Yashyizweho kuri 29 June, 2018 | 14:01

Kwigisha abageni mbere bituma bamenya ubwoko bw’amasezerano y’imicungire y’umutungo bagiye gusezerana

Mu mahugurwa y’iminsi ibiri yabereye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda, yateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira, amahoro (PAX PRESS), aho yahuguye itsinda ry’abanyamakuru bashya bazajya bakorana n’uyu muryango, ku itegeko rigenga imicungire y’umuryango n’abantu n’Itegeko rigenga Imicungire y’Umutungo w’abashyingiranwe, Impano n’Izungura.

Kwigishwa isezerano, mbere y’iminsi 7 kubagiye gushyingirwa kuburyo bwemewe n’amategeko, bibafasha gusobanukirwa neza ubwoko bwisezerano bahitamo mbere yuko basezerana. Bigatuma kandi bafata umwanya uhagije wo gutegereza bihagije isezerano bagomba kuzahitamo ku munsi wo gusezerana.

Kamanzi Eric Umugabo w’umwana umwe, utuye mu Murenge wa Kimisagara, we yagize ati “ Njya gusezerana badusobanuriye ubwoko bw’amasezerano, ku munsi wo gusezerana. Eric akomeza avuga ko kuba batarabasobanuriye mbere y’igihe, byatumye afata icyemezo kuburyo buhutiyeho kuko atabonye umwanya uhagije wo kubiganiraho n’uwo bagiye kurushingana.” Nyiraneza Sifa umubyeyi w’abana babiri utuye mu Murenge wa Gitega, avuga ko ajya gusezerana we yigishijwe ubwoko bw’amasezerano . Bikaba byaramufashije gusobanukirwa neza isezerano azahitamo kumunsi wo gusezerana kuko yabone umwanya uhagije wo kubitekerezaho.

Umunyamategeko Munyentwali Maurice yanenze abayobozi bigisha abageni isezerano bagomba guhitamo ku munsi nyirizina wo gusezerana kandi Atari ko byagakwiye ku genda. Yagize ati “Aho bigikorwa bazabikosore itegeko ribivuga neza ko abageni bitegura gushyingirwa bagomba kwigishwa ku masezerano y’imicungire y’umutungo bagiye gusezerana mbere y’iminsi 7 kuko bibafasha kujya mubintu babyumva. Maurice akomeza avuga ko ku munsi nyirizina wo gusezerana, abageni baba bafite ibindi bintu byinshi batekereza ku birori , ntibiborohere gutekereza isezerano basezerana kuko akenshi bahita bahitamo batabonye umwanya wo gusobanukirwa neza isezererano basezerana”.

Umuyobozi w’Umurenge wa Gitega Mutuyimana Gabriel, iyo bafite abantu bazasezerana babasobanurira ubwoko bw’Amasezerano mu minsi irindwi mbere y’ishyingirwa ryabo. Ati “ Dushaka umunsi umwe muri iyo minsi ireindwi tukabigisha ubwoko bw’amasezerano n’izindi nyigisho zijyanye no gushyingirwa, ariko ku munsi wogusezerana turongera tukabasubiriramo ubwoko bw’amasezerano tukanababaza isezerano bahisemo gusezerana.”

itegeko rigenga imicungire y’umuryango n’abantu n’Itegeko rigenga Imicungire y’Umutungo w’abashyingiranwe, Impano n’Izungura. NO 27/2016 Ryo kuwa 08/Nyakanga/2016 Rivuga ko abagiye gusezerana imbere y’amategeko bagomba kwigishwa ubwoko bw’amasezerano yo gushyingirwa mbere y’iminsi 7 yo gusezerana.

Hategekimana Innocent


Tanga igitecyerezo

Who are you?