Yashyizweho kuri 5 July, 2018 | 08:14

Kirehe: Kutamenya gukoresha ikoranabuhanga bibatinza kwiyimura kuri lisiti y’ itora

Tariki ya 2, 3 n’ iya 4 Nzeri 2018 hateganijwe amatora y’ abadepite. Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Kirehe mu karere ka Kirehe, baravuga ko batazi gukoresha ikoranabuhanga mu kwiyimura kuri lisiti y’ itora. Bafite impungenge zo ko bashobora kutazatora.

Mu gihe hasigaye amezi abiri ngo amatora y’ abadepite abe mu Rwanda, bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Kirehe mu karere ka Kirehe ntibasobanukiwe no gukoresha ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa cyangwa Interineti biyimura ku malisite y’ itora yaho bimukiye.

Ngiruwonsanga Simeon w’imyaka18 y’amavuko, avuga ko yaje gukora akazi ko mu rugo aturutse mu karere ka Muhanga. Yemeza ko atazi uburyo bwo kwiyimura kuri lisiti y’ itora akoresheje ikoranabuhanga, ati” Njyewe nibarurije i Muhanga, ariko byabaye ngombwa ko nza gukora muri Kirehe. Ubu se nzajya gutorera iwacu ko nibyo bavuga byo kwiyimura ntabizi? Ibyo rwose bikorwa n’ abize njye sinzi uko bigenda”.

Kuri Nyirarukundo Beatrice, nawe imvugo ni imwe nka mugenzi we Ngiruwonsanga, ati ”Njyewe naturutse mu karere ka Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru. Kubera kutagira telefoni, sinabona uko niyimura. Niba nzatora simbizi kuko sinasubira gutorera mu murenge wa Nemba kuko niho nibarurije”.
Aba bimukira bakomeza bavuga ko bakeneye uwabahugura nkuko benshi mu Banyarwanda bazi gukoresha Mobile Money no kohereza ubutumwa bugufi (SMS)

Ikibazo cya rezo (network)

Abafite telefone bavuga ko bahura n’ikibazo cy’imiyoboro idafata rezo (network) igenda icikagurika, bityo bikaba imbogamizi zikomeye zo kutiyimura ku malisiti y’ itora. Muhoza Théogène ni umusore w’ imyaka 25. Atuye mu mudugudu wa Kirehe, akagari ka Kirehe, Umurenge wa Kirehe. Agira ati” Ino muri aka gace, kwiyimura hakoreshejwe ikoranabuhanga biragoye. Interineti ni nkeya kandi n’ iyo ibonetse rimwe na rimwe iracikagurika. Niyo mpamvu bikigoranye kwiyimura”.

Ku ruhande rw’ ubuyobozi bw’ umurenge wa Kirehe, Umunyamabanga nshingwabikorwa wawo Bihoyiki Léonard avuga ko hari uburyo bwo gufasha abaturage bavuye mu bindi bice by’ igihugu mu buryo bwo kwiyimura. Agira ati ” Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, komisiyo y’ igihugu y’ amatora (NEC) yateganyije uko abo baturage bafashwa. Hari abakorerabushake mu midugudu bashinzwe gufasha abo bantu bakabafasha kwiyimura kuri lisiti y’ itora. Ikibazo ni uko hari abatazi ko abo bantu bahari. Kubafasha rero ni uko tugiye kongera ubukangurambaga mu mugoroba w’ ababyeyi, mu muganda, mu "masibo yabo" (ingo 15) no mu nama kugira ngo abaturage barusheho gusobanukirwa uko kwiyimura bikorwa”. Uyu muyobozi akomeza avuga ko kandi abadafite telefoni bazajya babashishikariza kwegera abakorerabushake ba komisiyo y’igihugu y’ amatora.

Komisiyo y’ igihugu y’ amatora (NEC) igaragaza uburyo bwo gutora hakoreshejwe ikoranabuhanga ku rubuga rwayo. Gukoresha Interineti ni ukubanza ukayifungura, ukandika ahabugenewe ijambo www.nec.rw, ugakanda ahanditse ijambo change voting site, hanyuma ukandika nimero yawe y’indangamuntu n’ itariki y’ amavuko ahabugenewe warangiza ugahitamo akarere, umurenge, akagari, umudugudu by’ aho ushaka kwimukiramo hanyuma ugakanda ahanditse transfer.

Ku bakoresha itumanaho rya MTN na AIRTEL bajya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo kwimuka ugasiga akanya ugakurikizaho nomero y’ indangamuntu yawe, siga akanya wandike itariki yawe y’amavuko (mu mibare gusa), usige akanya wandike akarere wimukiyemo, usige akanya wandike umurenge wimukiyemo, usige akanya, wandike akagari wimukiyemo usige akanya wandike umudugudu wimukiyemo hanyuma ukohereza kuri 7505.

Amatora y’ abadepite azaba mu kwezi kwa Nzeri 2018. Umutwe w’abadepite ugizwe n’imyanya 80 harimo 53 ihatanirwa binyuze mu mashyaka, 24 yagenewe abagore, 2 y’urubyiruko ndetse 1 wagenewe abafite ubumuga.

Munyaneza Emmanuel


Tanga igitecyerezo

Who are you?