Yashyizweho kuri 14 March, 2018 | 20:25

Komisiyo y’amatora yasobanuye ibigize itegeko rishya ry’amatora y’abadepite

Ku wa 13 Gashyantare 2018 nibwo abadepite batoye itegeko rishya rigenga amatora rizanakoreshwa bwa mbere mu matora y’abadepite ateganyijwe ku wa 03 Nzeri 2018. Komisiyo y’amatora yasobanuye bimwe mubigize iri tegeko.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora, Charles Munyaneza avuga ko n’ubwo iri tegeko ari rishya ngo muri rusange abafite imiziro ibabuza gutora nibo n’ubundi batazatora.

Munyaneza yasobanuye ko ibyahinduwe ku bigendanye n’abemerewe gutora no gutorwa ahanini hagendewe ku miziro bafite irimo abakoze ibyaha bya jenosode.
Yagize ati “Itegeko rishya ririho gusa rirabisonura rikavuga abo bantu, rikavuga ko buri mwaka komisiyo y’amatora izajya ibona urutonde rw’abo bantu bakoze ibyo byaha bitandukanye bijyanye na jenoside. Abari mu bateguye, abakanguriye abanyarwanda kubikora, abari abayobozi icyo gihe, abo n’ubundi ntabwo bemerewe ariko abantu bakoze ibyaha bisanzwe ubundi bidashyirwa mu rwego rw’icyaha cya jenoside abo bo n’ubundi bazatora nk’uko byari bisanzwe. Nta mibare y’abatora izagabanuka kubera wenda iri vugururwa ry’itegeko rihari”

Nk’uko urubuga http://www.africanpeoplesvoice.com rubivuga, Munyaneza akomeza avuga ko muri iki gihe imirimo yo kwitegura amatora komisiyo iyigeze kure ndetse ngo batangiye kwigisha abaturage kumenya inshingano zabo n’uruhare bagomba kugira mu kubaka igihugu cyabo bihitiramo abayobozi. Ati “Twatangiye kwigisha abaturage inshingano zabo, uruhare bagomba kugira mu matora, mu nyigisho z’uburere mbonera gihugu twarabitangiye kubiganiro nka komisiyo y’igihugu y’amatora […] twatangiye gutekereza ku mabwiriza yihariye azayobora amatora, ubu turi mu gikorwa mu minsi ya vuba turatwara lisiti y’itora yacu isanzwe mu midugudu kugira ngo abanyarwanda bongere barebe ko bari kuri lisiti y’itora, urubyiruko rushya rugejeje igihe cyo gutora rujye kuri lisiti y’itora abavaho baveho, abimuka bimuke”

Komisiyo y’amatora ivuga ko izatangira kwakira kandidatire z’abifuza kuba abadepite baba abatanzwe n’amashyaka n’imitwe ya politiki ndetse n’abiyamamaza ku giti cyabo guhera ku wa 12 Nyakanga kugera ku wa 25 Nyakanga 2018.

Kwiyamamaza bizatangira ku wa 13 Kanama 2018 kugeza ku wa 1 Nzeri 2018.

Umuhoza Nadine


Tanga igitecyerezo

Who are you?