Yashyizweho kuri 23 August, 2016 | 08:01

Itegeko rishya ry’abunzi rizasubiza agaciro igitabo cy’amategeko ahana

Hategerejwe ko itegeko rishya rigena imikorre y’abunzi risohoka. Iri tegeko rishyiraho itegeko rigenga imanza ziburanishwa na komite y’abunzi mu gihugu hose ndetse rinakuraho ububasha bafite mu iburanishwa ry’imanza zijyanye no kunga abantu baregwa ibyaha byateganyirijwe. Abanyamategeko bavuga ko rigiye kongera guha agaciro igitabo cy’amategeko ahana, dore ko hari bimwe abunzi baburanishaga ariko mu by’ukuri ari ibyaha hari handi byakaburanishiririjwe.

Ni mu minsi mike itegeko rishya rigenga imanza ziburanishwa na komite y’abunzi rigasohoka. Ibi nyuma y’imyaka 11 uru rwego rukora. Minisitiri w’ubutabera ati Johnston Busingye ati “Twafashe umwanya uhagije wo kuganira kuri iyi ngingo mbere yo gushyiraho umushinga w’iri tegeko. Ntabwo bikwiye ko ibyaha bigaragara mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda bikomeza kuburanishwa n’urwego rw’ abunzi.”

Itegeko ririho rigena imikorere y’abunzi riha ububasha ndakuka uru rwego bwo guca imanza ku byaha bijyanye no gukubita no gukomeretsa, kwica itungo ry’umuturanyi, kwangiza no gusenya inyubako y’abandi, iterabwoba, ubujura, kwangiza umutungo wa mugenzi wawe. Byose byahabwaga abunzi ngo babikemure mu gihe cyose ibyangijwe bifite agaciro katarengeje miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Benshi bavuga ko uburyo bwakoreshwaga bwatumye mu duce dutandukanye tw’ igihugu, abantu bakomeza kwinubira uburyo abanyabyaha bafatwa na polisi bagahita barekurwa bakoherezwa ku rwego rw’abunzi aho ibibazo byabo byashakirwaga umuti. Ikindi kandi kuko abunzi bunga nyine badafunga, ngo ibi byakomezaga urwango hagati y’ababaga bagiranye amakimbirane bitewe n’uburyo uwahemukiwe yabonaga uwamuhemukiye adakaniwe urumukwiye kuko nyine byabaga byabereye mu rwego rwunga.

Kuri benshi mu banyarwanda kugabanya ububasha bw’abunzi biziye igihe kuko gashoboraga kubaho kugira umuco wo kudahana abantu bagerageza gukemurira ibibazo byose mu kunga abantu. Kalisa jérôme utuye mu mugi wa Kigali ati”Biziye igihe. Byari biteye inkeke kubona umuntu wibwe imodoka ya miliyoni eshatu yitabaje urwego rw’ abunzi”.

Urwego rw’abunzi rwashyizweho mu myaka 10 ishize,hagendewe ku muco nyarwanda wakoreshwaga mu gukemurira ibibazo hamwe binyuze mu biganiro hagati y’abaturage, ikintu cyafashije guca imanza nyinshi ndetse bigabanya n’ umubare w’ imanza zoherezwa mu nkiko.
Nyuma y’imyaka ubu buryo butangiye gukoreshwa, benshi bakunze kugaragaza kutanyurwa n’ uko imanza zimwe na zimwe zakajyanwe mu nkiko zihabwa abunzi, bakemeza ko uru rwego rwari rukwiye guhabwa imanza zirebana n’ ibibazo by’ imibanire no kunga abantu gusa.

Mu byitezwe guhinduka harimo kugabanya ingano y’amafaranga ya miliyoni eshanu yafatirwagaho mu iburanisha z’imanza z’abunzi, n’ibindi bibazo bifatwa nk’ibyaha byakemurwaga nabo bizajya mu gitabo cy’amategeko ahana.
Ikindi cyitezwe cyane n’abanyamategeko ni ukwandikwa neza kw’itegeko rigenga abunzi aho wasanga rivangavanzemo ibintu byinshi hamwe bavuga kunga, ahandi guca imanza, kuburyo byavangaga mu myumvire niba ari abaunzi cyangwa abacamanza.

Gatanazi Etienne


Tanga igitecyerezo

Who are you?