Yashyizweho kuri 17 May, 2016 | 15:18

Intangiriro y’urubanza rwa Barahira na Ngenzi mu macenga

Barahira Tito na Ngenzi Octavien batangiye kuburana. Yaba bo n’imiryango yabo bavuga ko mu Rwanda habaye ubwicanyi ko jenoside ari ijambo bamenye nyuma. Aba bagabo basimburanywe ku buyobozi bashinjwa jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Gusa urubanza ruracyari mu ntangiriro kuko hategerejwe abatangabuhamya barenga mirongo inani rukaba ruzamara hafi amezi abiri.

Mu rukiko mpanabyaha rw’i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa, icyumweru cyose kirangiye abaregwa usibye no guhakana ibyaha biburanwa, na jenoside yakorewe abatutsi ubwayo ikiri umugani. Yaba kuri Tito Barahira, yaba se kuri Octavien Ngenzi
« Icyo gihe iwacu hari intambara, abarwanyi ba FPR basatiraga Kabarondo. Habaye ubwicanyi, harimo n’ubw’abatutsi(…) Icyo gihe byitwaga ubwicanyi. Nyuma yo guhunga ni bwo namenye ko byiswe jenoside… Kiriya gihe, iryo jambo sinari ndizi », nk’uko Barahira abyivugira, anasobanura ko we yahunze taliki ya 17 mata.

Ari Barahira, ari na Ngenzi Octavien wamusimbuye ku bu burugumesitiri bwa komini Kabarondo, nta na kimwe bemera mu byaha byose bashinjwa. Bombi baregwa « jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu », « ibikorwa bigamije kurimbura imbaga no gucura umugambi wo kurimbura ubwoko bw’abatutsi ». Ibi byaha bikaba byarakozwe ubwo ibihumbi by’abatutsi bicirwaga kuri kiliziya ya Kabarondo, aho bari bahungiye.

Bombi, basimburanywe ku buyobozi bwa komini Kabarondo kuva mu 1976 kugeza muri mata 1994, baregwa « gutanga amategeko » yo kwica ibihumbi by’abatutsi, by’umwihariko abari bahungiye kuri paruwasi ya Kabarondo. Ndetse ahubwo ibi byaha baregwa bya « jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu », « ibikorwa bigamije kurimbura imbaga no gucura umugambi wo kurimbura ubwoko bw’abatutsi » nibiramuka bibahamye, bashobora no guhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu y’akato.

Ubwo yari ahagaze imbere y’urukiko, ku wa gatanu w’icyumweru gishize, Murekatete Jeanne agaragaza Barahira wahoze ari umugabo we nka « burugumesitiri washimwaga cyane mbere yo kuba umuturage usanzwe » mbere yo kwegura mu 1986. Ibyerekeye kuba yari akomeye mu ishyaka rya MRND, « ntabizi », habe no kuba yaravugaga rikijyana. Naho kuri Patrick, umuhungu we w’imfura, we ngo yaje kugaragaza ukuri kwa se nk’ « umubyeyi witwararikaga kandi ahangayikishijwe no kubungabunga » umuryango.

Urupfu rwa perezida Yuvenali Habyarimana ku mugoroba wa 6 mata, ari na rwo ngo rwabaye imbarutso ya jenoside, barumenye « bucyeye mu gitondo kuri Radio Rwanda ». Baratubwiraga ngo tugume mu rugo, bityo sinasubira ku kazi ku kigo nderabuzima, nk’uko Murekatete akomeza abisobanura.

« Twari dufite ubwoba »

Uyu muryango wa Barahira wahunze taliki ya 17 mata, mbere gato y’uko ingabo za FPR inkotanyi zigera i Kabarondo, ahari hamaze kwicirwa ibihumbi by’abatutsi. Murekatete we, nta murambo yigeze abona, yewe habe na bariyeri. Mu kubisobanura ati “twari dutuye ku birometero bine cyangwa bitanu uvuye i Kabarondo”. “Nta wasohokaga, twari dufite ubwoba, kandi nagombaga kwita ku muryango wanjye ku bantu bari baduhungiyeho”. Bari biganjemo abo mu muryango we “bari bafite isura nk’iy’abatutsi”.

Kimwe n’abaregwa na we mbere hose ntiyigeze abona urwango rwihembera. « Twari dufite inshuti z’abatutsi n’abahutu, twumvikana ». Patrick Barahira, wari ufite imyaka 15, yibuka « mitingi z’amashyaka, mbere gato y’intambara, yagaragaragamo gushyuha imitwe ». Rimwe na rimwe « yumvise imbunda zirasa », akumva « ubwoba buzamuka ». Ariko ibyerekeye interahamwe, « nta n’imwe yigeze abona ».
Uyu mutwe w’interahamwe, wateraga ingabo mu bitugu Ingabo z’igihugu, ni wo wabaye icumu rihoga muri jenoside yose. Uruhare rwawo mu bwicanyi bwo kuri kiliziya ya Kabarondo si umugani, ukuri kwambaye ubusa kuzagaragazwa mu buhamya bw’abantu barenga 90, barimo abaharokokeye, bategerejwe muri uru rubanza

Hategerejwe ko ukuri kuzigaragaza mu byumweru 8 uru rubanza ruzamara, aho biteganyijwe ko ruzarangira taliki ya mbere Nyakanga, uyu mwaka.

Sehene Ruvugiro


Tanga igitecyerezo

Who are you?