Yashyizweho kuri 17 February, 2017 | 14:52

Izamuka ry’ ibiciro by’ ibiribwa mu karere riteye impungenge

Ikibazo cy’ibura ry’ibiryo gihangayikishije akarere. Raporo y’ ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku biribwa FAO irabigaragaza. No mu Rwanda iri bura ry’ibiribwa riragaragara hamwe na hamwe.

Raporo yashyizwe ahagaragara n’ ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku biribwa FAO muri uku kwezi kwa Gashyantare 2017 iragaragaza ko bimwe mu bihugu by’ Afurika y’ iburasirazuba byibasiwe cyane n’ ibura ry’ ibiribwa ryatumye ibiciro by’ ibiribwa cyane cyane ibinyampeke n’ ibinyamisogwe bizamura igiciro ku buryo buhanitse cyane .Ibihugu bivugwamo ikibazo gikomeye ni Kenya, Somalia, Tanzania , sudani y’ Amajyepfo na Uganda .Nkuko iyi raporo ibivuga ihindagurika ry’ ibihe n’ umuyaga wa El Nino ni bimwe mu byatumye ibihe bihinduka , amapfa arushaho kwiyongera muri aka karere kubera ko imvura yabuze niyaguye ikagwa idahagije mu duce dutandukanye tw’ ibyo bihugu.

Ibi rero ngo byatumye ibiciro bizamuka ku buryo nk’ igiciro cy’ ibigori n’ amasaka cyazamutse cyane . Arusha muri Tanzania ngo igiciro cy’ ibigori cyikubye inshuro 2 guhera mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2016. Muri Sudani y’ amajyepfo cyikuba inshuro enye , Kenya cyiyongeraho 30% naho muri Uganda igiciro cy’ ibigori cyazamutseho hafi 75%. Mu gihe ibishyimbo byo byazamutse kuri 40%.

Ingaruka zirareba n’ abanyarwanda

Iri zamuka rikomeye ry’ ibiciro by’ ibiribwa mu bihugu by’ Afurika y’ Iburasirazuba byanga bikunda rizagira ingaruka no ku banyarwanda ndetse hari abavuga ko zamaze no kwigaragaza aho ibihingwa bimwe na bimwe ibiciro byabyo byazamutse cyane ku masoko, aha hakavugwa nk’ ibishyimbo, ibirayi n’ ibitoki ndetse n’ umuceri akenshi byanaturukaga muri bimwe muri ibi bihugu bivugwamo amapfa.
Mu byumweru bitatu bishize ubwo PAX PRESS yasuraga abaturage bo mu karere ka Gatsibo bari bafashe ingamba zo gukumira icuruzwa ry’ umusaruro w’ ibishyimbo mu buryo butazwi ndetse banashishikariza abaturage guhunika mu rwego rwo guhangana n’ ibihe biri imbere bishobora kuzabaho nk’ uko abashinzwe gukurikiran imihindagurikire y’ ikirere babivuga. Icyo gihe igiciro cy’ ibishyimbo muri Gatsibo cyari kuri 370Frw ku kilo ariko nyuma y’ ibyumweru bitatu ikilo kimwe cy’ ibishyimbo cyageze ku mafaranga 600 muri ako karere bigaragaza uburyo kizamuka umunsi ku wundi.

Ikilo cy’ ibitoki mu mujyi wa Kigali kuri ubu birarya umugabo bigasiba undi.Mu mezi abiri ashize ikilo cyaguraga amafaranga hagati ya 300 na 400 bitewe n’aho ubisanze kandi nabyo bikaba bike cyane ku masoko.Mu isoko rya Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge ho basigaye barabihinduye nk’ urwenya kubera guhenda kw’ ibitoki aho iyo winjiye mu isoko ukegera ahacururirzwa ibitoki , ababicuruza babanza kukubaza icyiciro cy’ ubudehe urimo.Umwe mu bo twaganiriye yagize ati “ubu ibitoki bisigaye bigurwa n’ abantu bari mu cyiciro cya kane cy’ ubudehe , abandi kubyigondera byagorana.”

Mu minsi ishize kandi mu duce tumwe na tumwe tw’ Intara y’ uburasirazuba humvikanye abaturage basuhuka bakajya muri bimwe muri ibi bihugu bihana imbibi n’ u Rwanda nabyo biri kuvugwamo amapfa akabije , kubera ko bugarijwe n’ amapfa yatewe n’ izuba rikabije.Nubwo Leta y’ u Rwanda yabashije kugoboka bamwe muri aba baturage mu duce twa Kayonza , Nyagatare , Gatsibo na Kirehe na n’ubu hari bamwe bagisuhuka bavuga ko inzara ibamereye nabi nk’abaherutse gutangirirwa ku mupaka bambuka umugezi w’ Akagera ku ruhande rwa Kirehe bashaka kujya muri Tanzania.

Hakwiye ingamba zikomeye

Zimwe mu ngamba zihutirwa Leta y’ u Rwanda yafashe harimo gushishikariza abaturage guhunika ndetse no kwirinda kotsa imyaka bya hato na hato bikunze kugaragara cyane cyane ku mwero w’ imyaka .Minisitiri w’ Ubuhinzi n’ ubworozi , Madamu Geralidine Mukeshimana aherutse kubwira itangazamakuru ko inama y’ abaminisitiri yasabye inzego z’ ubuyobozi gufasha abaturage guhunika imyaka bejeje no kwirinda kuyisesagura hagamijwe kurushaho gufata ingamba zo guhangana n’ ikibazo cy’ amapfa kimaze iminsi kivugwa mu duce tumwe na tumwe tw’ igihugu.

Uretse n’imyaka yeze abayobozi cyane ab’inzego z’ibanze basabwe gushishikariza abaturage kuhira imyaka yabo bakoresheje uburyo bwoseigihe izuba ryaba ribaye ryinshi bitewe n’ibura ry’imvura.

Umuhire Valentin


Tanga igitecyerezo

Who are you?