Yashyizweho kuri 14 April, 2018 | 13:05

Kudaha agaciro ishyinguranyandiko bishyira hanze amabanga yubuyobozi

Bamwe mu bacuruzi bapfunyikira abaguzi mu mpapuro zanditseho ibyo bakunze kwita amballage .Ni impapuro akenshi usanga zanditseho,zikubiyemo amabanga atandukanye yo mu nzego zubuyobozi nk amabaruwa , amafishi y ibarura, fotokopi zimpamyabumenyi za kaminuza, imanza zaciwe ... Iyo urebye izo mpapuro abaturage bapfunyikirwamo ibyo baguze mu ma butiki bituma wibaza aho bazikura cyangwa se niba baba bazi agaciro k’izibyanditseho mbere yuko bazikoramo amballage .

Kabera w’imyaka 16 y amavuko atuye mu kagari ka Biryogo umurenge wa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Yiga mu mashuri yisumbuye .Mu minsi ishize yatunguwe no kubona rumwe mu mpapuro zigize dosiye y’urubanza rwa se na nyina aho ababyeyi be baburanaga imitungo byaje no kubaviramo gatandukana .Uru rupapuro Kabera akaba yararubonye barumupfunyikiyemo amandazi yari aguze muri butiki .Ni ibintu atabashije kwakira neza ngo kuko atiyumvishaga aho urwo rupapuro rwaturutse. N’amarira ajenga mu maso ati "nabaye nk’ukubiswe n’inkuba nkimara kurubona ."
 
Uyu musore utari uzi neza icyatumye atakibana n’ ababyeyi be bombi kubera ko nyina yagiye, avuga ko byamuteye agahinda gakomeye kuko icyari amabanga y’ababyeyi be ariyo asigaye yirirwa acuruzwamo amandazi.
 
Ubwo natemberaga mu murenge wa Gatsibo akarere ka Gatsibo mu ntara naho nahasanze umwana w’umukobwa afite ikirundo cy’impapuro ari gukora za amballage.Byanyibukije ikiganiro nagiranye na Kabera .Nibwo natangiye kureba kuri izo mpapuro uyu mukobwa yanga ko nzirebamo ,kandi zari ahagaragara. Urwo nabashije kubona ku ikubitiro nasanze ari ibaruwa umwe mu bakozi b’umurenge wa Gatsibo yandikiye ubuyobozi bw’umurenge atanga ibisobanuro ku ibaruwa yari yandikiwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge.
Muri izo mpapuro zakorwagamo amballage harimo amafishi akoreshwa n’ inzego za Leta mu kubarura abana batiga .Byatumye ngira amatsiko y’ ahantu izi mpapuro zituruka .Abo nabashije kubaza bambwiye ko izo mpapuro zigurwa kandi ngo zigurishwa n abakozi bo muri izo nzego ziba zaturutsemo cyane cyane abakozi b’ isuku .
 
Bagura batitaye kubyanditseho
 
Bamwe mu bakoresha izi mpapuro baba abazikoramo ibikoresho byo gupfunyikira abakiliya cyangwa se abazikoresha nka amballage benshi bavuga ko bapfa kuzikoresha batitaye kubiba byanditseho.Umwe mu bacuruzi bo muri Gatsibo agira ati "gupfunyikira umuntu muri amballage ya kaki biragorana kuko abaturage benshi banga kuzishyura kandi ziba zaduhenze." Umwe muri aba bacuruzi ati"hari n’ababigize business bazikora nyinshi bakazitugemurira tukazirangura zikoze natwe tukabasha kuzipfunyikiramo abakiliya bacu kandi birabashimisha iyo umuntu umupfunyikiye utamwishyuje amballage ."
 
Ku birebana n isuku yabyo dore ko zimwe muri izo mpapuro ziba zanduye kuko ziba zaranyuze mu ntoki z’abantu benshi ndetse nyinshi muri zo ziba zanditseho n’ikaramu cyangwa imashini bityo ugasanga umuti w’ ikaramu wivanze n’ibiribwa byapfunyitswemo, bamwe mu baturage bavuga ko batajya batekereza ku ngaruka zabyo ndetse rimwe na rimwe bakagusubiza bisekera ubona basa naho ntacyo bibabwiye . 

Ishyinguranyandiko ntirirahabwa agaciro karyo mu Rwanda

Bamwe mu mpuguke mu birebana n ishyinguranyandiko bavuga ko kugeza ubu uburyo inyandiko zibikwa cyangwa zicungwa mu bigo bimwe na bimwe ndetse n inzego za Leta ari ibintu bibabaje .Mbarubukeye Thierry ni umwe mu baminuje mu birebana n ’ishyinguranyandiko (archives) .Agira ati "Mu Rwanda hari ikibazo gikomeye cyo guha agaciro ishyinguranyandiko riboneye, bikanakubitiraho ko abize uburyo rikorwa turi bake mu gihugu."

Naho Madamu Ndejuru Rosalie nawe w impuguke mu ishyinguranyandiko mu kigo gishinzwe ishyinguranyandiko na serivisi z inkoranyabitabo (RALSA ) avuga ko bibabaje kuba mu Rwanda ibintu nk’ibi bigikorwa .Agira ati "birababaje kubyumva kandi ukabyumva byarasakaye." Gusa Madamu Ndejuru ku rundi ruhande avuga ko kubishyira ahagaragara ari byiza kuko bituma inzego zibishinzwe zikanguka.Ngo ahanini biterwa n’uburangare bw’abakozi bashinzwe izo nyandiko, ndeste n’abayobozi bamwe badaha agaciro ibyo kubika inyandiko kugeza ubwo zigaragaye zandagaye ku karubanda .

Umuyobozi ushinzwe kugenzura , guteza imbere no kumenyekanisha inyandiko muri Minisiteri y’ umuco na Siporo Madamu Uwineza Marie Claude avuga ko mbere abakozi bashinzwe inshyinguranyandiko bari bake ariko ubu ngo hari impinduka zabaye .Agira ati "Wasangaga mu turere nta mukozi ushinzwe gucunga inyandiko. N’uwo mwanya wasangaga ku mbonerahamwe y’imirimo utariho ariko uko twagiye dukora igenzura tukagaragaza ibibazo biriho bijyanye no gucunga inyandiko bitewe nuko nta mukozi uzishinzwe, byagiye byumvikana ubu mu turere hafi 21 tumaze kugira uwo mukozi .

Amategeko ahana abatita ku mabanga ari mu nyandiko

Umunyamategeko Ibambe Jean Paul we avuga ko kwandarika amabanga y akazi ari icyaha gihanirwa n amategeko ndetse ngo igitabo cy’amategeko ahana y u Rwanda kirabigaragaza mu ngingo ya 283 , aho ivuga ko umuntu wese umena ibanga kandi ashinzwe kuribika , ku mpamvu z’akazi , z’umwuga cyangwa z’ idini ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’ u Rwanda kuva ku kuri miliyoni imwe (1,000,000Frws) kugeza kuri miliyoni zirindwi (7,000,000Frws ) cyangwa kimwe gusa muri biyo bihano .

Ibambe avuga ko kwandarika impapuro cyane cyane izikubiyemo amabanga y’abantu bifatwa nko kumena ibanga ry’akazi.Ubikora rero ngo akwiye gukurikiranwa agashyikirizwa ubutabera cyane ko ari ibintu nawe abona ko bimaze gufata indi ntera mu banyarwanda kugeza nubwo bamwe babifata nk’aho ntacyo bitwaye .

Umuhire Valentin


Tanga igitekerezo

Ibitekerezo