Yashyizweho kuri 8 November, 2016 | 07:58

Kiziguro: Babuze imbuto y’ ibigori ya RAB, bahinga isanzwe

Benshi mu bahinzi bo mu Murenge wa Kiziguro, mu Karere ka Gatsibo barataka kutagezwaho imbuto y’ ibigori ituruka mu Kigo cy’Igihugu cy’ Ubuhinzi (RAB), bigatuma bamwe bahita kwigurira ku isoko imbuto zisanzwe zidatanga umusaruro utubutse. Ubuyobozi bw’Umurege buvuga ko ikibazo gituruka muri RAB idafite imbuto ihagije ariko RAB irabihakana ikavuga ko imbuto ihari ihagije.

Ubwo Pax Press, umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, yasuraga abaturage bo mu Kagari ka Mbogo , umurenge wa Kiziguro, akarere ka Gatsibo m’Ukwakira 2016, abahinzi bavuze ko bagitegereje imbuto y’ ibigori nk’ igihingwa cyatoranyijwe muri iki gihembwe cy’ ihinga cya mbere cy’ umwaka wa 2017.Nyamara igihe cyo kubiba imbuto kikaba kirimo kubacika. Sebazungu Emmanuel, utuye mu Mudugudu wa Nyakabungo mu Kagari ka Mbogo, yagize ati “Narambiwe gutegereza imbuto y’indobanure mpitamo kwigurira ibigori bisanzwe ku isoko aho kugira ngo igihe cyo gutera kizandangirane ngo ntegereje imbuto izava kwa rwiyemezamirimo ugomba kuyitugezaho witwa Rwibasira.”
Sebazungu avuga ko azi neza ko imbuto yateye itazamuha umusaruro mwiza ariko ko nta kundi yari kubigira, akanongeraho ko n’ ifumbire ihenze ku buryo abenshi batabasha kuyigura mu gihe nk’iki cyo kubiba imbuto, agasaba ko bajya bahabwa ifumbire ku mwenda bakishyura bamaze gusarura.

Uwizeye Vincent avuga ko amaze kujya kwa Rwibasira inshuro eshatu asanga nta mbuto nta n’ ifumbire bihari, akongeraho ko kuba bagomba kujya mu Kagari ka Rubona gufatayo imbuto bibagora kuko ari kure kandi bahora basiragirayo. Rwibasira uyu niwe ufite isoko ryo gutanga ifumbire n’imbuto. Ati“Rwiyemezamirimo yazanye imbuto nkeya ifatwa n’ abantu bake none twe turacyategereje. Yatuzanyeho amanyanga aduha igice cy’imbuto twari twatumije none koperative yacu y’abantu 20 yahinze igice cy’umurima, ikindi kirasigara.”

Iki kibazo kigarukwaho n’abaturage benshi banavuga ko Rwiyemezamirimo atanakiboneka ndetse ntiyitabe na telefoni ngendanwa ye.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro, Hategekimana Achille Samson, yemeza ko abaturage batinze kubona imbuto kuko ba rwiyemezamirimo na bo basanze RAB ifite imbuto idahagije.Yagize ati “RAB yatinze kuzana imbuto n’ aho iziye iza ari nkeya ihabwa abishyuye mbere. Turimo gufasha baturage kwibumbira mu makoperative bakajya bizigamira ku musaruro maze bagatumiza imbuto n’ifumbire hakiri kare.

Umuyobozi wa gahunda yo gutanga imbuto muri RAB, Ngerero Gervais avuga ko imbuto y’ibigori yabonetse kera ahubwo ba rwiyemezamirimo bakayishyira abahinzi bishyuye mbere kuko batinya ibihombo mu gihe imbuto yasigara mu bubiko.Yagize ati “Icyo kibazo sinari nkizi ariko ngiye kubaza rwiyemezamirimo. Abahinzi bakwiye kujya batumiza imbuto kare kuko ba rwiyemezamirimo batubwiye ko bahomba iyo batwaye imbuto ntizibone abazigura. Imbuto zirahari kandi numvise ko zanasagutse mu Murenge wa Rwimbogo muri Gatsibo. Ab’i Kiziguro banajya Rwimbogo bakayigurayo ubu.
Ngerero avuga ko hari amoko menshi y’imbuto y’ibigori kandi ibiciro byayo biri hagati y’amafaranga 290 na 520 ku kiro. Ku kibazo cy’ifumbire, umukozi ushinzwe ifumbire muri RAB, Gatari Egide avuga ko ifumbire yari nkeya ariko haje indi mu byumweru bibiri bishize, ubu irimo kugezwa ku bahinzi.“Nta kibazo cy’ifumbire kigihari kuko yabonetse ihagije. Ubu tuvugana ndi mu Karere ka Gatsibo ndeba uko ifumbire ikwirakwizwa mu bahinzi.” Ibi yabivuze ku wa 21 Ukwakira.

Mu gihe Intara y’Iburasirazuba yatakaga amapfa mu minsi yashize, hatagize igikorwa ngo imbuto ijye igezwa ku bahinzi ku gihe, umusaruro warumba cyane kubera izuba nk’uko bamwe mu bahatuye babitangaza.

Mugabo Jean d’Amour


Tanga igitecyerezo

Who are you?