Yashyizweho kuri 23 May, 2017 | 11:55

kwishyura imitungo, gutanga indishyi... ikibazo ku butabera bwuzuye ku bangirijwe muri Jenoside

Kwishyura imitungo yangijwe muri jenoside, gutanga indishyi ku barokotse biracyari imbogamizi kandi ari imwe mu nkingi zo gutanga ubutabera bwuzuye. Hamwe abishyura imitungo bagomba kwishyura bensh

Mu murenge wa Gasaka, akarere ka Nyamagabe, intara y’amajyepfo, hari ikibazo cy’abatararangiza kwishyura imitungo bangije muri jenoside. Impamvu ni uko usanga umuntu umwe agomba kwishyura abantu benshi yangirije imitungo. Rimwe na rimwe uwishyura ugasanga ari umukene atabashije kwishyura. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gasaka Bayiringire Jean avuga koko ko icyo kibazo ari imbogamizi ku butabera. Ati" hari abishyura nabo byanga pe! Kuko bafite benshi bo kwishyura. Ugasanga bishyuye bake abani bikabananira." Nubwo Bayiringire Jean avuga ko abo bahari ariko ngo abagerageje kwishyura ni bo benshi. Gusa mu gutanga ubutabera nyabwo ntawakagombye gusigara inyuma.

Nyamara ibi bimaze igihe byaba ukwishyura ibyangijwe cyangwa gutanga indishyi bisa n’ibyananiranye nyuma y’imyaka 23. Ni nk’aho ibibazo byavugwaga nk’inzitizi n’uwari Minisitiri w’ubutabera, nko mu nama yo muri Kanama 2011, na magingo aya bitarabonerwa ibisubizo. Ni nde ugomba kubona indishyi ? Abantu bose bagaragaye mu rubanza nk’abahohotewe cyangwa abacitse ku icumu bose ? Ni nde ugomba gutanga indishyi ? Kwishyura? Abantu bose bahamwe n’icyaha bakanakatirwa n’inkiko ? Ni Leta y’u Rwanda, abakoze jenoside cyangwa ni umuryango mpuzamahanga ?

Itegeko ngenga ryo ,ku wa 30 Kanama 1996 ryerekeye ikurikiranwa ry’ibyaha bigize icyaha cya jenoside cyangwa ibyaha byibasiye inyokomuntu byakozwe hagati y’italiki ya 1 Ukwakira 1990 n’iya 31 Ukuboza 1994 ryahaga abahohotewe uburenganzira bwo kuregera indishyi. Ibi byatumye mu manza zigera ku bihumbi 4, hagenwa n’indishyi Leta y’u Rwanda, nk’umufatanyacyaha, yagombaga gufatanya kwishyura n’abakatiwe. « Ubu butabera bwaheze mu mpapuro, n’ubu benshi tuziryamanye nk’amateka gusa », nk’uko bivugwa n’umukecuru wacitse ku icumu mu murenge wa Nyamirambo, ho mu mujyi wa Kigali.

Mu mwanya w’indishyi, mu 1998 Leta yashyizeho ikigega gitera inkunga abacitse ku icumu batishoboye (FARG). Uretse kunengwa imicungire y’imari, benshi, barimo Saveri Semana wo muri Gatsibo, umurenge wa Murambi, bemeza ko uburenganzira butandukanye n’impuhwe umuntu agirirwa. Uyu Semana agira ati « ubyuka nabi ugasanga wakuwe muri FARG. Ni impuhwe, ubundi se bigasaba andi manyanga, aho kuba uburenganzira »

« Kwimana ubutabera »

Inkiko gacaca zashoboraga gutegerezwaho ubutabera na zo zatanze ibindi zibagirwa indishyi. Byaba kwibeshya cyangwa nkana, n’itegeko rya gacaca ryirengagije kuregera indishyi, maze mu gusoza, riteganya ko « ibyerekeye indishyi bizateganywa n’itegeko », na n’ubu rigitezwe amaso. Abahababariye kurusha abandi « ni abari bafite amaboko n’ibintu ubu bakaba ari incike, ni abana bari bafite ababyeyi babatunze, ni abamugajwe na jenoside batagishoboye kugira icyo bimarira. Aba bose barashaka ubutabera », nk’uko bivugwa na Bwana Ahishakiye Naphtal, umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA, iharanira inyungu z’abacitse ku icumu.Automatic word wrap
Ikibabaje kurushaho ni uko hakiri n’imanza nyinshi zaciwe n’inkiko gacaca, z’abasahuye imitungo muri jenoside, zitigeze zirangizwa mu gihe ba nyira zo bategetswe kwishyura abacitse ku icumu. Nyirakamana Sakina wo muri Rubavu agira ati « hashize imyaka 23 jenoside irangiye n’imyaka 4 inkiko gacaca zishoje…n’irangizarubanza ryanjye ryarazimiye. Naburiye ubutabera ku bo nari mbutegerejeho ! »

Ikigega mpuzamahanga cy’indishyi

Umukozi umwe wo mu rwego rw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda na we yemera ko ku kibazo cy’indishyi abanyarwanda ubwabo biyimye ubutabera na LONI ikomeza iyo ntero ubwo yashyiragaho urukiko rwa TPIR. Mu gihe mu rukiko mpanabyabyaha mpuzamahanga (CPI), ho abahohotewe bemerewe kuregera indishyi. Uwo mukozi agira ati « kuba hamwe byaterwa n’ubukene, ahandi wenda akagambane, ntibibuza ko bose bateje icyuho mu butabera ».

Ubwo urukiko rwa TPIR rwasozaga imirimo yarwo mu mpera za 2015, iki cyuho cyagarutsweho Bwana Dusingizemungu J.Pierre, Perezida, maze asaba ko bacitse ku icumu rya jenoside bahabwa ubutabera busesuye. Yagize ati « igihe kirageze kugira ngo Leta y’u Rwanda n’umuryango mpuzamahanga bashyire imbaraga mu ishyirwaho ry’uburyo bwo guha indishyi abahohotewe […] Icyifuzo cyacu ni uko hajyaho ikigega mpuzamahanga cy’indishyi zahabwa abahohotewe ».

Ubwo yavuganaga kuri iki kibazo n’igitangazamakuru www.Justiceinfo.net mu mpera z’umwaka ushize, Minisitiri w’ubutabera, Bwana Busingye Johnston, yasobanuye ko iki kibazo gikomeye gikomeje kuganirwaho mu bushishozi. « Kugeza ryari ?», nk’uko benshi bibaza, barimo umukecuru w’incike witwa Anastasia wo mu murenge wa Muhima, i Nyarugenge. Agira ati « iby’indishyi byavuzwe kera, na magingo aya nta gashweshwe ! Wagira ngo amarembo y’ubutabera arugariye ! »

Muri Gasaka, bamwe mu barokotse baburiwe ubwishyu bahitamo gusonera ababasahuye muri gahunda yo guhuza abishyurwa ibyabo byangijwe n’abishyura yakozwe muri uwo murenge nk’igisubizo cy’i Gasaka ku bibazo by’i Gasaka.

Sehene Ruvugiro


Tanga igitecyerezo

Who are you?