Yashyizweho kuri 23 August, 2016 | 11:36

Kutagira inyoroshyangendo bihembera ruswa mu bunzi

Kutagira inyoroshyangendo ku bunzi ni rusange mu gihugu hose .Gusa abaganiriye ni itangazamakuru bo mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze baravuga ko babangamiwe bikomeye n’ uburyo bwo kugera ku kiburanwa ngo kuko nta buryo bwo kubatwara bagira yemwe ngo nta n’amafaranga bagenerwa yo kuba bagira ikinyabiziga batega iyo bibaye ngombwa ko bajya kureba ikiburanwa.

Mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze ibibazo bikemurwa n’ abunzi bishingiye cyane cyane ku kwimura imbago z’ amasambu . Abaturage bavuga ko babiyambaza kugira ngo babibakemurire.Karenzi wo mu kagari ka Ninda agira ati “muri uyu murenge hakunda kugaragara akarengane gashingiye ku kwimura imbago z’ abantu , ugasanga bibaye ngombwa ko twiyambaza abunzi kugira ngo bamenye imbibi z’ imirima yacu. Kuhagera rero birabagora cyane , kandi iyo umuntu ashatse nko kubategera ngo aborohereze , bamwe baravuga ngo ni ruswa .”

Barihuta Yohana wo mu mudugudu wa Nyamiyaga mu kagari ka Ninda we avuga ko nubwo akenshi ibibazo abunzi bakemura biba biri mu midugudu yegeranye bityo ntibibasabe gukora ingendo ndende , ngo akenshi hari igihe umwe mu bafitanye ikibazo ahitamo kwiyemeza gutegera abunzi kugira ngo bamugereho vuba bityo babashe kumucyemurira ikibazo ku buryo bwihuse .Agira ati “ niba umuntu yakoneshereje umurima akawurangiza ni ngombwa ko wemera ugategera inteko y’ abunzi moto kugirango bagere muri ubwo bwone kugira ngo hato hadashira icyumweru ugasanga imyaka yarashibutse “

Perezida w’ abunzi mu murenge wa Nyange Batanyurwa Gregoire avuga ko iki ari ikibazo kibakomereye bitewe n’uko muri uyu murenge hari naho bakora urugendo rw’ ibirometero bisaga icumi (10 km ) kugira ngo bagere ku kiburanwa.Avuga ko bibagora gukora urwo rugendo kuko akenshi barukora n’ amaguru mu gihe batabonye uko bitegera bakoresheje amafaranga yabo. “Kubera ko inteko y’ abunzi igizwe n’ abantu batatu kandi biba bisaba ko tugendera hamwe twirinda icyatuma abaturage badufata nkaho hari uruhande uru n’ uru tubogamiyeho bityo tugahitamo kugenda n’ amaguru yacu cyangwa se tukaba twatega imodoka turi hamwe ariko twiyishyuriye. “

Batanyurwa akomeza avuga ko iki kibazo cy’ inyoroshyangendo z’ abunzi atari ubwa mbere kivuzwe kuko mu mwaka ushize ubwo bahuraga n’ umukuru w’ igihugu Paul Kagame bamugejejeho ibibazo bibiri kimwe kirebana no guhabwa na telefoni zigendanwa ndetse n’ ikibazo cy’ inyoroshyangendo.Perezida w’abunzi mu murenge wa Nyange avuga ko za telefoni zo bamaze kuzihabwa ariko ikirebana n’ inyoroshyangendo cyo ngo minisitiri w’ ubutabera yari yabijeje ko bagiye kukiganiraho. N’ubu ngo baracyategereje.

Abaturage batandukanye bo mu murenge wa nyange bagaragaza ko kuba abunzi badafite uburyo bwagenwe bubafasha kugera ku kiburanwa bishobora kubagusha mu mutego wa ruswa, aho umwe mubafitanye ikibazo wifite yajya abakoresha nko kuba yabatwara mu modoka ye , kuba yabaha amafaranga yo gutega za moto n’ ibindi .Aba baturage bifuza ko mu ivugururwa ry’ itegeko ry’ abunzi riri gukorwa iki kibazo cyakwitabwaho kugirango abunzi bahabwe ubushobozi kuko akazi bakora ari ingirakamaro mu buzima bwa buri munsi bw’ abaturage.

Umuhire Valentin


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo