Yashyizweho kuri 6 February, 2017 | 16:17

Kivuye: Ntibemeranywa na zimwe mu ngingo nshya ziri mu itegeko ry’umuryango

Abaturage bo mu murenge wa Kivuye biganjemo abagabo baravuga ko bahangayikishijwe n’ itegeko rishya ry’ umuryango n’ abantu , riherutse kuvugururwa rigatangazwa mu igazeti ya Leta mu kwezi kwa Nzeli 2016. Aba bavuga ko mu kuvugurura iri tegeko hari ingingo zimwe na zimwe zidasobanutse neza, kuri bo ngo basanga izo ngingo zambura abagabo ububasha basanganywe bwo kuba abatware b’ ingo, ibintu ngo binyuranije n’ umuco nyarwanda.

Bicaye mu gacaca , ahasanzwe hakorerwa inama zihuza abaturage n’ abayobozi, abagabo n’ abagore bo mu murenge wa Kivuye , mu karere ka Burera , Intara y’Amajyaruguru, hamwe n’ abayobozi babo, abanyamakuru ndetse n’impuguke mu by’ amategeko baraganira ku itegeko rishya ry’ umuryango n’ abantu. Ni ibiganiro bitegurwa n’ umuryango nyarwanda w’ abanyamakuru baharanira amahoro PAXPRESS k’ ubufatanye n’ umuryango nyarwanda uharanira iterambere ry’ abagore RWANDA WOMEN NETWORK usanzwe unakorera muri uwo murenge muri gahunda zo kurwanya ihohoterwa.

Baravuga ku ngingo nshya zashyizwe muri iryo tegeko ubwo ryavugururwaga mu mwaka ushize wa 2016 .Ingingo ya 209 niyo isa n’iteje impaka z’urudaca muri iki kiganiro.Iyo igaragaza ubuyobozi bw’ urugo igira iti “Abashyingiranywe bafatanya ubuyobozi bw’ urugo rwabo harimo kurwitaho kugira ngo rugwize umuco mwiza n’ ibirutunga no kurwubaka rugakomera. Umwe mu bashyingiranywe yiharira iyo nshingano iyo undi adashobora kuyikora .Iyo batabyumvikanyeho byemezwa n’ inzego zibifitiye ububasha “.Iyi ngingo ije ikuraho iyari mu itegeko rya kera yavugaga ko umugabo ari we mutware w’ urugo. Abagabo bamwe ndetse n’abagore ba Kivuye ntibabyumva kimwe .

Mu mvugo ishimitse isa n’ igaragaramo uburakari , Dukundane Pascal umuturage wa Kivuye agira ati “ntabwo mu rugo hashobora kubaho abatware babiri mu rugo , hagomba kubaho umuyobozi n’ umwungirije , kuko ntaho abayobozi babiri bayoborera mu rugo rumwe ngo bishoboke.” Yunga murya Karegeya Inosenti nawe ugira ati “nubwo ari itegeko bwose nanjye mu rugo rwanjye mba ndi Perezida kandi nta gihugu na kimwe nigeze numva gifite abaperezida babiri.” Akomeza agira ati “ nta mpamvu nimwe mbona yatuma umugore wanjye mba perezida nawe akaba perezida mu rugo rwanjye ahubwo agomba kunyunganira nkajya ntanga ibitekerezo bivuye mu mutwe wanjye tukabiganiraho ariko nkaguma ndi umuyobozi w’ urugo “.

Imyumvire itandukanye

Uhagarariye urubyiruko muri uyu murenge we asanga niba itegeko riteye gutyo , bagombye no gutekereza uko abakobwa bajya basaba abahungu , nabo bakabakwa kandi bakabubakira aho bazaba nkuko bigenda ku basore . Abandi nabo bati " biramutse bigenze gutyo hajyaho uburyo bwo gusaranganya n’ imirimo imwe n’ imwe nko kurara amarondo n’ indi mirimo isa niharirwa abagabo gusa".

Ku ruhande rw’ abagore , hari abasanga ko kuba iri tegeko ryaravuguruwe , rigaha ububasha bungana umugabo n’umugore mu birebana n’ubuyobozi bw’ urugo , bizarushaho gushimangira ubwuzuzanye mu rugo , kuko bizarinda umwe mu bagize urugo kudasesagura umutungo cyangwa kwigira ikirenga mu ifatwa ry’ ibyemezo bireba urugo.Harakandi Vestina ni umugore w’ imyaka 42 y’ amavuko.Ati “…ntabwo kuvuga ko mwembi muri abayobozi b’ urugo urahita wambara ingutiya. Icyo bishatse kuvuga ni ukuvuga ngo niba mwembi muri abatware fata ya nka uyijyane kuyigurisha twabyumvikanyeho,icyo ugura tubyumvikaneho , asaguka twumvikane uburyo bwo kuyacunga. “ Harakandi akomeza asaba abagabo kumva ko kuba umutware w’ urugo atari ukwiremereza ahubwo ko ari ukwihesha agaciro haba mu rugo no hanze yarwo.

Ingingo nshya ntizizwi

Ku rundi ruhande ariko hari abagore batariyumvisha ko bashobora kugira ububasha bungana n’ ubw’abagabo babo mu kuyobora urugo.Bamwe bavuga ko ibyo byaba ari ukwica umuco nkana , abandi bakavuga ko iri tegeko rishaka kuvuguruza itegeko ry’ Imana. Aha ariko Minisitiri ufite umuryango mu nshingano ze Madame Nyirasafari Esperance avuga ko u Rwanda ari igihugu kiyobowe hadashingiwe ku idini runaka , bityo ko amategeko y’ igihugu atagomba kugereranywa n’ amategeko y’ idini.

Umunyamategeko Esron Hakizimana wasobanuriraga abaturage iby’iri tegeko we avuga ko mbere y’ uko itegeko rihinduka ryatezaga ibibazo mu muryango kuko mu ngingo ya 206 ryahaga umugabo uburenganzira bwo kuba umutware w’ urugo.Ibi rero ngo byatumaga abagabo bapyinagaza abagore n’ abana , bityo ihohoterwa rigashinga imizi mu rugo. Gusa uyu munyamategeko avuga ko hari igihe bishoboka ko umwe mu bashakanye yakwiharira izo nshingano zo kuyobora urugo bitewe n’ uburwayi bw’ umwe muri bo cyangwa yitabye Imana , ariko kandi na none ngo igihe abashakanye bananiwe kumvikana kuri ubwo bubasha itegeko riteganya uburyo n’inzego zakwiyambazwa kugira ngo icyo kibazo gikemuke.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Kivuye Nteziryayo Anastase avuga ko hakiri ikibazo mu myumvire y’ abaturage kuri tegeko kuko bamwe bumva ko ryaje rigamije kwambura abagabo ububasha bafite mu rugo.Gusa kuri we asanga ibiganiro nk’ibi birushijeho kwiyongera , byafasha abaturage gusobanukirwa n’ ibyo batumva neza cyane ko unasanga abenshi ari n’abatazi ko itegeko ryavuguruwe.

Asaba inzego zitandukanye cyane cyane imiryango itari iya Leta gufasha inzego z’ ibanze mu gusobanurira abaturage ibikubiye muri iri tegeko , kuko inzego z’ ibanze ubwazo zitihagije muri icyo gikorwa.

Umuhire Valentin


Tanga igitecyerezo

Who are you?