Yashyizweho kuri 11 August, 2017 | 08:15

Kigali: Gukoresha ikoranabuhanga biyimura byatumye abenshi bibura ku malisite y’ itora

Kutabona ubutumwa bugufi, kwiyimura ntibikunde no kutagira telephone kuri bamwe ni bimwe mu byagarutsweho n’ abanyarwanda batandukanye bo mujyi wa Kigali kubera kwibura ku malisite y’ itora. Ni nyuma y’ uko komisiyo y’ igihugu y’ amatora yari yatangaje ko umuntu ashobora kwiyimura agatorera aho atuye kabone n’ ubwo yaba atahavuka.

Ku itariki ya 4 kanama wari umunsi wo kwitorera umukuru w’ igihugu. Abaturage bo mu mujyi wa Kigali bagarutse ku kibazo cyo kwibura ku malisiti y’ itora yaho bari barihinduriye kuzatorera. Abenshi batibonye ,bagarutse ku kibazo cy’ ikoranabuhanga no kutagira telefone. Uyu witwa Nsanzamahoro claude uvuka mu karere ka Gakenke mu murenge wa Gashenyi akaba akorera ubucuruzi mu mujyi wa Kigali, kuri site y’ itora y’ ishuri ry’ ubumenyingiro rya Muhazi( Ecole Technique de Muhazi ) yatangaje ko azi neza ko yiyimuye kuri lisiti y’ itora akoresheje telefone bijyanye n’ amabwiriza komisiyo y’ amatora yari yatanze ajyanye no kwiyimura. Yagize ati” mu by’ ukuri nariyimuye hashize amezi 8, ndetse n, ubutumwa bugufi narabibonye.

Ariko natunguwe ni uko nageze kuri site abakorerabushake bakambwira ko ntemerewe gutora kandi nzi neza ko niyimuye”. Ingabire Florent nawe wiga muri kaminuza y’ u Rwanda uvuka mu karere ka Nyagatare mu Murenge wa Mukama yagaragaje imbogamizi yahuye nazo ubwo yiyimuraga ntibikunde hanyuma gutora bikamubera imbogamizi. Ati” njyewe habura amezi atanu ngo amatora agere nagerageje kwiyimura ngo nzatorere i Kigali biranga. Nahise nshika intege kuko sinari kujya iwacu i Nyagatare kuko sinari kubona 3500 frs ngo ngiye kwiyandikisha kuri lisiti y’ itora cyangwa ngo ngiye gutora. Ubwo rero urumva ko byatubereye ikibazo gikomeye

Abenshi ngo ntibabisobanukiwe

Ku biro by’itora bitandukanye naho hagaragaraga bamwe mu babuze amahirwe yo kwitorera Umukuru w’igihugu kubera kudasobanukirwa n’ ibijyanye no kwiyimura. Mukamurigo Mariya, ni umukecuru wazindutse kare ajya gutorera ku biro by’itora biri mu mudugudu wa Nyagatare ya mbere, akagari ka Nyagatare, umurenge wa Nyagatare wo mu karere ka Nyagatare. Yageze ku biro by’itora yangirwa gutora kuko atarari ku rutonde, kuko yari agiye gutorera aho atibarurije kandi akaba atarigeze aniyimura ngo ajye ku rutonde rw’abazatorera aho.

Mukamurigo yavuze ko atigeze asobanukirwa ko yagombaga kwiyimura kuko ubusanzwe atari aha yibarurije, kandi ngo n’uburyo bwo kwiyimura ntiyari abusobanukiwe, bigakubitiraho ko yumvise bavuga ko ufite indangamuntu azatora n’iyo atagira ikarita y’itora, we akagirango n’iyo waba utari ku rutonde wakwemererwa gutora. Yagize ati” njyewe ibyo kwiyimura simbizi, nari nzi ko yenda najya ku mugereka”. Yanakomeje avuga ko niyo abimenya atari kubisobanukirwa dore ko nta na telefone afite.

Nubwo iki kibazo cyabaye abanyarwanda bakibura ku malisit y’ itora kandi bariyimuye bakoresheje telefone ku mirongo ya tigo, airtel na MTN, itangazamakuru ryagerageje gukora akazi karyo, komisiyo y’ igihugu y’ amatora yorohereza abafite indangamuntu gutorera aho baherereye.

Aba baturage bemeje ko kwiyimura hakoreshejwe telefone bohereza ubutumwa bugufi atari uburyo burambye bwakoreshwa no mu yandi matora. Baravuga ko ahubwo komisiyo yabashakira ubundi buryo bakoresha buboneye buri munyarwanda.

Munyaneza Emmanuel


Tanga igitecyerezo

Who are you?