Yashyizweho kuri 26 May, 2016 | 10:27

Kutagira inshingano zanditse bituma nyobozi z’imidugudu zikorera mu kajagari

Bamwe mu bahoze ari abayobozi b’imidugudu mu karere ka Muhanga basanga imikorere mibi ikunze kuboneka ku rwego rw’umudugudu iterwa n’uko bamwe mu bagize komite nyobozi baba batazi inshingano zabo. Bakaba bavuga ko buri wese aramutse afite inshingano ze zanditse byakemura ibibazo bikunze kugaragara bikanabyara amakimbirane atuma bamwe muri bo bashobora kwegura, gukurwa ku myanya batorewe cyangwa kurangiza manda zabo ntacyo bagezeho kigaragara.

Ibi babivuze nyuma y’uko akarere ka Muhanga gahuguye abatorewe kujya mu nzego z’ibanze, aho abahugurwa bagiye bamara iminsi ibiri bigishwa ku nshingano zibategereje mu mirimo batorewe.Nyamara bamwe mu bacyuye igihe mu buyobozi bw’umudugudu na bo bakoze amahugurwa nk’aya mu myaka yashize bavuga ko iminsi ibiri gusa idahagije ahubwo hakagombye kubaho no gutanga inshingano ku buryo bwanditse.Umwe mu bahoze ari umuyobozi w’umudugudu n’ubu akaba akiri we mu karere ka Muhanga akaba asanga kuba nta nshingano zanditse bigeze bahabwa byatumye badakora neza uko byari byitezwe muri manda barangije.

Abisobanura muri aya magambo ati, “kuva twatorwa nta nshingano zanditse twigeze duhabwa. Cyakora twahawe amahugurwa ariko njye nsanga bitari bihagije kuko guhugurwa iminsi ibiri gusa mu mirimo uzakora imyaka itanu bidahagije. Ikindi kandi mu mahugurwa hari ababa barangaye cyangwa abandi bagasiba.Bityo hari abajya muri komite nyobozi z’imidugudu bagakora uko babyumva gusa.”

Undi na we yagize ati, “Iyo turi kwiyamamaza imbere y’abaturage, badusomera inshingano, ariko bitewe n’ibyo umuntu aba arangariye ntiwashobora kuzibuka zose - urabyumva nawe uko umuntu aba ameze iyo yiyamamaza-ni yo mpamvu nsanga leta igomba gutanga inshingano ku buryo bw’inyandiko kugira ngo abatowe babe bafite uburyo bwo kuba bakwisuzuma barebeye nyine kuri izo nshingano bafite. Erega amagambo gusa ageraho akibagirana!”

Aba bahoze ari ba “mudugudu” bavuga ko gukora nta nshingano zanditse bigira ingaruka zirimo nyinshi ku musaruro baba bategerejweho.Bikaba bitera gukorera mu kajagari, guhangana, gutinza serivisi n’ibindi. Bati, “ iyo mukora nta nyandiko ibayobora, mwisanga mu kajagari, mu mikorere mibi, mu kugongana kuko ushobora gusanga muhuriye ku gikorwa kimwe, bamwe ntibakora bigatuma nka ba mudugudu ari bo babazwa byose bonyine. Urumva nawe ko iyo umudugudu uyobowe utyo ntaho uba ugana hagaragara.” Bakomeza bavuga ko gukora utazi inshingano zawe neza bishobora gutuma umuntu agendera mu kigare bikaba byatera bamwe kugwa mu mutego nk’uwo gusinya n’ibyo batazi. Ikindi ngo ni uko hari za raporo zimwe zidakorwa cyangwa zigatinda kuko hari ubwo habaho kwitana bamwana ku bagomba kuzitanga.

Amahugurwa arahagije

Ubuyobozi bushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Muhanga bwo busanga aya mahugurwa bahabwa ahagije dore ko ngo n’ubwo bahuguwe mu gihe cy’iminsi ibiri ariko guhugurwa bigenda bikomeza ku buryo butandukanye. Hategekimana Fidele, Ushinzwe Itorero n’Ubukangurambaga mu Karere ka Muhanga, kuri ubu uri gukora mu mwanya w’ Ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Muhanga ati, “Si ngombwa ko buri muyobozi ku rwego rw’umudugudu agira inshingano zanditse,kuko bahura na zo kenshi.Iyo biyamamaza barazibwirwa, bagahura na zo mu mahugurwa atandakunaye arimo ayo bahabwa mbere yo gutangira imirimo, baziganiraho mu nama zihuza ubuyobozi bw’imidugudu n’umurenge ziba buri kwezi n’izibahuza n’akarere ziba kabiri mu mwaka. Byongeye kandi bahura na zo mu mikorere yabo ya buri munsi.

Ubu buyobozi buvuga ariko ko inshingano zanditse zihari ndetse ko no ku rwego rw’akagari hari igitabo zirimo. Nyamara ngo bukeka ko komite nyobozi nyinshi zo ku rwego rw’imidugudu zishobora kuba zitazi ko iki gitabo gihari, bukaba busanga hakwiye gukorwa ubukangurambaga kugira ngo kijye kitabazwa. Cyakora ku rundi ruhande ngo ntibyoroshye ko buri wese mu bagize komite nyobozi z’imidugudu 33i irangwa muri Muhanga abona inshingano ze ku buryo bw’inyandiko.

Itegeko Nº 87/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere y’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage,mu ngingo yaryo ya 217, rivuga ko Umudugudu ari urwego shingiro ry’ubukangurambaga n’ubusabane bw’abaturage ukaba n’ urwego abaturage bagiramo uruhare mu buryo butaziguye mu iterambere ryabo. Nyamara bamwe mu baturage basanga akajagari, uguhangana, no kutamamenya inshingano birangwa mu mikorere ya komite nyobozi z’imidugudu imwe n’imwe bitatuma ibivugwa muri iyi ngingo bigerwaho.

Kaberuka Telesphore


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • mwanafunzi
    Ku wa 26-05-2016

    Birakwiye ko bagira inshingano zanditse kgo na bo bagire umurongo uhamye bagenderaho bareke gukorera mu cyuka

Izindi nkuru