakenewe kwitabwaho,nk’umugore ufite abana bato,abafite abarwayi cyangwa se abafite ubumuga,ndetse b’abafite abasaza n’abakecuru mu ngo bakeneye kwitabwaho.

Uwambayinema Marie Jeanne


Tanga igitecyerezo

Who are you?