Yashyizweho kuri 6 April, 2016 | 16:25

Kwigengesera ingaruka bitera bamwe mu bahesha b’inkiko kutarangiza imanza

Kuba imanza zigitinda kurangizwa mu Rwanda, ntabwo ari ikibazo cy’umubare w’abahesha b’inkiko ahubwo ni uko abashinzwe kuzirangiza basigana. Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko mu Rwanda (Legal Aid Forum) rigaragaza ko abahesha b’inkiko batari ab’umwuga aribo banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge, batinya kurangiza imanza, ahanini kuko batinya ingaruka zazavuka nyuma.

Abahesha b’inkiko ni abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bose, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bose, hakiyongeraho n’abahesha b’inkiko b’umwuga. Aba bose iyo ubateranyije bakabakaba ibihumbi bitatu mu Rwanda. Nyamara kurangiza imanza ni ikibazo gikomeza kugaragara ku buryo bigera aho bifata amezi 9 kandi itegeko riteganya ko kurangiza urubanza bitagomba kurenza amezi 3.

Kuri ubu izi nshingano zo kurangiza imanza, zireba minisiteri ebyiri, ari zo iy’ubutabera n’iy’ubutegetsi bw’igihugu ihagarariwe na ba gitifu b’utugari n’imirenge bose. Ku ruhande rumwe abarebwa na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bavuga ko izi nshingano zikwiye kuba zibazwa Minisiteri y’ubutabera, iyi nayo ikavuga ko itabona ubushobozi bwo gutanga iyo serivisi nk’uko abaturage bayifuza kuko ubu ifite abahesha b’inkiko b’umwuga bagera kuri 300 gusa.

Umwe mu baturage watsindiye isambu ye n’ubu akaba atarayisubizwa kuko yabuze irangizarubanza, avuga ko bakwiye kuvugurura uko iyi servisi itangwa. Agira ati “ubundi urukiko iyo ruciye urubanza ntirukurikirane ngo ruheshe ibintu nyira byo numva ruba rutarangije urubanza. Ku bwanjye ba gitifu bahabwa inshingano zitari izabo rwose.” Uyu akomeza avuga ko abacamanza bakwiye kujya bahita baza kurangiza urubanza bidasabye izindi nzira, kuko kuri we ngo ni ukuruca igice.

Umwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali utashatse ko amazina ye atangazwa asa n’usobanura imppamvu kurangiza impamvu kuri bo bigenda biguru ntege. Avuga ko iyo habaye ibibazo bijyanye n’uko yashyize mu bikorwa umwanzuro w’urukiko, usanga bimugiraho ingaruka mu kazi ke. Ati “ubundi njye nta bumenyi buhagije mfite mu by’amategeko, ubwo rero mba numva ntakwishora mu by’amategeko. Njye rwose kurangiza urubanza ni ibya mbuze uko ngira.” Yungamo ati “mu kazi kanjye kurangiza imanza ntabwo njya mbishyira mu byihutirwa.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko Andrew Kananga avuga ko ibi biri mu bibazo bikomeye ubutabera bwo mu Rwanda bufite kuko muri raporo bari gutegura, basanze urubanza kuva rwakiriwe kugeza rurangije kuburanishwa bifata iminsi 594. Ati “ibi biri mu bihangayikishije ihuriro ryacu kuko dushaka kurushaho gufasha inzego z’ubutabera kurushaho kumenya no gusubiza ibyifuzo by’abaturage.”

Nk’uko urubuga rwa minisiteri y’ubutabera rubigaragaza, abahesha b’inkiko b’umwuga bagera kuri 300, hari abatari ab’umwuga 416 b’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, 2148 b’utugari, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere,abungirije abayobozi b’ibiro by’ubutabera bishinzwe kugira inama abaturage, umukozi wa Minisiteri ufite mu nshingano gukurikirana irangizwa ry’imanza, abayobozi ba gereza n’abandi bose babihererwa ububasha n’itegeko.

Sosthene Musonera


Tanga igitecyerezo

Who are you?