Yashyizweho kuri 1 June, 2016 | 15:18

Kabarondo : Ubwo « ijuru ryagwaga » muri jenoside

Muri jenoside, ijuru ryagwiriye kiliziya ya Kabarondo ariko ntiyasenyuka, kuko n’ubu padiri aracyasomera abakirisitu misa. Amabuye yari ahanganye n’imipanga n’imbunda yarashyize aba nka wa mukatuzi wa Dawudi wishe Goriati. Padiri Oreste Incimatata ari mu basagutse, babara inkuru ya Tito Barahira na Octavien Ngenzi mu rukiko nshinjabyaha rw’i Paris mu Bufaransa, nk’uko bitangazwa na JusticeInfo.

Ku wa gatatu, 13 Mata 1994. Kimwe n’abakirisitu n’abandi bantu batandukanye bari bahungiye kuri kiliziya ya Kabarondo yari abereye padiri mukuru, Padiri Oreste Incimatata na we yumvaga nta watinyuka ngo yicire abantu mu nzu y’Imana. Nk’uko byari byaragenze igihe cyose abatutsi bicwaga nka 1959 cyangwa 1973. Nyamara uyu munsi wabereye benshi uwo kutongera kubona izuba rirenga, na we wamubereye uwo kumirwa no kubabara.

Nyuma y’imyaka 22, ifoto y’uriya munsi w’icuraburindi iracyari nshya mu bwonko bwe. « Abana bacyonka ba nyina kandi bapfuye », « za gerenade zigwa nk’imvura ziturutse mu gisenge », « imiborogo y’inkomere n’abagisamba », « abarusimbutse by’agateganyo bajonjorwamo abahutu… » Kuri uyu munsi kandi, uwitwa Rutagungira Yohani Damaseni wacitse ku icumu, na we yibuka nyina « bamukubita impiri akitura imbere y’umuryango wa kiliziya ». Aranibuka kandi umukecuru wari ufite igitabo kimeze nka bibiliya mu ntoki atakambira Barahira ati « ntimunyice ndi umuhutu !». « Barahira amutera ijanja agwa yubitse inda, interahamwe imukubita impiri ku mutwe, arapfa ».

Indege ya perezida Habyarimana yaraye iguye, ni bwo impunzi za mbere zatangiye kugera kuri paruwasi ya Kabarondo. Taliki ya 8 bari 50 ; ku ya 9 bari 100, bigera kuri 12 bagera ku 3500. Muri aya matariki, hirya no hino icumu ryarahogaga, abatutsi bashize. No muri segiteri zihana imbibi n’iya Kabarondo nka « Bisenga, Rubira ubwicanyi bwari bwatangiye ».

Hiciwe abarenga 2000

Hafi aho mu murenge wa Cyinzovu, iwabo wa Barahira, abantu baracyari bamwe banze kwicana. Afite icyizere. Nyuma yo kwemerwa na burugumesitiri Ngenzi, taliki ya 8 ajya kuri diyosezi gushakira impunzi ibizitunga. Nyamara, ku kiliziya impunzi zifite ubwoba. Baravuga ibibera hirya no hino : « abatutsi barahigishwa uruhindu, harakoreshwa imbwa mu kubavumbura ». Mu nkengero za kiliziya, impunzi zitangira gukora amarondo.

Taliki ya 11, abayobozi benshi bari kumwe na burugumesitiri bemeza ko « badashyigikiye abicanyi ». Nyamara uwo mugoroba, inkuru itangira gukwira ko Ngenzi yabujije amarondo. Padiri agira ati « kuri jye ni wo munsi ibintu byose byahindutse ». Akomeza agira ati « mu Rwanda, abantu ntibashobora kwica abandi batabitegetswe. Niba abantu barishe, ni uko babishishikarijwe ».
Ni uko jenoside yageze i Kabarondo taliki ya 13 Mata. « Wari umunsi uteye ubwoba ». « Mu kiliziya, hari abantu bari bagisinziriye. Mu gitondo cya kare, bakora gake isuku, saa moya haba misa. Konseye umwe (ndlr witwa Rwasamirera) aza kumbwira ko impunzi zigomba kujya mu nama yo kwirinda ». Iyi nama yagombaga kubera ku isoko.

Mu kanya gato cyane, abagabo bari bagiye muri iyo nama bagaruka biruka bavuza induru. « Byari umutego, kuko barimo kubarasa. Byatangiye saa mbiri ». Ubu bwicanyi bwamaze umunsi wose, hagenda habaho ibitero bitandukanye.« Twari dufite gusa amabuye n’amatafari yagombaga gukoreshwa mu kwagura kiliziya. Ibitero byaturukaga impande zose » nk’uko bivugwa n’uyu « padiri wahindutse umugaba w’ingabo », akubita hirya hino avugana n’impunzi uko zirwanaho, ashakira ubwihisho abagore n’abana.

Ahagana saa ine, abona imodoka ya burugumesitiri iragarutse. “Ni bwo abajandarume bazaga n’imbunda, batangira kurasa abantu”. Nyamara ngo abantu bakomeje guhanyanyaza birwanaho, nta ntwaro ariko ari benshi. Ni bwo « batangira gukoresha ibisasu byo mu bwoko bwa roketi ».Ahagana saa kumi n’imwe, imiryango ya kiliziya barayimena. Interahamwe zirinjira zirasahura, zirahorahoza impunzi z’abatutsi bakoresha intwaro za gakondo ». Uwo munsi « hiciwe abantu barenga 2000 ».

Iryo joro ni bwo uyu mupadiri yashoboye guhunga agenda aha interahamwe zitandukanye amafaranga, kuri za bariyeri. Ubwo urukiko rwamubazaga niba Ngenzi na we yarashoboraga guhunga. Uyu mupadiri ati « oyaa, ntiyari umututsi !»

Sehene Ruvugiro


Tanga igitecyerezo

Who are you?