Yashyizweho kuri 9 November, 2020 | 07:54

Kudasurwa n’abagabo babo muri gereza,bibaviramo ihungabana

Mu gihe mu magereza yose yo hirya no hino mu gihugu habaho gahunda y’isurwa ry’abafungiye akenshi usanga muri gereza z’abagore harimo umubare munini w’abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe birimo ihungabana riterwa no kudasurwa n’abagabo babo.

Mu buhamya bwa Agelique Uwimana,utuye mu murenge wa Muhazi ,Akarere ka Rwamagana I ntara y’I Burasirazuba avuga ko mu gihe yari afungiwe muri Gereza ya Ngoma yahuye n’ikibazo cy’ihungabana hamwe n’abandi bagore kubera guhangayikishwa no kutamenya amakuru y’umuryango basize bitewe no kudasurwa. Yagize ati’’Impungenge z’umugore wafunzwe,n’ipfunwe ahorana hagakubitiraho no kuba nta makuru afite ku bana be kuko umugabo we atamusura agahora ahangayikishijwe n’ibibazo abana bashobora guhura nabyo nko kuba hari abataye ishuli,guterwa inda kw’abana b’abakobwa byose bimutera ihungabana.’’
Uwimana yongeraho ko atari we wenyine utarasurwaga ko hari benshi mu nshuti ze bari bafunzwe batajyaga basurwa n’abagabo babo bagahorana ipfunwe n’ibibazo by’ihungabana.

Ubufasha bw’imiryango iharanira agaciro ka muntu burabagoboka

Angelique Uwimana yakomeje asobanura uburyo we na bagenzi be bafashijwe n’umuryango uharanira agaciro k’umuntu ufunze (Fondation DIDE) agashimira uwo muryango ku byiza wamugejejeho atatekerezaga. Yagize ati ’’Ndashima cyane Fondation DIDE,umuryango wambaye hafi,bampaye ubufasha butandukanye burimo kuba narabaga mu matsinda ya” Mvura Nkuvure”,aho abagororwa bahura bakomorana ibikomere binyuze mu biganiro hagati yabo,mbasha no kwiga umwuga w’ubudozi ndawukora kandi uranyinjiriza.”

Mukansoro Odette,umuyobozi w’umuryango uharanira agaciro k’umuntu uri muri gereza(Foundation Dignite en Detention,DIDE Rwanda)ashishikariza abanyarwanda gusura abafunze. Yagize ati ’’Abagore ntibasurwa rwose,ategereza ko wa mugabo we amuzanira umwana ngo amusure ntamuzane,ndashishikariza abanyarwanda ngo bijye mu muco wo gusura abafite ibibazo ndavugira abantu muri gereza,ngo basurwe kuko iyo badasuwe bibatera ihungabana.”

Hari ibyagezweho ku bufatanye bw’imiryango ireberera abafunze

Imiryango 2 ariyo Fondation DIDE,na Rwanda Bridges to Justice mu magereza 5 hahuguwe abacungagereza 254, abandi bafite aho bahurira n’inzego z’ubutabera 77 harimo RIB,Polisi na MAJ kugira ngo hejuru yo gukoresha amategeko na cya kintu cy’ufite uburwayi bwo mu mutwe bw’umuntu wagonganye n’itegeko nacyo babe bakizi.Twahuguye n’abakozi bo mu bitaro by’I Ndera n’abashyigikirana basa (Pères Educateurs) 308 .

Abagezweho n’ubufasha ni abantu 4050 muri bo 2893 barakize neza naho 1081 baracyakurikiranwa mu matsinda babarizwamo.
Ku bijyanye n’ubwunganizi mu mategeko,mu myaka3 ishize,Rwanda Bridges to Justice yafashije abagororwa ku kigero cya 91%,bongerera abavoka 110 ubumenyi babifashijwemo n’impuguke mpuzamahanga,banahugura abagenzacyaha n’abashinjacyaha. Ubundi bufasha batanga harimo kwigisha abagororwa uburenganzira bwabo, abatishoboye babaha ubwunganizi mu mategeko mu manza nshinjabyaha.

Ikibazo cy’abagororwa b’abagore badasurwa kirahangayikishije kuko batabwa n’imiryango yabo bagasigara bafashwa na gereza gusa,Imfungwa n’abagororwa b’abagore mu Rwanda basaga 5000,mu gihe abasurwa n’abagabo babo n’imiryango yabo ari 15% nk’uko iyo miryango ibitangaza.

Nyirangaruye Clementine


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo